Créer un site internet

NTAVUZE UBUTUMWA NABONA ISHYANO!

IGICE CYO GUSOMA: 1 ABAKORINTO 9: 16-23

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NTAVUZE UBUTUMWA NABONA ISHYANO!” Bushingiye ku murongo wa 16 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano.

Maze imyaka irenga 25 mbwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo! Uko nkomeza kubikora ngenda ndushaho kubikunda. Natangiye mbikora igihe nabaga mpawe umwanya mu rusengero cyangwa mu yandi materaniro. Nyuma naje kujya mbikora kubw’inshingano nahawe yo kuba umushumba. Ariko igihe cyarageze numva nkwiye kubikora kenshi cyane gashoboka; ntarindiye kugira uwo naka umwanya cyangwa se ngo mbikore gusa kuko ndi Pasitori. Nahisemo kubikora nk’inshingano nahawe na Yesu, kandi ngakoresha uburyo bwinshi butandukanye. Bintwara igihe n’ubutunzi! Bamwe bambaza niba kubwiriza ari inzira nabonye yanyinjiriza amafaranga! Mu bihe bya mbere nashatse gucika intege. Ariko ndashima Imana ko yankomeje ku buryo nanjye uyu munsi numva mfite guhamya nk’ukwa Pawulo; nanjye “ntavuze ubutumwa nabona ishyano”!

Hari Ubutumwa Bwiza tutagomba kwihererana! Yesu yadusabye kubugeza ku bantu bose. (Mat 28:19-20; 24:14) Umwami Yesu agiye kugaruka; bityo dukwiriye gukoresha imbaraga zacu zose kugira ngo turangize umurimo yadusigiye. Umurimo wo kubwiriza ni umurimo w’ingenzi cyane kandi ni  inshingano yacu twese nk’abakristo. Iyi nshingano yari yahawe mbere na mbere intumwa cumi n’ebyiri; nyuma ihabwa abantu benshi kuko umurimo wagombaga kwaguka. Umurimo ntiwagombaga kurangirira i Yerusalemu gusa. Ubutumwa bwagombaga kubwirwa Isirayeli, hanyuma bukagera mu mahanga yose, indimi zose, n’amoko yose. Bwagombaga kubwirwa Abayuda n’abatari Abayuda; abizera bose bagahurizwa mu Itorero rimwe.

Inshingano Yesu yahaye abigishwa be ireba abizera bose. Ni ukwibeshya gukomeye cyane kwibwira ko umurimo wo kubwiriza Ubutumwa Bwiza ureba gusa abakozi b’Imana babirobanuriwe. Ivugabutumwa ntabwo ari iry’abayobozi b’amatorero gusa (Musenyeri; Apotele; Pasitori; Mwarimu; etc.) Buri wese wahuye na Yesu akwiye kugira ishyaka ry’umurimo rimugurumanamo nk’irya Pawulo wavuze ati:  “ntavuze ubutumwa nabona ishyano”. Bibiliya Ntagatifu yo igira iti: “ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza.” (1 Abakor 9:16) Koko rero turiyimbire niba tuvuga ko twakijijwe ariko ntituvuge ubutumwa bwiza kandi dukikijwe n’abishwe n’ibyaha. Imana yaravuze iti: “Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.” (Ezek 3:18; 33:8; 33:14) Ubuzima bw’Itorero bushingiye ku gusohoza inshingano ya Yesu yo kubwiriza ubutumwa. Kwirengagiza uyu murimo ni ukwihamagarira intege nke n’urupfu mu by’umwuka.

Abigishwa bagomba guhaguruka bakagenda. Iyi nshingano Yesu yayitanze mu buryo bw’itegeko. Si ukwinginga-Kugira ngo umuntu abe umwigishwa nyawe agomba kumvira iri tegeko. Icyo umuntu yaba akora cyose, akwiriye kongeraho kubwiriza Ubutumwa Bwiza. Umuntu abasha kuba adashoboye kubwiriza iteraniro rinini, ariko ashobora kubwira umuntu umwe umwe, akamumenyesha ubutumwa yahawe na Yesu. Na none kandi dukwiye kumenya ko ivugabutumwa ridashingiye gusa ku magambo tuvuga. Hari abahumuriza abarwayi n’imbabare, abafasha ababikeneye mu buryo butandukanye, abitangira ibikorwa by’ubugiraneza nk’ubuvuzi n’uburezi; etc. Nta nubwo ari ngombwa kujya kure cyane! Buri wese akwiye gutangirira aho ari-Mu miryango yacu bwite hashobora kuba hari imitima isonzeye Ijambo ry’Imana-Bashobora kuba ari abana bakeneye kurererwa Kristo. Hari abo duturanye, tubakoremo umurimo.

Icyakora, ikidusunikira kubwiriza si ukugira ngo dusohoze umurimo dusabwa gukora ibi by’umuhango gusa cyangwa by’agahato; ahubwo ni urukundo. Mbere na mbere, dukunda Imana, ariko nanone turabakunda mwese, kandi tuzi ukuntu ari iby’ingenzi kuri mwe kumva ubutumwa bwiza (Mat 22:37-39). Ni inshingano yacu nk'abakozi b'Imana gushora ubuzima bwacu, imbaraga zacu, igihe cyacu n'ibyo dutunze mu kugarura imitima y'abazimiye. Pawulo yamenye ko ubutumwa bwiza ari yo nzira yonyine igeza ku gakiza, maze atanga ibye byose kubwo kububwiriza, kugeza ubwo yumvaga atavuze ubutumwa bwiza yabona ishyano.

Kubwiriza si umurimo woroshye; bisaba kubiha umwanya; gushira amanga no kwemera kwitanga. Kubwiriza ni ukwemera kwiyegurira Imana nk’umukozi wayo. Bitandukanye n’ibyo abantu bamwe bibeshya ko kubwiriza ari “business”; kubwiriza bisaba kwigomwa. Mu gice cya 9 cy’Urwandiko rwa mbere rwandikiwe ab’i Korinto, mu mirongo ibanziriza igice twasomye, Pawulo agaragaza ko yemeye kwigomwa byinshi kubw’umurimo wo kubwiriza Ubutumwa Bwiza. Pawulo yemeye kwiyambura umudenzezo ku bijyanye no kurya no kunywa. Yigomwe gushaka umugore. Yakoraga ubutaruhuka. Yakoraga umurimo wo kubwiriza ubutumwa adategereje igihembo nubwo yari abifitiye uburenganzira. Yihanganiye imvune nyinshi kugira ngo atabera inkomyi Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. Pawulo yumvaga ko ashobora no kwemera agapfa aho kugira ngo umurimo akora wo kubwiriza ubutumwa uhinyurwe. Abakristo bo muri Efeso, Korinto, Tesalonike, n’ahandi Pawulo yabwirije bari abakungu, nyamara ntiyigeze abagaragariza ibyo akennye ngo abashishikarize kumufasha, ahubwo yahisemo gukoresha amaboko ye ngo yimare ubukene. (Ibyak 20:34) Ku murimo w’ivugabutumwa riruhije Pawulo yakoraga, yongeyeho kujya aboha amahema ngo abashe kwikenura, gufasha bagenzi be bakoranaga, ndetse n’abakene. Ibyo yabikoze “kugira ngo atagira umuntu aremerera.” (2 Abates 3:8-9)

Twigane Pawulo mu murimo dukora wo kubwiriza. Kubwiriza Ubutumwa Bwiza bibe intego ya buri mukristo. Buri wese akoreshe amahirwe abonetse yose mu kwamamaza Yesu; abwiriza mu rugo, aho akorera, ku ishuri, mu nshuti n’abagenzi be. Kuzuza inshingano nkuru Yesu yadusigiye bidutera ibyishimo. Ibuka ko abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.” (Dan 12:3). Ku iherezo ry’ubuzima bwacu, tuzamurika imirimo twakoze tukiri mu mubiri kandi buri wese azahembwa ibikwiye ibyo yakoze.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 04/02/2024    
Arch. SEHORANA Joseph

 

NTAVUZE UBUTUMWA NABONA ISHYANO

Last edited: 03/02/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment