Créer un site internet

SI KO BIZABA, MU BAGUTEGEREZA NTA WUZAKORWA N’ISONI

IGICE CYO GUSOMA: ZABURI 25:1-9

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “SI KO BIZABA, MU BAGUTEGEREZA NTA WUZAKORWA N’ISONI!” Bushingiye ku murongo wa 3 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n’isoni.

Turi mu isi! Rimwe na rimwe tubona ibitunezeza, ubundi tugahura n’ibitubabaza. Ntidushobora guhora mumahoro gusa; intambara ntizizabura. Mu gihe Yesu ataratsembaho ibitubabaza, nta kindi twakora uretse gukomeza kurwana urugamba rw’ubuzima. Imana yasezeranye kubana natwe mu bihe bigoye. Nk’uko Dawidi yabivuze, abategereza “Uwiteka ntibazigera bakorwa n’isoni.” Uwiteka ntazagira ubwo areka umuntu iteka. Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe, nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko atanezezwa no kubabaza abantu, cyangwa kubatera agahinda. (Amag 3:31-33) Gutegereza bitera ibyishimo! Mbese waba warigeze urya urubuto rudahishije? Ntiruba ruryoshye na mba! Urubuto ruhishije ruraryoha. Nyamara kugira ngo urubuto ruhishe bisaba igihe; kandi umuntu aba agomba gutegereza rugahisha. Gutegereza Uwiteka ntibyagombye kurambirana nko gutegereza bisi yatinze. Ahubwo nk’uko ababyeyi bategereza bishimye ko umwana wabo akura; abahinzi bagategereza ko imbuto zera; tugategereza ko bucya tukabona igitondo; niko twagombye kunezezwa no gutegereza Imana.

Abategereza Uwiteka ntibazakorwa n’isoni. Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago, Mu minsi y’inzara bazahazwa. (Zab 37:19) Abasore b'imigenda bazacogora baruhe, n'abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora. (Yes 40:30-31) Nta wiringiye Uwiteka uzakorwa n’isoni keretse abava mu masezerano nta mpamvu. Ubyumvise nabi ushobora kugira ngo hari impamvu runaka ihari yemerera umuntu kuva mumasezerano. Nyamara nta mpamvu nimwe yatuma umuntu ava mumasezerano. Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. (Abar 8:35-39) Abava mu masezerano bagerageza gutanga impamvu, ariko Imana ibona ko izo mpamvu zidashyitse. Iherezo ryabo ni ugukorwa n’isoni.

Ni ukuri koko, nta n’umwe mu bategereza Uwiteka wigeze akorwa n’isoni. Muri Zaburi ya 25 Dawidi asaba Imana kumurinda gukorwa n’isoni kubw’ibitutsi n’inshyuro by’abantu. Imana yumvise gusenga kwe! Dawidi yahuye n’ibikomeye; ariko kuko yategerezaga Uwiteka ntiyigeze akorwa n’isoni. Igihe yandikaga iyi zaburi, Dawidi yibukaga ukuntu yatotejwe na Sawuli cyangwa igihe umwana yibyariye Abusalomu (Absalom) yamwigomekagaho. Yibukaga kandi igihe yagwaga mu cyaha gikomeye agasambana na Batisheba (Bathsébah) muka Uriya, ndetse akaza kwicisha umugabo we. Ibi ni ibintu byashoboraga gutuma akorwa n’isoni. Nyamara kubw’imbabazi z’Imana, n’igihe byamenyekanaga ko Dawidi yakoze ibyaha bikomeye kuriya, Imana ntiyigeze yemera ko akorwa n’isoni. Nk’abakristo, hari abantu bahora bategereje ko tugwa mu cyaha runaka kugira ngo babashe kudusebya no kuvuga nabi Imana dukorera. Zaburi ya 25 ikwiye kuba indirimbo yacu amanywa n'ijoro kugira ngo duhore twibutsa Imana kwibuka amasezerano yayo avuga ko abayizera batagomba gukorwa n’isoni. Nk’abantu, ntitwakwishoboza gukiranuka, ariko kubwo gutegereza Imana, izatwereka inzira zayo kandi ntituzagenda mu mwijima.

Icyakora gutegereza Uwiteka ntibyoroshye! Kenshi turashyuhaguzwa! Twifuza ko tuvuga Imana igahita ikora bitaba ibyo tukishakira izindi nzira z’ubusamo. Ariko burya inzira y’ibisubizo by’Imana ni ndende kandi igizwe n’amakorosi agoranye. Irya mbere ni ugusenga; irya kabiri ni ugutegereza; irya gatatu ni ukumenya kwakira ibisubizo. Ntibishoboka kugera mu ikorosi rya gatatu utabanje kunyura mu rya mbere. Ni yo mpamvu umwanditsi wa zaburi yavuze ati: “Nategereje Uwiteka nihanganye, antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.” (Zab 40:2) Ningombwa gutegereza! Ikibabaje ariko ni uko muri iki gihe abantu benshi bananiwe gutegereza Imana. Abantu bacogojwe n’ibibagerageza bitari bimwe bibatera kuva mu gakiza. Abo Imana ibabona nk’ “abava mu masezerano nta mpamvu”! Ariko wowe mwene Data ujye utegereza Uwiteka! Mu ntambara zawe za buri munsi, jya uzirikana ko Uwiteka arwanana nawe: “…turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” (2 Ngoma 32:7) Imana ntishobora kugutererana! Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni! Hagarara neza mu mwanya wawe, ntuhave, ntucike intege; aho niho Uwiteka azagusanga.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 18/02/2024    
Arch. SEHORANA Joseph

 

 

VEN. SEHORANA JOSEPH: SIKO BIZABA, MU BAMUTEGEREZA NTAWE UZAKORWA N'ISONI

Last edited: 17/02/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment