NAHO ITABIKORA!

IGICE CYO GUSOMA: DANIYELI 3:16-30

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NAHO ITABIKORA!” Turashingira cyane cyane ku murongo wa 16 n’uwa 17 y’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Saduraka na Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati ‘Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani.

Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo kinini cy’izahabu; cyari cyiza kandi gifite agaciro, agihagarika mu kibaya cya Dura, ategeka ko abantu bose bakiramya. Yahamagaje abantu benshi bakomeye barimo abatware be b’intebe, abatware bakuru, ibisonga, abajyanama, abanyabigega, abacamanza, abahanga mu by’amategeko, abakuru b’intara, n’abandi bantu bakomeye, kugira ngo baze guha icyubahiro iki gishushanyo. Birumvikana ko mu bakomeye bahamagawe ngo baramye igishushanyo cy’umwami harimo Saduraka, Meshake na Abedenego kuko bari abatware bakuru. (Dan 2: 48-49) Nebukadinezari yasabye ko abantu bose nibumva ibyuma bivuga birimo imyirongi, inanga, isambuka, amabubura, amakondera n’ibindi byuma byose bivuga, umuntu wese yubarara hasi akaramya igishushanyo yari yakoze. Umuziki w’ibyo bicurangisho byose umaze gutangira, abantu bose ngo “bubaraye hasi, baramya icyo gishushanyo cy’izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse” (Dan 3:7), uretse Saduraka, Meshaki na Abedenego. Aba banze kukiramya kuko bibukaga ko itegeko rya mbere mu mategeko icumi y’Imana rivuga ngo “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye. Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere.” (Kuva 20:3-5)

Bamwe mu banyabwenge b’ibwami (Abakaludaya) bari baratewe ishyari n’icyubahiro cyahawe Daniyeli na bagenzi be. Abo nibo babwiye umwami bati “hariho Abayuda wahaye gutwara igihugu cy’i Babuloni, ari bo Saduraka na Meshaki na Abedenego batakwitayeho nyagasani, ntibakorera imana zawe kandi banze kuramya cya gishushanyo cy’izahabu wahagaritse.” (Dan 3:12) Ibyo byarakaje umwami, ariko abaha andi mahirwe yo kwisubiraho batakwemera bakajugunywa mu itanura ry’umuriro. Yarababajije ati “mbese Saduraka na Meshaki na Abedenego, ni mwe mwabyitumye kudakorera imana zanjye no kutaramya igishushanyo cy’izahabu nakoze?” Nta gushidikanya, ibyo Nebukadinezari yabivuze mu buryo bugaragaza ko byari bimutangaje cyane ku buryo atabyemeraga na gato. Agomba kuba yaratekereje ati “ni gute aba bagabo bafite ubwenge buzima bashobora gusuzugura itegeko nk’iryo risobanutse neza​-kandi riteganya ibihano bikomeye ku batari kurikurikiza?”​ (Dan 3:13-14)

Mu magambo yeruye, Saduraka, Meshaki na Abedenego basubije umwami ko nta mahirwe ya kabiri bakeneye, ko Imana yabo yabasha kubakiza, bagerekaho ijambo rikomeye, ko “ naho itabakiza batari bupfukamire icyo gishushanyo”. Mwene Data, birashoboka ko Satani ajya akubwira ko Imana yawe yakuretse, yakwibagiwe, idashoboye, yita ku bandi gusa, wowe nta mahirwe ufite, n’andi magambo nk’ayo y’urucantege. Ujye umusubiza uti: “Imana yanjye ibasha kubikora, ariko naho itabikora sinshobora kuyihemukira.” Imana dusenga ibasha kudukiza uburwayi, kuduha ubutunzi, gusohoza inzozi zacu, gusubiza ibyifuzo byacu bitandukanye, ariko kandi naho itabikora, tuzakomeza tuyiringire tugeze ku gupfa. Nibyo Imana ishobora kutazira igihe twari tuyitegereje, ariko si uko yabinaniwe.

Nubwo bari bahawe andi mahirwe yo kwisubiraho, byarangiye Saduraka, Meshake na Abedenego bagumye ku cyemezo cyabo. Bibutse isezerano ngo: “Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe na we; nuca no mu migezi ntizagutembana; nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.” (Yes 43:2)  Nebukadinezari yahise arakara cyane kurushaho. Hafi aho hari itanura, maze atanga itegeko rigira riti “nimwenyegeze iri tanura maze rirusheho kwaka inshuro ndwi!’ Hanyuma, yategetse abagabo b’abanyambaraga nyinshi kurusha abandi bo mu ngabo ze ngo babohe Saduraka, Meshaki na Abedenego maze babajugunye mu itanura. Itanura ryaragurumanaga cyane, ku buryo abo bagabo b’abanyambaraga nabo basumiwe n’ibirimi by’umuriro birabica. Abo Baheburayo batatu nabo baguye mu muriro. Ariko Nebukadinezari yarebye mu itanura, abona abagabo bane bagendagendamo. Yagize ubwoba maze abaza abatware be ati “‘Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?’ Baramusubiza bati ‘Ni koko, nyagasani.’ Arababwira ati ‘Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.’” (Dan 3: 24-25) Ni igitangaza koko! Uriya mwami w’umupagani yamenye ate ishusho y’Umwana w’Imana? Nta gushidikanya ko ba banyagano b’Abaheburayo bari mu myanya y’icyubahiro i Babuloni bajyaga babwira umwami ibyo bizera. Bari baramubwiye ibya Kristo; bityo mu ishusho y’umuntu wa kane wari mu itanura ry’umuriro umwami abonamo ko ari Umwana w’Imana.

Umwami amaze kubonekerwa, yegereye umuryango w’itanura maze atera hejuru ati “yemwe ba Saduraka, Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano!’ Ba bagabo bamaze gusohoka, basanze nta cyo babaye. Uruhu rwabo, umusatsi wabo ndetse n’imyenda yabo ntibyari byahiye, yewe nta n’umwotsi wabanukagaho. Nuko umwami aravuga ati “Imana ya Saduraka, Meshaki na Abedenego, ishimwe! Yohereje marayika wayo maze arabakiza, kuko batunamye ngo baramye indi mana itari Imana yabo.” Haleluya! Nta gushidikanya Imana ibasha kudukiza! Saduraka, Meshaki na Abedenego bari bajugunywe mu muriro ugurumana cyane, baboshywe bikomeye, ariko bari bakiri bazima, ndetse bari barimo banagendagenda mu muriro! Imbere y’Umwami w’ubushyuhe n’ubukonje, ibirimi by’umuriro byatakaje imbaraga zo gutwika bigakongora. Kuba Umukiza wabo yari kumwe na bo byabarinze kugira icyo baba, uretse gusa imigozi yari ibaboshye ni yo yari yahiye. Imana ifite ububasha ku muriro baducanira n’inzobo baducukurira. Mwene Data, birashoboka ko ubona hari abagucaniye umuriro, kandi abawenyegeza akaba ari ba bandi ba hafi. Ndagira ngo nkubwire ngo nibadaca bugufi ibirimi by’umuriro benyegeje biraje abe ari bo ubwabo bisumira wigaramiye. Erega natwe kuba tukiriho nuko hari imiriro Uwiteka yagiye azimya! Biriya byigutera ubwoba! Imana iraje iwuzimye! Wowe komeza ushikame uhamye Imana gusa!

Guhamya Imana no mubihe bikomeye kurakenewe, kugirango abatarayimenya bayihishurirwe, babonye kwizera k’ukuri kugaragazwa no guhamya mu bikorwa. Kenshi iyo ibintu bitagenze nk'uko ubusabe bwacu buri hari ubwo twivovotera Imana, tugashidikanya. Nyamara tujye tuzirikana ko isezerano ry’Imana niyo ryatinda risohora. Ijambo aba basore batatu b'abanyagano b’abaheburayo basubije Umwami bati “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry'umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko n'aho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy'izahabu wakoze”, ririmo isomo rikomeye!  Aba basore bizeraga ko Imana yabakiza ariko n'ubwo bitagenda nk'uko babyifuza bagomba guhorana ubudahemuka bwabo ku Mana. Aba basore batubereye icyitegererezo mu guhamya ibyo bamenye bamaramaje batareba ku bantu ahubwo bahanze amaso ku Mana gusa. Aba basore ntibahinduwe n’imitekerereze y’ikivunge. Aba basore rero babaye abakristo bo mu mutima. Ntibatinye iterabwoba ry’umwami.

Turi ku rugamba, kandi duhura n’ibigeragezo byaka nk’itanura ry’umuriro. Natwe Imana izadukiza mubihe by’amakuba yacu, kandi naho itadukiza ikemera ko bitugeraho tuzakomeze tube abakristo bo mu mutima. Nyamara abakristo benshi baretse inzira yo mu muriro. Bari gusenga ibigirwamana ngo badashya, barebe ko bwacya kabiri. Niyo mpamvu ubwiza bw’Imana bwabavuyeho, bafite imyifurize nk’iy’ab’isi! Ni iki gitumye ducika intege? Ni iki kiduteye gushidikanya ku bushobozi bw’Imana? Reka ibyo Imana yadukoreye mu minsi ya kera bidutere kwizera ko izakomeza kuturengera no muri iyi minsi dusohoyemo. Uko Imana yambukije Abisirayeli inyanja; uko yarinze Daniyeli mu rwobo rw’intare; uko yabanye na Meshake, Saduraka na Abedinego mu itanura ry’umuriro; niko izabana natwe mu ikome ry’ibigeragezo turimo. Imana ntijya ikangwa na biracitse, no mu muriro ugurumana ibasha kuharindira umuntu, mu nyanja ibasha kuhaca inzira, no mu butayu iharema iriba. Reka guterwa ubwoba n’ibyo ubona bikugoye, ujye wibuka ko utari wenyine ahubwo uri kumwe n’umwana w’Imana ishobora byose. Naho kandi itabikora! Kubabazwa kwawe niko kukuremera ubwiza. Ibuka ko guca mu muriro ariko kwatumye Meshake, Saduraka na Abedinego baba ibyamamare kugeza magingo aya. Inyuma y’umuriro, Meshake, Saduraka na Abedinego bahamagawe n’umwami arabiyegereza; abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abajyanama b’umwami baraterana bareba abo bagabo. (Dan 3:26-27) Umuriro ushize, umwami yogeje Saduraka na Meshaki na Abedenego mu gihugu cy’i Babuloni. (Dan 3:30) Komera!!

Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 28/04/2024
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 27/04/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment