Créer un site internet

IKIGUZI CY’UBWIBONE!

IGICE CYO GUSOMA: 2 ABAMI 5:1-14

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IKIGUZI CY’UBWIBONE!” Bushingiye ku murongo wa 10-12 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Elisa aherako amutumaho ati ‘Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.’ Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati ‘Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe, ngo ankize. Mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Fapa ntiziruta ubwiza amazi yose y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?’ Nuko arahindukira, arigendera arakaye.

Nta byera ngo de! Nāmani yari afite icyubahiro no gukomera; ari umugaba w’ingabo za Siriya (Chef d'État-Major); umugabo w’umunyamaboko w’intwari, kandi atonnye kuri shebuja. Ikibabaje ariko yari umubembe. Indwara y’ibibembe Namani yari arwaye ni mbi cyane; abayirwaraga babaga ibicibwa; baranenwaga, bagacibwa mu makoraniro rusange. Kurwara ibibembe byari nk’umuvumo. Ababembe bagendaga bambaye imyambaro y’ibishwangi, aho banyuze bagasakuza bavuga ngo “turahumanye, turahumanye”! Ibyo babikoreraga kugira ngo abantu babahunge, batabegera nabo bagahumana. Birumvikana ko abantu bababazwaga no kubona umuyobozi wabo arwaye indwara nk’iyo ikojeje isoni, iteye ubwoba kandi ibabaza cyane.

Mu rugo kwa Namani, hari umukobwa w’Umwisirayelikazi, wari umuja w’umugore we. Yari yarazanywe n’ingabo z’Abasiriya zimutwaye bunyago. Nubwo uwo mukobwa yari umuja w’umunyagano, yagiriye impuhwe shebuja wari umwanzi w’ubwoko bwe. Umunsi umwe, uwo mukobwa yabwiye umugore wa Namani ati “nzi umuntu wavura umugabo wawe. Muri Isirayeli, hari umuhanuzi wa witwa Elisa, ashobora kuvura umugabo wawe.” Namani yumvise amagambo umuja we yari yabwiye nyirabuja; bityo amaze guhabwa uburenganzira n’umwami, afata urugendo ajya kwivuza. Namani yajyanye urwandiko ahawe n’umwami w’i Siriya ngo arushyire umwami Wa Isirayeli, kandi muri rwo hari handitswe ngo: “Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkoherereje umugaragu wanjye Namani ngo umukize ibibembe.” Umwami w’Abisirayeli asomye urwandiko yari yandikiwe, yashishimuye imyenda aravuga ati: “Ariko, uwo mugabo kunyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ari ukunyendereza.”

Inkuru yaje kugera kuri Elisa, maze atuma ku mwami w’Abisirayeli ati: “Ni iki gitumye ushishimura imyenda yawe? Mureke ansange aramenya ko muri Isirayeli harimo umuhanuzi.” Nuko Namani araza, azana n’amafarashi ye n’amagare ye, ahagarara ku muryango w’inzu ya Elisa. Elisa aherako amutumaho intumwa aramubwira ati: “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.” Iyo Namani yubahiriza ibyo yasabwaga n’umuhanuzi w’Imana yari gukira. Nyamara ntiyahise akora ibyo yari asabwe; yarabyanze, maze aravuga ati “mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Fapa, ntiziruta ubwiza amazi yose y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?” Namani amaze kuvuga atyo, yahise ahindukira, agenda arakaye.​ (2 Abami 5:12)

Kuki Namani atakoze ibyo Elisa yamusabye kandi byari byoroshye? Aho kugira ngo Elisa asohoke mu nzu ye aze gusuhuza umunyacyubahiro, yatumye umugaragu we kugira ngo abwire Namani ubutumwa bugira buti “genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi.”​ (2 Abami 5:10) Ibi ubwabyo Namani wari umenyereye guhabwa icyubahiro yabifashe nk’agasuzuguro. Ubwo Namani yabwirwaga kwiyuhagira muri Yorodani, ubwibone bwe bwakozweho, maze yumva abwiwe icyo atari yiteze. Namani yari yiteze ko ari bubone kwigaragaza gutangaje kw’imbaraga zo mu ijuru. Niyo mpamvu yavuze ati: “Nahoze ngira ngo ari busohoke, ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe, ngo ankize.” Ikindi cyababaje Namani, ni uburyo umuhanuzi Elisa yamusabye kwibira mu mazi ya Yorodani inshuro zirindwi zose. Byibuze iyo amubwira inshuro imwe gusa ahari yari gupfa kubyakira; ariko inshuro zirindwi yabifashe nk’agakabyo. Muby’ukuri amazi ya Yorodani ntasa neza; ni ibiziba. Namani ntiyumvaga uburyo ayo mazi asa nabi yagira imbaraga kurenza amazi meza y’inzuzi z’iwabo zari urubogobogo. Abana na Fapa zari inzuzi nziza bitewe n’udushyamba twari ku nkengero zazo, kandi abantu benshi bajyaga ku nkengero z’izo nzuzi bajyanwe no gusenga ibigirwamana. Ntabwo kumanuka akajya kuri kamwe muri izo nzuzi byari gukoza isoni cyane Namani.

Ikiguzi cy’ubwibone kirahanitse! Hari abantu banga gukizwa kubera gusuzugura abababwiriza ubutumwa cyangwa se bakaba bumva baramutse bakoze ibyo basabwa baba basuzuguritse. Hari abavuga bati sinasiga urusengero rwiza ngo njye kwinjira mu gasengero gaciriritse. Abandi baravuga bati sinasiga ahasengera abakomeye ngo njye ahari abaciye bugufi. Abandi baravuga bati mpagaze mu iteraniro ry’abantu nkatura ibyaha naba nishujuguje. Akenshi iyo dusengera ibibazo, tugerageza kwicira inzira dushaka ko Imana inyuzamo ibisubizo.  Iyo tubwiwe inzira zindi tutatekerezaga; akenshi ziba zinagoye kwizera ko zavamo igisubizo, umuntu aravuga ati nahoze ngira ngo...none ni ibi? Ibi bituma twitesha imigisha y’Imana kuko idafunitse mu buryo twabyifuzaga. Nyamara inzira z’Imana ni nyinshi zirenze izo ubwenge bwacu bushobora gushyikira. Ushobora gutekereza ko ibyawe bizanyura muri ubu buryo, ariko yo ikabinyuza mu bundi utateganyaga. Muri kamere ya muntu akunda ibyihuse; akunda inzira z'ubusamo; zoroshye. Nyamara hari igihe ibyo twibwira aba atari byo Imana yibwira. (Yes  55:8-9) Muri icyo gihe tuba tugomba kwemera ubushake bw’Imana nubwo butandukanye n’ubwacu. Umuntu wemera guca bugufi imbere y’Imana no gukurikiza ubushake bwayo, niwe wenyine ukira ibibembe. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Kandi hariho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya.” (Luka 4:27) Ibibembe twabigereranya n’ibyaha. Hari abantu benshi bishwe n’ibyaha, ariko abemera guca bugufi bakareka ubwibone bwo mu mitima yabo, nibo bonyine bashobora gukizwa.

Ubwibone bushobora kubamo ibice byinshi-hari ubwibone buturuka ku ivangura ry’amoko, ku nzego runaka z’imibereho no ku bwironde bujyana na zo, ku mashuri, ku butunzi, ku byubahiro no ku bubasha. Akenshi, usanga umuntu asa n’aho yicisha bugufi mu gihe ari kumwe n’abamuruta cyangwa se ab’urungano rwe, nyamara yagera mu mwanya w’ubutware agahita ahinduka umunyagitugu utuma abo yita ko bari hasi ye babihirwa n’ubuzima! Ibyo bishobora kuba ku bantu bamwe na bamwe mu gihe bambaye imyenda cyangwa ibyapa bigaragaza ubutware bwabo. Ariko urakibona byibuze uri muzima! Uzi kuba umwibone wirengagije ko urwaye ibibembe! Namani yumvaga ko ubutware yari afite n’imyambaro yari yambaye byamugiraga umuntu udasanzwe n’ubwo yari arwaye ibibembe. Nyamara yari umubembe nk’abandi bose! Kuba ufite “title” runaka ntibyagukiza ibibembe; keretse gusa niwemera kwibira mu maraso ya Yesu; naho ubundi uzapfa uri umubembe! Icyo nicyo cyonyine Uwiteka agushakaho; “gukora ibyo gukiranuka, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”​ (Mika 6:8)

Imana ntidusaba ibirenze ngo dukunde dukizwe. Icyo idusaba ni kimwe gusa; ni ukwiyuhagira. Uwiteka Imana yaravuze iti “nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye; mureke gukora nabi. Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi” (Yes 1:16-17). Kwiyuhagira nicyo cyonyine Namani yasabwaga; ariko kubera ubwibone arabikerensa. Uko niko bamwe bajya bakerensa ibyo kwezwa n’amaraso ya Yesu. Nyamara se iyaba agakiza kagurwaga amafaranga ntitwakwemeye tukayatanga ariko tugakizwa? Abagaragu ba Namani bamugiriye inama bati “iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? Nkanswe kukubwira ngo ‘iyuhagire, uhumanuke’” (2 Abami 5:13). Abagaragu ba Namani bamufashije gutekereza neza. Abagaragu nk’aba ni beza! Si nka ba bandi bikiriza gusa ibyo ba shebuja bavuze nubwo baba babona ko ari amafuti. Namani yumviye inama y’abagaragu be, yibira mu Ruzi Yorodani inshuro zirindwi avamo akize ibibembe.

Ese aho natwe ntitwaba turi ababembe? Aho abantu ntibadutinya, ntibaduhunga, ntibatwitarura? Iki cyaba ari ikimenyetso ko turwaye ibibembe. Aho uburwayi bwacu ntitubuhisha, tukiyerekana uko tutari ? Ububembe bwacu dushobora kuba tutabubona ariko abandi babubona. Dushobora kuba tububona ariko ntidushake kubwivuza kubera ubwibone bwacu. Turibaza ngo abantu bagira ngo iki? Bagira ngo iki se nyine; ari ibibembe no kwiyuhagira igikojeje isoni ni ikihe? Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi riratwumvisha ko ari ngombwa kumenya kwicisha bugufi, kwemera ko urwaye, ukabyakira, ukigira inama yo gushaka uwakuvura, ugafata inzira ukajya kumushaka kandi ukumva icyo agutegeka. Guca bugufi tukatura ibyaha byacu tukemera kwibira mu maraso ya Yesu nibyo byonyine bishobora kudukiza ibibembe. Ikiguzi cy’ubwibone kirahanitse; ni ukwicwa n’ibibembe- kubura ubugingo. Kugira ngo tubashe gutsinda ubwibone bityo dukire ibibembe, Yesu aratubwira ati: “Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”​ (Mat 11:28-30) Dusabe Imana kugira ngo itwemeze iby’ibyaha byacu. Dusabe kugira ngo ba “Nyakubahwa” bacu mu nzego zitandukanye, bumve ijwi ry’ubuhanuzi, bakizwe by’ukuri maze bakize abo bashinzwe kuyobora. 

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 11/02/2024    
Arch. SEHORANA Joseph

 

IKIGUZI CY'UBWIBONE (2 ABAMI 5:1-14)

Last edited: 10/02/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment