Créer un site internet

Gahombo 4 cover

PARUWASI YA GAHOMBO YIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’ABAGEZE MU ZABUKURU

None tariki ya 22 Ukwakira 2022, Paruwasi ya Gahombo (EAR Shyogwe, Ubucidikoni bwa Hanika) yijihije umunsi mukuru w’abageze mu zabukuru.

Ku rwego rw’isi, uwo munsi mukuru watangiye kwizihizwa mu 1992 naho mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2001. Ubusanzwe umunsi mukuru w’abageze mu za bukuru wizihizwa ku itariki ya mbere ukwakira. Uyu mwaka mu Rwanda twawijihije ku itariki ya kane ukwakira. Insanganyamatsiko yawo yari “Abageze mu zabukuru, isoko tuvomaho”.

Abageze mu zabukuru bo muri Paruwasi ya Gahombo bibumbiye mu matsinda atatu agizwe n’abanyamuryango 107. Bakora ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere birimo ubuhinzi bw’inanasi, gukora amasabune y’amazi, kwenga umutobe mu nanasi, ibimina byo kubitsa no kuzigama; etc. Buri wese mu bageze mu zabukuru bibumbiye mu kimina cyo kubitsa no kugurizanya yizigama amafaranga 1000 buri cyumweru yamara kugwira bakayakoresha igikorwa bemeranyijweho. Uyu munsi mu gihe bizihizaga umunsi mukuru wabo baguriranye ihene zihabwa abantu mirongo itanu. Gahombo 1

Abageze mu zabukuru baguriranye ihene zigera kuri 50

Umunsi mukuru w’abageze mu za bukuru witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’Itorero hamwe n’abo  mu nzego z’ibanze. Hatanzwe ibiganiro bitandukanye kandi abasaza n'abakecuru bagaragaje ibikorwa by’iterambere bakora  kugira ngo amasaziro yabo azabe meza. Mu butumwa abayobozi batandukanye bahaye abageze mu zabukuru harimo kubashishikariza kurushaho gukorera hamwe ibikorwa bibateza imbere, kwiyitaho bisuzumisha indwara zikunze kubibasira, no kurushaho kwigirira icyizere. Gahombo 3

Rev. Pasteur NYIRANSENGIMANA Immaculee, Umuyobozi w'Ikigo "Sazana Ishema" kita ku bageze mu zabukuru yitabiriye ibi birori

Gahombo 2Abageze mu zabukuru bari babukereye

Abageze mu zabukuru bo muri Paruwasi ya Gahombo barashima cyane urubuga bahawe mu Itorero, bagashimira n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu budahwema gushishikariza abaturage kwigira. Bagaragaje ko bishimira gahunda nziza zitandukanye zibageraho hagamijwe kubitaho, zituruka ku miyoborere myiza y’Igihugu cyacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Inkuru ya Acidikoni SEHORANA Joseph/Ubucidikoni bwa Hanika

Add a comment