Créer un site internet

SOBANUKIRWA IBY’ISANDUKU Y’ISEZERANO

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 24; 2 Samweli 6:1-5; 12-19; Abefeso 1:3-14.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi nifuje ko tuganira ku “isanduku y’isezerano”. Turibanda ku magambo ari muri 2 Samweli 6:10-12.

Muby’ukuri, mperutse gusoma inkuru ivuga uburyo mu myaka yashize (2016) hari umuyobozi w’itorero wazanye isanduku ikozwe muri zahabu ayishyira mu rusengero avuga ko ari “isanduku y’Imana kandi izazanira u Rwanda umugisha”. Ibi byatumye ngira amatsiko yo kumenya byinshi ku birebana n’isanduku y’Imana ivugwa muri Bibiliya cyane cyane ku kamaro yari ifite mu gihe yabazwaga; ako ifite ubu; n’aho iri muri iki gihe.

Isanduku y’isezerano ni isanduku yera yakozwe n’Abisirayeli ba kera bakurikije itegeko ry’Imana n’igishushanyo mbonera yabahaye. (Kuva 25:10-28) Abisirayeli batanze ibikoresho maze Besaleli n’abo bari bafatanyije bakora iyo sanduku.​ (Kuva 25:1, 2; 37:1) Bibiliya ikoresha amazina menshi ishaka kuvuga iyo sanduku:  “isanduku y’ibihamya” ; “isanduku y’isezerano”; “isanduku y’Uwiteka”; n’“isanduku y’icyubahiro cy’Imana”. (Kubara 7:89; Yosuwa 3:6, 13; 2 Ngoma 6:41) Ibisate by’amabuye byari biriho amategeko icumi y’Imana ni byo byabanje gushyirwa muri iyo sanduku (Kuva 40:20). Nyuma haje kongerwamo urwabya rwa zahabu rwarimo manu na ya “nkoni ya Aroni yarabije uburabyo” (Abah 9:4; Kuva 16:33-34). Birashoboka ko urwabya n’inkoni byaje gukurwamo kubera ko igihe isanduku yajyanwaga mu rusengero bitari bikirimo.​ (1 Abami 8:9). Iyo sanduku yabanje kubikwa mu cyumba cy’ahera cyane cy’ihema ry’ibonaniro. Iryo ryari ihema ryo gusengeramo ryimukanwa kandi ryakorewe rimwe n’iyo sanduku. Ahera cyane habaga hari umwenda ukingiriza, utandukanya abatambyi na rubanda (Kuva 40:3, 21). Umutambyi mukuru ni we wenyine winjiraga muri icyo cyumba rimwe mu mwaka ku Munsi w’impongano kandi akabona iyo sanduku (Abal 16:2; Abah 9:7). Nyuma yaho, iyo sanduku yaje kwimurirwa mu cyumba cy’ahera ayane, mu rusengero rwubatswe na Salomo.​ (1 Abami 6:14, 19)

Isanduku y’isezerano yahabwaga icyubahiro gihambaye. Kuba yarimo amategeko y’Imana byayihaga agaciro gakomeye. Mu gihe isanduku y’isezerano yari yaranyazwe n’abanzi, icyubahiro cy’Uwiteka cyari cyaravuye mu Bisiraheli; kuko ikimenyetso cy’uko Uwiteka ari kumwe na bo cyari cyakuwe hagati muri bo. Iyo sanduku yera yari yaragiye igaragarwaho n’ubushobozi bw’Imana. Abisirayeli bagiye banesha mu buryo bw’ibitangaza igihe iyo sanduku yabonekaga.

Igihe yanyagwaga, Abafilisitiya bakimara kuyigeza  mu  gihugu  cy’iwabo,  iyi  sanduku  yabateje  ibibazo  byinshi  cyane,  nuko bigira  inama  yo  kongera  kuyohereza  muri  Isirayeli ( 1 Sam 6). Kuva  aho  abafilisitiya  bohereje  isanduku  muri  Israeli, yagumye  kwa  Abinadabu  i Kiriyatiyayerimu. Nuko Dawidi yifuza kuyivanayo, ngo ayigarukane i Yerusalemu. Dawidi  yakoze  ikintu  cyiza  ariko  binyuze  mu  nzira  mbi. Imana yari yarasobanuriye Abisraeli neza ko batagomba gukora kuri iyo sanduku; ari nabyo byatumye Uza warambuye ukuboko kwe akayikoraho ahita apfa. (2 Sam 6:6-7) Ubundi isanduku y’isezerano yahekwaga n’Abalewi, bakayitwara ku ntugu zabo bakoresheje imijishi ibajwe mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya (Kubara 7:9; 1 Ngoma 15:15). Abalewi ntibakoraga kuri iyo sanduku kuko iyo mijishi yahoraga ifasheho (Kuva 25:12-16). Umwenda ukingiriza  watandukanyaga Ahera n’ahera cyane ni wo batwikirizwaga iyo sanduku iyo babaga bayihetse.​(Kubara 4:5, 6) Iyo sanduku yerekaga Abisirayeli ko bari kumwe n’Imana. Igicu cyatwikiriye iyo sanduku yari ahera cyane n’igicu cyabaga kiri aho Abisirayeli babaga bakambitse byagaragazaga ko Imana ihari kandi ko ibaha imigisha (Abal 16:2; Kubara 10:33-36). Nanone Bibiliya ivuga ko Imana yicaye “ku bakerubi;” ibyo bikerekeza kuri ba bakerubi babiri bari ku mupfundikizo w’iyo sanduku (1 Sam 4:4; Zab 80:1). Abo bakerubi bagereranywa n’igare ry’Imana (1 Ibyo ku Ngoma 28:18). Kubera ko iyo sanduku yerekanaga ko Imana ihari kandi igihe kikaba cyarageze ikimurirwa i Siyoni, byatumye Umwami Dawidi yandika ko Imana ‘iri i Siyoni.’​ (Zab 9:12)

Umuntu yakwibaza ati mbese isanduku y’isezerano iracyariho? Nta gihamya igaragaza ko ikiriho. Bibiliya igaragaza ko iyo sanduku itariki ngombwa kubera ko isezerano yari ishingiyeho ryasimbuwe n’“isezerano rishya” rishingiye ku gitambo cya Yesu : « Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda, ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga. Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. Ubwo Uwiteka yavuze ati ‘Isezerano rishya’, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira.” (Yer 31:31-33; Abah 8:13; 12:24). Bibiliya yari yarahanuye ko hari igihe iyo sanduku y’isezerano yari kuzavaho kubera ko ubwoko bw’Imana bwari kuba butakiyikeneye: “Uwiteka aravuga ati ‘Nuko nimumara kugwira no kuba benshi mu gihugu, muri icyo gihe ntibazongera kuvuga iby’isanduku y’isezerano y’Uwiteka, ndetse ntibazayitekereza haba no kuyibuka kandi ntibazayikumbura, ntizongera no kuremwa ukundi”. (Yer 3:16) Igihe Yohana yerekwaga, akabona iryo sezerano rishya rimaze gushyirwaho, yabonye ya sanduku y’isezerano mu ijuru (Ibyah 11:15, 19). Iyo sanduku y’ikigereranyo yagaragazaga ukuhaba (presence) kw’Imana n’imigisha iha ababana nayo kandi bakayubaha. Iyi sanduku kandi na none yashushanyaga Umwami Yesu Kristo. Kuba yari iyagirijweho izahabu, bisobanura ubumana bwa Kristo; naho kuba yari ibajwe mu giti byo bisobanura ubumuntu bwa Kristo. 

Ikindi umuntu yakwibaza ni ukumenya niba koko hari imbaraga ndengakamere zari mu isanduku y’isezerano. Muby’ukuri kugira isanduku y’isezerano ubwabyo si byo byatumaga Abisirayeli bagira icyo bageraho byanze bikunze. Urugero, igihe Abisirayeli bajyaga kurwana n’umujyi wa Ayi bari bafite isanduku y’isezerano mu nkambi yabo. Ariko baratsinzwe bitewe n’uko umwe muri bo yari yakoze icyaha (Yosuwa 7:1-6). No mu gice twasomye, twabonye uburyo Abisirayeli bajyanye isanduku y’isezerano ku rugamba, ariko Abafilisitiya barabatsinda banyaga n’isanduku y’isezerano ubwayo. Kuba baratsinzwe byatewe n’ibikorwa by’abatambyi babo ari bo Hofuni na Finehasi (1 Samweli 2:12; 4:1-11).

Nibyo koko Abisirayeli bafataga ibikorwa bitangaje Imana yabakoreraga nk’ibikorwa  n’imbaraga z’isanduku y’isezerano. N’Abafilisitiya bafataga iyo sanduku nk’aho ari Imana y’Abisiraheli, ari nayo mpamvu bakoze uko bashoboye kose ngo bayinyage. Nyamara iyo usesenguye neza usanga igihe Abisirayeli bumviraga amategeko y’Imana, yarabanaga nabo. Ubwo bitegerezaga isanduku y’isezerano, ntibabone isano ifitanye n’Imana ndetse ntibubahe ubushake bwayo, iyo sanduku y’isezerano nta kandi kamaro yari kuba ikibafitiye karenze ak’isanduku isanzwe. Bayirebaga nk’uko amahanga yasengaga ibigirwamana yarebaga ibigirwamana byayo. Bicaga amategeko yari muri iyo sanduku, ahubwo bagasa nk’aho bayisenga yo ubwayo. Ntabwo byari bihagije ko isanduku y’isezerano n’ubuturo bwera biba mu Bisiraheli. Ntabwo ibitambo by’Abisirayeli byari bihagije ubwabyo byonyine ngo Imana ibanezererwe. Icya mbere Imana yashakaga ku Bisirayeli ni uko bagendera mu mategeko yayo kandi bakayiha icyubahiro ikwiye. Nyamara bo birengagije amategeko y’Imana yari mu isanduku y’isezerano, baha agaciro isanduku kuyarusha.

Igisobanuro nyacyo cy’isanduku y’isezerano ni ubushake bwayo bwo kubana n’abantu bayo. Niyo mpamvu Obededomu wakiriye isanduku y’isezerano byamuhesheje umugisha kuko Imana yabonye ubushake ubushake nyabwo yari afite bwo kubana nayo mu gihe abandi bari bayitaye. Obededomu yabonye umugisha mwinshi ku buryo mu mezi atatu gusa yari amaze kumenyekana  i bwami na rubanda rwose ruzi ko Imana yamuteye iteka. ( 2 Sam 6:12)  Koko rero: “Hahirwa umuntu wubaha Uwiteka, akishimira amategeko ye. Urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi, umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha. Ubutunzi n’ubukire biri mu rugo rwe, gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. (Zab 112:1-3).

Ndangije nshimira wowe ufashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese ya Shyogwe
B.P 27 Gitarama-Rwanda
Tariki ya 11/07/2021
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

 

Last edited: 11/07/2021

  • 1 vote. Average rating: 4 / 5.

Comments

  • Nzabonimpa Theophile
    • 1. Nzabonimpa Theophile On 24/03/2024
    Thank you so much for your Information you give to us. Murakoze cyane Imana ibahe umugisha
  • Olivier MUVANDIMWE
    • 2. Olivier MUVANDIMWE On 05/08/2023
    Mwakoze cyane kudushakira amakuru acukumbuye ku Isanduku y'Isezerano Y'Imana. The way you narrated with reference is amazing. Be blessed abundantely
  • Twagirayezu Innocent
    • 3. Twagirayezu Innocent On 17/11/2021
    For sure thank you for good topics that are more interested ,It is helping more and I am including then I did not know where I will get news of Covenant of Salvation
    Isanduku y'isezerano
    Be blessed
    For help and initiative

Add a comment