YESU NI WE BUYE RIZIMA!

IGICE CYO GUSOMA: 1 PETERO 2:1-10

Amabuye yose siko yubaka! Umwubatsi atoranya amabuye meza akomeye akaba ariyo yubakisha naho “ibiparara[1] bigashyirwa ku ruhande. Birumvikana ko umwubatsi wese aba yifuza kubakisha amabuye meza. Ibitandukanye n’ibyo, igice twasomye cyatubwiye iby’ibuye rizima ryanzwe n’abubatsi. (1 Pet 2:4) Petero si we wenyine wavuze iby’iryo buye. Umwanditsi wa Zaburi yavuze ibyaryo, ati: Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka.” (Zab 118:22) Ahamya ko Yesu ari we “Buye rikomeza imfuruka,” intumwa Pawulo yandikiye Abefeso ati: “(...) ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.” (Abef 2:20) Yesu nawe ubwe yerekanye mu buryo bweruye ko ari we Buye rizima, igihe yabazaga abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwoko bw’abayuda ati: “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka!?’” Mu kuvuga atya, Yesu yaganishaga ku byavuzwe n’umuhanuzi Yesaya, ati: “ Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti ‘Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane’”. (Yes 28:16) Mu buryo bwa gihanuzi, iri buye Yesaya yeretswe rishushanya Kristo.

Igihe umuhanuzi Yesaya yerekwaga kuza kwa mbere kwa Yesu, yeretswe ko azahura n’imiruho n’ibigeragezo, ari byo bishushanywa n’uko ibuye nsanganyarukuta ryagombaga kumera. Iryo buye ryagombaga kuba rizihanganira ihindagurika ry’ibihe; izuba, imvura, n’ubukonje. Ryagombaga kuba ari ibuye rinini kandi rikomeye ku buryo ritazamenwa n’uburemere bw’inyubako. Nk’uko umwubatsi atoranya ibuye nsanganyarukuta, Imana yahisemo ibuye ry’umusingi w’Itorero. Iryo buye, abatuye isi bose bashobora kuryikoreza imitwaro n’imibabaro byabo. Kristo ni we Buye ryageragejwe bigaragara ko ashobora kwihanganira kutwikorerera imitwaro. Abamwiringira bose ntajya abatererana. Yarageragejwe uburyo bwose; ariko yihanganiye uburemere bw’ibyaha byacu. Koko rero, Kristo ni urufatiro rushikamye cyane; abamwisunga bose baturiza mu mahoro ye.

Mu buhanuzi bwa Yesaya, havuga ko nubwo Kristo ari “ibuye rishikamye”, ari n’“ibuye risitaza”. Ku bizera, Kristo ababera urufatiro rushikamye. Abo ni bo bikubita ku rutare bakamenagurika-Kwikubita ku rutare no kumenagurika bisobanura kureka inari njye, maze tugasanga Kristo dufite kwicisha bugufi nk’umwana muto, twihana ibyaha byacu. Intumwa Petero, yerekanye neza abo Kristo abera ibuye ry’urufatiro ari abamwizera, naho abo abera ibuye risitaza ari abanga kumwizera kandi ntibumvire Ijambo ry’Imana. (1Pet 2: 3-8) Kimwe na rya buye ryanzwe, Kristo yaranzwe agirirwa nabi. (Yes 53:3) Nyamara igihe azagarukira, azaba ari Umwami w’ijuru n’isi. Abamubambye bazabona gukomera kwe. Igihe Abayuda babambaga Kristo, bazaniye Yerusalemu kurimbuka; ihinduka amatongo. Uko niko bizaba ku munsi w’imperuka, ubwo abanze imbabazi z’Imana bose bazacirwaho iteka. Kuri bo, Kristo azababera urutare rugusha. Kuboneka kwa Yesu kuzabera abakiranutsi umunezero, ariko kubere abanyabyaha umuriro ukongora. Umunyabyaha azarimburwa kuko atahaye agaciro urukundo n’ubuntu bya Kristo.

Ariko twebweho abizeye Kristo duhumure! Kubwe twahindutse ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera. Kubwo kwifatanya na Kristo tukubaka kuri we, natwe duhinduka amabuye mazima. Hatabayeho uku komatana na Kristo, ntidushobora gukizwa. Umutekano wacu w’iteka ushingiye ku kubaka ku rufatiro rushikamye. Iyo ibuye rito ryiyomoye ku rinini, rihinduka igiparara; kandi icyo gihe riba ribaye iry’agaciro gake. Yesu, adusaba kuba amabuye mazima. Kugira ngo ibuye ribe rizima, rishyirwe ku nyubako, rigomba kubanza gutunganywa, rigahabwa ibipimo n’imiterere bimeze nk’uko umwubatsi ashaka-Byumvikane neza ko amabuye atunganywa mbere yo kubakishwa. Ntabwo wubakisha ibuye ripfuye ngo maze uzariconge ryamaze kugera ku nzu. Kugerageza guconga amabuye yamaze kugera ku nyubako bishobora gutuma inyubako icika intege ikaba yanasenyuka.

Igihe urusengero rwubatswe na Salomo rwazamurwaga, amabuye manini bubakishaga inkuta n’umusingi yatunganyirizwaga kure y’inyubako: “Mu iyubaka ry’iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo.” (1 Abami 6:7) Igihe amabuye yabaga amaze kugezwa aho bubakaga, ntibongeraga kugira icyo bayakoraho; icyo abubatsi bakoraga gusa ni ukuyashyira mu mwanya wayo. Gutunganyiriza amabuye hafi y’icyubakwa, byashoboraga kuhateza urusaku n’akajagari. Mu buryo nk’ubwo, iyo umuntu ashyizwe mu mirimo ikomeye y’itorero atarigeze akizwa, biba bimeze nko gupfa kubakisha amabuye adaconze wibwira ko uzayaconga yamaze kugera ku nyubako. Ibi biteza urusaku n’akajagari mu itorero! Na none, iyo umwubatsi ahisemo nabi ibuye ryo mu mfuruka, bishobora gushyira inyubako yose mu kaga. Ibuye rizima rikomeza imfuruka, ariko ibuye ribi rigoreka inyubako. Mbese uri ibuye rimeze rite?

Tube amabuye mazima kandi tugume ku rufatiro ari rwo Kristo. Abantu benshi muri iki gihe bubakira ku mfatiro zitasuzumwe neza. Ubwo imvura izagwa, umuyaga ugahuha, imivu igatemba, inzu zabo zizagwa kuko zitubakiye ku rutare. Ariko twebwe ho “turi ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo twamamaze ishimwe ry’Iyaduhamagaye”. (1 Pet 2:9) Ubwo rero twasogongeye tukamenya yuko Umwami wacu agira neza, tumwegere. (1 Pet 2:5) Mbese uzi ko watoranyirijwe  kuba umutambyi mu bwami bw’Imana n’ishyanga ryera ngo wamamaze ishimwe ryayo? Umutambyi akwiye kugerageza kubaho ubuzima bwejejwe; kuko Imana yamuhamagaye na yo ari iyera! Reka turusheho  kwegera Yesu adutunganye twongere kuba amabuye mazima! Niba turi amabuye y’ibiparara, ntituzashobora kwihanganira uburemere bw’ibitugerageza!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 07/05/2023
Arch. SEHORANA Joseph


[1] Ibiparara: Ni amabuye mabi adakomeye, y’ibisigara; akenshi asaswa hasi mu nzu mu gihe cyo gupavoma.

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Pr BIHEZANDE JEAN PAUL
    • 1. Pr BIHEZANDE JEAN PAUL On 14/01/2024
    hello !!!!
    izi nyigisho ndazikunda zirafasha ,nabasabaga ko niba ntacyo bitwaye mwajya munsangiza kuri zo.
    ndi Pr JEAN PAUL CHRISTIAN LIFE ASSEMBLY Rwimiyaga Blanch

    murakoze.

Add a comment