Créer un site internet

MBESE WABONYE YESU?

IGICE CYO GUSOMA: YOHANA 12:20-33

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MBESE WABONYE YESU?”. Turashingira cyane cyane ku murongo wa 20 n’uwa 21 y’igice cya 12 cy’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Yohana, ahagira hati: “ Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati ‘Mutware, turashaka kureba Yesu.’

Guhera kera, abantu bagiye bumva inkuru za Yesu bakifuza kumureba. Hari abamushakaga ngo abakemurire ibibazo bitandukanye byo mu buzima busanzwe, nk’uburwayi, inzara, n’ibindi; abandi babaga bakeneye ko ababohora ingoyi z’abadayimoni; hari n’abashakaga kumubona bagamije gusa kwimara amatsiko; ariko hari n’abandi nka Herode bifuje kumubona ngo bamwice (Mat 2:16). No muri iyi minsi abantu bashaka Yesu bifuza ko agira icyo akora mu buzima bwabo.

Iyo usomye inkuru z’abantu bagiye bashakisha kubona Yesu, usanga abenshi baragiye bahura n’inzitizi zitandukanye. Zakayo yifuje kureba Yesu; ariko kuko yari afite ikibazo cy’ubugufi kandi abantu ari benshi, ntiyashoboraga kumubona bimworoheye. Ibi byatumye afata icyemezo cyo kurira igiti kugira ngo abashe kumureba. Yesu abonye umuhati wa Zakayo, yashatse kumwiyereka by’ukuri maze aramubwira ati : “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” (Luka 19:5) Abagiriki nabo ngo baje gusenga mu minsi mikuru, begera Filipo bati rwose natwe turashaka kureba Yesu; dore aho twumviye amateka ye. Nyamara aba Bagiriki nabo ntibyari kuborohera kubona Yesu kuko yari yinjiye mu rusengero, kandi ntibashoboraga kwinjira ngo bagere aho yari ari, kuko mu rusengero habaga umwanya w’abagore n’umwanya w’abanyamahanga. Aba Bagiriki bari abanyamahanga bayobotse idini y’Abayuda, bari baje i Yerusalemu gusenga mu minsi mikuru. Niyo mpamvu bifashishije Filipo na Andereya ngo babageze kuri Yesu.

Kimwe n’aba Bagiliki, hari benshi bumvise inkuru za Yesu ariko bakaba batamuzi muby’ukuri. Ubundi umuntu amenya undi kuko bahuye bakabonana amaso ku maso. Kumenya Yesu wabwiwe n’abandi cg wasomye muri Bibiliya n’ibindi bitabo byamwansitsweho ni byiza, ariko ntibihagije; ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni. Ukeneye guhura na Yesu mu mateka y’ubuzima bwawe. Zakayo bahuriye i Yeriko (Luka 19: 1-10); Matayo bahuriye mu biro by’imisoro i Kaperinawumu (Mat 9: 9-13); Pawulo witwaga Sawuli bahuriye mu nzira ijya i Damasiko (Ibyak 9:1-19); wa mugore w’Umusamariyakazi bahuriye ku iriba ku manywa y’ihangu (Yoh 4:1-42). Nawe ukeneye guhura na we, ukamwirebera n’amaso yawe, aho gukomeza kuvuga uwo wumvanye abandi. Kuvuga Yesu wumvanye abandi gusa udafite mu bugingo bwawe ni akaga gakomeye. Ibuka ibyabaye ku nzererezi zimwe zo mu Bayuda zari zarihaye kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.” (Ibyak 19:13) Dukwiye kugira ubuhamya bwacu bwite bw’uburyo twihuriye na Yesu, tukaba nka ba Basamariya babwiye wa mugore wari wahuriye na Yesu ku iriba bati: “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” (Yoh 4:42).

Guhura na Yesu ni ugutangira kumwumva mu buzima bwawe, ugatangira urugendo rwo guhinduka (si ukubonekerwa). Iyo umaze kwihurira na Yesu, ntiwongera kumutekereza nk’uko rubanda rumutekereza, ahubwo umutekereza nka Petero wahamije ati: “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” (Mat 16:16) Icyo gihe uba uvuye mu mitekerereze ya rubanda ukajya mu mitekerereze y’intumwa! Abagifite imitekerereze ya rubanda usanga bagira bati: “Yesu ni intumwa y’Imana nk’izindi; umuhanuzi nk’abandi; umwigisha w’umuhanga (Philosophe)”; n’ibindi. Iyo umuntu ahuye na Yesu hari byinshi biba bigomba guhinduka. Mbere yo guhura na Yesu, Zakayo yari afite byose usibye agakiza. Amaze guhura nawe, yemeye gusiga byose yakira agakiza ka Yesu. Nk’uko byagenze kuri Zakayo, umuntu wese wihanye akwiye kugaragaza ko Kristo yinjiye mu mutima we abihamishije kureka imikorere idatunganye yagiye iranga imibereho ye. Ubukristo ni ihame ry’ubuzima rihindura imiterere kandi rikagenga imyitwarire.

Benshi bumva bifuza guhura na Yesu! Nyamara nk’uko twabibonye, hari inzitizi zitandukanye zishobora kubuza abantu kubona Yesu. Inzitizi ya mbere ari nayo ikomeye kuruta izindi ni “abantu”.  Hari abagira ishyaka n’inyota byo kureba Yesu ariko bakazitirwa n’abo babana mu buzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe usanga abavuga ko ari abizera aribo bashyira ibisitaza mu nzira y’abandi. Abo bayobya abo bakabaye bageza kuri Yesu. Zakayo yahuye nabo, Abagiriki bahuye nabo; Barutimayo yahuye nabo; etc. Mbese wowe nta bantu ujya ubera inzitizi ukababuza guhura na Yesu?

Kugira ngo ubashe kurenga inzitizi zikubuza kureba Yesu, bigusaba kumushakana umwete. Imana yaravuze iti: “Nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete bazambona.” (Imig 8 :17) Kugira ngo Zakayo abone Yesu byamusabye kwemera yiyambura icyubahiro, arakundura, atanga imbere abantu bose; ntibyarangirira aho yurira igiti-kandi yari umuntu ukomeye. Nikodemo byamusabye kurara agenda ijoro kugira ngo abone Yesu. (Yoh 3:2) Abagereki nabo ngo basabye Filipo na Andereya kubahuza na Yesu “binginga”. Imvugo bakoresheje babwira Filipo bati “mutware” igaragaza gutakamba gukomeye.

Mbese muri iki gihe haracyari abantu bumva bafite inzara n’inyota yo kubona Yesu? Bagira iyo nyota gute bataramwumvise? “Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?” (Abar 10:14) Hakenewe abantu bagira ishyaka ryo gufasha abandi kureba Yesu. Mu gusenga kwacu, dukwiye guhora twingingira abantu bose bataragira amahirwe yo kubona Yesu kugira ngo nabo abiyereke. Yesu yapfiriye bose, kandi ufite ishyaka ryo kumureba wese aramubona kuko ari umugwaneza woroheje mu mutima, ntagire umuntu n’umwe yirukana. Yemeye kuva aho yari ari mu mwanya w’icyubahiro wahariwe Abayuda gusa, asanga Abagereki b’abanyamahanga. Ubwo Yesu yumvaga kwinginga kw’abo Bagiriki, yagize umunezero maze aravuga ati, “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu abambirwe abatuye isi yose, maze n’abanyamahanga babone agakiza”.

Igihe bazaga kureba Yesu, abo Bagiriki bari bahagarariye amahanga, amoko, ndetse n’abantu batuye isi yose. Kuba Yesu yaremeye kubakira, yashakaga kwerekana ko umusaraba we uzahuza abantu bo mu bihugu byose, ababayeho n’abazabaho mu bihe byose; nk’uko byanditswe ngo: “Kandi benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bicarane na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru.” (Mat 8:11). Ubutumwa bw’Abagiriki, bwashushanyaga uguhurizwa hamwe kw’Abayahudi n’abatari Abayahudi. Imana ishimwe ko abanyamahanga natwe ubu twemerewe kureba Yesu ntawe tugombye gusaba uruhushya! Nawe ubishatse uyu munsi wahura na Yesu. Iyo umuntu ahuye na Yesu hari byinshi bihinduka-Icyakora nitwe ubwacu akwiye guhindura mbere y’ibyo dusaba ko ahindura. Mu gihe duhuye na Yesu nta kindi twagombye kumusaba mbere y’agakiza kuko ari we wenyine kabonerwamo (Ibyak 4:12). Ndagusabira nawe ngo ugire icyifuzo cyiza cyo kubona Yesu. None se wamaze guhura nawe? Niba waramubonye se wamweretse n’abandi? Hari benshi baremerewe n’imitwaro badashobora kwitura batarahura na Yesu. Tugire ishyaka ryo kubamushyikiriza. Imana idushoboze!

Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 17/03/2024
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 16/03/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment