Créer un site internet

UWITEKA UMUSHYIZE HE?

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 63:7-15

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UWITEKA UMUSHYIZE HE?” Turashingira cyane cyane ku murongo wa 11 w’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Maze yibuka ibya kera, yibuka Mose n’abantu be ati ‘Uwabazamuranye n’abungeri b’intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo Umwuka we wera ari he?

Igihe Abisirayeli bari muri Egiputa, Uwiteka yabakoreye ibitangaza bitazibagirana. Buri cyago cyose muri bya byago cumi cyari giteye ubwoba mu buryo budashidikanywaho. Ibyo byago byakurikiwe n’igikorwa cyo gucungura ubwoko bwa Isirayeli mu buryo butangaje; bwambutswa amazi y’Inyanja itukura yari yagabanyijwemo kabiri, “Imana ihana inyanja itukura irakama, nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu. (Gut 34:10-12) Ibakiza ukuboko k’umwanzi wabo, irabacungura ibakura mu kuboko k’umubisha. Amazi arengera ababisha babo, ntihasigara n’umwe.” (Zab 106:9-11) Ndibwira ko iyo uza kuba uhibereye ureba ibyo bintu, utari kuzigera wibagirwa Uwabikoze! Nyamara Abisirayeli bamaze kwambuka inyanja bibagiwe Imana yakoze ibyo bitangaza byose! Umwanditsi wa Zaburi agira ati: “Ba sogokuruza ntibamenye ibitangaza byawe wakoreye muri Egiputa, ntibibutse imbabazi zawe nyinshi, Ahubwo bagomera ku nyanja ari yo nyanja itukura. Hahise akanya bibagirwa imirimo yakoze, ntibarindira ko isohoza imigambi yayo. Bibagirwa Imana, Umukiza wabo, yakoreye ibikomeye mu Egiputa; yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu. N’ibiteye ubwoba ku Nyanja Itukura.” (Zaburi 106: 7,13,21, 22) Amagambo twasomye uyu munsi mu Gitabo cy’Umuhanuzi Yesaya nayo agaruka kuri iyi myitwarire y’Abisirayeli. Umurongo wa 10 n’uwa 11 y’igice cya 63 iragira iti: “Ariko baragoma bababaza Umwuka we wera, bituma ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo. Maze yibuka ibya kera, yibuka Mose n’abantu be ati “Uwabazamuranye n’abungeri b’intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo Umwuka we wera ari he?” Aya magambo aragaragaza ko nyuma yo kwibonera n’amaso yabo ibitangaza Imana yabakoreye, Abisirayeli bahise bibagirwa Imana yabo basa n’abayijugunye kure. Niyo mpamvu Imana ibabaza iti: “Mbese Uwiteka agiye he; mumushyize he?”

Kuba Isirayeli yarabuze ugushimira ni ibintu bigoye kwiyumvisha rwose. Ariko kandi, ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho natwe. Ushobora gusoma ibyo Abisiraheli bakoze ukumva urabagaye cyane; ariko birashoboka ko nawe iyo uhaba icyo gihe uba warakoze nka bo! Ni iby’ukuri ko twe tutiboneye n’amaso yacu ibyo bitangaza by’Imana. Ariko kandi, mu buzima bwacu, nta gushidikanya ko hari ibintu byabayeho tudashobora kwibagirwa. Abenshi muri twe twagiye twibonera ukuntu Uwiteka yagiye adutabara mu bihe byari bidukomereye.  Nyamara twagiye twibagirwa ibyo Imana yadukoreye. Uyu munsi natwe turabazwa cya kibazo Imana yabajije Abisirayeli iti: “Uwiteka mwatabaje akabatabara, uyu mwanya mumushyize he; mumwibagiwe mute?” Reka twibuke ibitangaza Imana yadukoreye maze dutekereze icyo twayituye n’uko twitwaye igihe twari dusohotse mu bikomeye. Abanyarwanda twahise mu bihe byinshi bikomeye tutagombye kwibagirwa. Hari ibyabaye kera nk’inzara zizwi cyane kandi zayogoje igihugu: Kijugunya (1895), Ruyaga (1902-1903), Rwakabaga (1904-1905), Rumanurimbaba (1917-1918), Gakwege (1924-1925), Rwakayihura (1928-1929), Ruzagayura, Matemane, Gahoro, Rudakangwimishanana (1943-1944); n’izindi. Abanyarwanda banyuze mu bihe by’ubukoloni (1894-1962); ibihe by’ivanguramoko byashojwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ibihe bya Covid-19 (2020-2022), n’ibindi.

Ndahamya ntashidikanya ko buri wese wariho muri ibi bihe azi ubwenge yasenze Imana (mu buryo bwe) ayisaba kumutambutsa akaga kari kamwugarije. Nyamara ibi bihe birangiye bamwe biremeye ibigirwamana; batangira gutekereza ibintu bitandukanye bitari Imana bishobora kuba byaratumye barokoka (imitsindo runaka; imbaraga zabo bwite cg iz’abandi bantu runaka; n’ibindi). Reka by’umwihariko tuvuge ku myitwarire y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bamwe bagumanye imitima y’ibuye! Na n’ubu hari abantu bakomeje kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside; barandura imyaka y’abacitse ku icumu, batema amatungo yabo, bavuga amagambo yuzuye urwango, n’ibindi. Hari abandi batekereje kwihorera (cg se n’ubu bakibitekereza), kandi byari gushoboka iyo ubutegetsi bushya budahaguruka ngo buhagarare bubirwanye.

Mu minsi ya vuba, ku maradiyo menshi yo mu Rwanda hagiye humvikana abantu bavuga ko abanyamadini bababeshye nta Mana ibaho; ko abapasitori bose ari abajura bishakira indamu; n’ibindi. Hadutse abandi bavugaga ko umuntu wese yemerewe gukora ibyaha (gusambana, kuroga, kwica, n’ibindi) ngo kuko Imana yababariye umuntu ibyaha byose ibinyujije mu rupfu rwa Yesu ku musaraba. Kwibagirwa Imana kwaragiye kugera kure cyane ku buryo hari n’abandikiye Leta bayisaba ko bashinga idini isenga Satani hano mu Rwanda; usibye ko Leta yacu yabyanze. Ibi rero bitwereka ko nta gushidikanya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda twitwaye nk’Abisirayeli nyuma yo kwambuka inyanja itukura. Imana itubababarire!

Reka rero twongere twisuzume. Turebe ibyabaye ku Bisirayeli bamaze kugomera Imana kandi yo yabagiriye neza, twihane, dusabe Imana imbabazi! Ntitube abumva bakibagirwa. Kuba Abisirayeli barakundaga kwibagirwa mu buryo bw’umwuka byabagizeho ingaruka. Pawulo agira ati: “abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu.” (1 Abakor 10:5) Abisirayeli bavuye mu Misiri hafi ya bose ntibemerewe kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, ahubwo baguye mu butayu (Abah 3:16-19). Kutumvira no kutagonda ijosi byagiye bituma bahura n’akaga. (Gut 9:6) Bahatiye Uwiteka kuba umwanzi wabo. (Abal 26:17; Guteg 28:63) Ibuka Uwiteka n’ibyo yagukoreye. Ibuka imihigo wahize cya gihe. Rekera aho gushyira Imana ku Ruhande. Imana irakubaza iti ko uvuga abandi, “Uwiteka umushyize he?” Ibuka ibikomeye Uwiteka yakoze (2 Guteg 4:9), we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n'abazukuru bawe. Twibuke aho Uwiteka yadukuye, tubyandike, abadukomokaho bazamenye imirimo y’Uwiteka no gukomera kwe.  

Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 14/04/2024
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 13/04/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment