UMUSHUMBA APFANA IKI N’INTAMA?

IBICE BYO GUSOMA: YOHANA 10:11-18; ZABURI YA 23

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UMUSHUMBA APFANA IKI N’INTAMA?” Turashingira ku magambo ya Yesu agira ati: “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze.” (Yoh 10:11) Yesu yasobanuye neza icyo apfana n’intama ze-Ni Umwungeri wazo! Amagambo “umwungeri” n’“intama”, agarukwaho kenshi muri Bibiliya ku buryo Zaburi yose ya 23 ivuga ku ntama n’umwungeri. Yesu atangira kwamamaza Ubutumwa Bwiza yagarutse kuri aya mambo mu buryo bujimije ku buryo abigishwa be n’abandi bamwumvaga babanje kudasobanukirwa neza icyo yavugaga. Ni gute Yesu yaba intama n’umwungeri icyarimwe? Iyi ni imvugo ijimije igaragaza uburyo Yesu yicishije bugufi akemera gusa natwe. Nk’uko intama yemera kujyanwa kubagwa, niko Yesu yemeye kubambwa ngo intama ze zibone ubugingo (Yoh.1:29). Ibi ni nabyo Yesu aheraho ahamya ko ari “umwungeri mwiza”.

Umwungeri mwiza amenya amatungo ye nayo akamumenya, akumva ijwi rye-ntabwo aryitiranya n’iry’abandi. Umwungeri mwiza akenura amatungo ye, akayakunda, ndetse akayitangira; ayarinda ibirura n’ibindi byose byayabuza umutekano. Atandukanye cyane n’abacanshuro n’abandi bashumba baragirira ibihembo; kuko bo icyo bapfa ni indonke yabo gusa. Ibirura iyo bije bakiza ubugingo bwabo bagata intama bigasigara bizishwanyaguza. Umushumba mwiza yimenyereza intama ze. Yesu yavuze ko ajya imbere intama ze zikamukurikira. Umushumba mwiza ntabwo akoresha imbaraga cyangwa iterabwoba, ahubwo ajya imbere agahamagara intama zikamukurikira (Zab 77:20; Yer 31:3; Hos 11:4). Nk’uko umwungeri ajya imbere y’intama ze, akaba ari we ubwe ubanza guhura n’akaga kari mu nzira, niko Yesu yabanje kunyura mu nzira ducamo. Ibirenge bye byakandagiye amahwa kugira ngo inzira itworohere. Imitwaro yose dusabwa kwikorera, we ubwe yarayikoreye. Ibigeragezo tunyuramo yabanje kubinyuramo wenyine, ariko twebwe tubinyuranamo na we. Dawidi  yavuze ko naho yanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu atazatinya ikibi cyose kuko aho naho aba ari kumwe n’Uwiteka (Zab 23:4). Umwungeri mwiza apfira intama ze kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwe (Yoh 10:11; 10:28-30). Ibi bigaragaza ko kuba umushumba w’ubushyo bw’Imana bitoroshye. Abashumba bo mu gihugu cya Yesu bagombaga kuba abarwanyi b’ibyatwa bashoboraga guhangana n’ibirura, intare, n’izindi nyamaswa zo mu mashyamba. Umushumba yarindaga umukumbi we azi neza ko ashobora kuhasiga ubuzima bwe. Yakobo waragiraga umukumbi wa Labani i Harani, yavuze uburyo umurimo we wari uruhije agira ati: “Ku manywa nicwaga n’umwuma, nijoro nkicwa n’imbeho, ibitotsi bikanguruka.” (Itang 31:40)

Umukumbi w’intama Yesu yavugaga ni twebwe abakrisito. Yesu aradukunda, atwitaho; no mu bihe bikomeye aba ari kumwe natwe ku manywa na ninjoro kuko izina rye ari Emmanuel. Undi mukumbi, ni babandi bataramenya Yesu; nabo ntabibagirwa arabasanga. Yesu agiye mu ijuru yasize abigishwa, abasigira inshingano yo kumenya umukumbi bakagera ikirenge mu cye bagakenura umukumbi. Ikibazo, abungeri b’uyu munsi twitwaye dute mu ntama za Yesu? Ababazwa iki kibazo ni ba Pasitori, Padiri, Musenyeri, Apotele, Kateshisite, Abavugabutumwa, n’abandi. Twitwaye dute mu ntama? Aho ntituri abacanshuro birira ibinure byazo bakabyibuha ariko kwita ku ntama bikatunanira kubera ko ibyo binure byatuzibye umutima? Mbese aho ntitwafashe intama za Yesu tukazigira izacu? Ni iki muby’ukuri dupfana n’intama? Ni amaturo bikaba birarangiye?

Imana yavugiye muri Ezechiel iti: “Abungeri ba Isiraeli bimenya ubwabo bazabona ishyano. Mbese Abungeri ntibakwiriye kuragira intama? Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye, ariko ntabwo muragira intama. Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze.” (Ezek 34:2-6) Bene Data,  dukwiye kwisuzuma! Uko umworozi aragira umukumbi we; uko aguma hafi yawo mu ijoro, uko yita ku zirwaye n’izifite intege nke, niko abashumba dukwiye kwita ku mukumbi w’Imana turagijwe. Abashumba b’intama za Yesu bagomba kugerageza kuziragira nk’uko we ubwe yakaziragiriye-Ni we cyitegererezo, tugomba gusa na we! Kuragira intama za Yesu ntabwo ari umurimo woroshye! Ntabwo byoroshye gupfira intama. Iyo bigeze mu mahina buri wese avanamo ake karenge agakiza ubugingo bwe. Nyamara Dawidi we yahanganaga n’intare n’idubu ntiyemere ko hari intama nimwe yahungabana. Umwungeri mwiza ntagira ubwoba. Abashumba bakwiye kugera ikirenge mu cya Yesu wagaragaje ko ashobora no gupfira intama ze bibaye ngombwa-kandi ibyo yarabikoze. Hari abantu benshi barimbuka duhamagarirwa kwitanga tukabavuvunura mu nzara z’Umwanzi; harimo abajura, abasambanyi, abicanyi, n’abandi. 

Kugeza ubu twavuze ku bashumba gusa! Dushoreje aha, hari ikibazo twaba tudashubije. Mbese ko Yesu ari Umwungeli mwiza, intama zo bite; ntizikwiye kuba intama nziza? Intama ni ukwirishiriza urwuri rwiza gusa bikarangira? Nta musaruro? Nta kororoka ngo zibyare izindi? Ni iki umushumba ategereje ku ntama? Muri Zaburi ya 23, Dawidi yibanze ku byo umushumba akorera intama; ariko ntiyari ayobewe ko intama nazo hari icyo umwungeri aba azitegerejeho. Ku murongo wa 6, yaravuze ati: “Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose”. Kuragira intama zihora zitana birarushya! Inshingano ya mbere y’intama ni ukuguma mu rwuri no kumvira umwungeri. Igihe Yesu yavugaga ko ari umushumba mwiza, yanakomoje ku buryo intama zigomba kwitwara: “intama zumva ijwi rya Yesu, zikamumenya; ajya imbere zikamukurikira; zihunga amajwi y’abo zitazi”. (Yoh 10: 3-5) Birashimisha kubwira umuntu ukumva, bikababaza kubwira intumva. Mbere yo kurondora amategeko yayo, Imana yarabanje iravuga iti: “Umva Israheli”. (Gut 6:3-4) Niba abashumba basabwa gukenura intama, nazo zisabwa kumva kandi zikumvira. Yesu ati: “intama zanjye zizi ijwi ryanjye kandi zirankurikira.” Iyo Yesu yamaraga gutoranya buri wese mu ntumwa ze yaramubwiraga ati: “nkurikira” (Mat 9:9). Gukurikira Yesu ni ukwemera gusiga byose ukamujya inyuma akakujya imbere, utitaye ku yandi majwi. Intama zigomba gutandukanya ijwi rya Yesu n’andi majwi. Ijwi rya Yesu rivuga amahoro, urukundo, ubworoherane, gukunda abatwanga, gusabira abadutoteza. Amajwi ahamagarira abantu kwanga abandi, ubujura, ubwicanyi, amakimbirane, kudahuza, ikinyoma, n’ibindi, ni amajwi ya Satani.

Twabonye ko Yesu ari umushumba mwiza! Mbese twebwe turi intama nziza? Hari intama za rugeyo zica abashumba cg izindi zisangiye urwuri; izicura izindi; ndetse hari n’izishimira urwuri gusa ariko zidatanga umusaruro. Izo ntama zikwiye kwisubiraho. Nagirango na none nibutse abakristo ko nta mushumba ubyara; intama nizo zibyara; abashumba bakabungabunga ubuzima bwazo. Bakrisito, twiba ingumba. Tubyare abandi bakristo bave kwa Satani babe abana b’Imana. Twumve icyo Yesu atubwira; twumvire abashumba, kandi twime amatwi amajwi y’abajura n’abambuzi. Twese twite ku nshingano Yesu yadusigiye; abashumba bakenure umukumbi, intama nazo zororoke zibyare izindi, zireke kuba ingumba. Twese dufatanije turwanye Satani twubake ubwami bw’Imana. Imana idushoboze!

Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 21/04/2024
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 20/04/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment