MENYA IMPAMVU UTEGA ZIVAMO, WAJUGUNYA URUSHUNDURA UGAFATA UBUSA!

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MENYA IMPAMVU UTEGA ZIVAMO, WAJUGUNYA URUSHUNDURA UGAFATA UBUSA!” Turashingira cyane cyane ku murongo wa 6 w’igice twavuze haruguru, ahagira hati: Arababwira ati ‘Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.’ Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.

Mbere yo gupfa, Yesu yabwiye abigishwa be ko namara kuzuka bazahurira i Galilaya ku musozi yabategetse-Ni ukuvuga ko ariho bagombaga kumutegerereza. Ku bigishwa, nticyari igihe cyo gushakisha ibyo bakora; cyari igihe cyo gutegereza Yesu gusa. Iki gice twasomye gitangira kigira kiti:  “Hanyuma y'ibyo”;  impamvu ni uko uku kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya kwakurikiye ukundi kwiyerekana (Yoh 20: 19-31). Bishatse kuvuga ko iki gihe abigishwa bari baramaze kumenya neza ko Yesu ari muzima. Nyamara barindwi mu bigishwa ba Yesu, mu kurambirwa gutegereza kwabo no kubabara, bigiriye inama yo kujya kuroba-akazi bahozemo kera. Ibi byerekana intege nke z'abantu. N’ubu benshi bamaze kurambirwa gutegereza Yesu-hari abava mu murimo bakajya kwishakashakira. Buri wese ahora ashakisha icyo yakora kikamubeshaho. Bamwe barakora bikabahira, abandi bikanga. Ibyo biterwa n’iki? Kuki abacuruzi bakorera mu nzu imwe, umwe yunguka undi agahomba? Kuki abahinzi badikanyije ubutaka umwe yeza undi akarumbya? Kuki mu muryango hava mo umwana umwe agakena kandi abandi bakize? Kuki mu kiyaga kimwe abarobyi bamwe baroba amafi abandi bagafata ubusa? Kuki bariya bigishwa “bakesheje ijoro ari nta cyo bafashe?” (Yoh.21:3)

Umuntu ashobora gushakisha ubuzima amanywa n’ijoro, ariko iyo bitari mu bushake bw’Imana ntacyo ageraho. Niyo mpamvu umunyarwanda yagize ati: “Habimana, Habumugisha, n’ibindi.” Iyo Yesu atakweretse aho ujugunya urushundura utega zivamo cg ugafata ubusa. Niyo mpamvu mbere yo kuroba umuntu akwiye kubanza kubaza Yesu icyerekezo cyo kunagamo urushundura. Ushobora kujya mu bucuruzi ariko atariho umugisha wawe uri ahubwo uri mu buhinzi, ububaji, cg ahandi. Ushobora no gusanga umugisha wawe uri mu bucuruzi ariko utari mu byo ucuruza. Mu gice twasomye, twabonye uburyo abigishwa ba Yesu bagiye kuroba bagakesha ijoro nta cyo bafashe. Aba bigishwa bari abahanga mu mwuga wo kuroba-kuko bamwe bari abarobyi mbere y’uko Yesu abasaba kumukurikira. (Mat 4:18-20) None se ko bari bamenyereye kuroba kuki nta fi n’imwe bafashe? Ni uko muri iryo joro ryose inshundura zabo zitigeze zigera iburyo bwabo? Ni uko se muri iyo nyanja nta mafi yari arimo? Aba bigishwa ntacyo batari bakoze, bajugunye inshundura ahantu hose, amajyaruguru, amajyepfo, ibumoso, iburyo; n’ibindi. Iki kiyaga nticyari kibuzemo amafi. Imigisha iri iruhande rwacu; ariko hari ibintu byinshi bishobora kutubuza kuyisingira. Muri iyi nyigisho ndavuga ku bintu bibiri gusa: icya mbere ni ukutamenya icyerekezo cy’imigisha yacu; icya kabiri ni ukuba twatuma Imana igomera imigisha yacu.

Mbere na mbere, dukeneye ko Yesu aduha icyerekezo cy’aho tunaga urushundura. Iyo Yesu ataraza ngo akwereke aho ujugunya urushundura rwawe, uhugira mu kujarajara gusa ntugire ikintu gifatika ugeraho. Iyo twiyemeje kwirwanirira, kwijajabira, kwihigira; tugashaka kwerekeza mu nzira twihitiyemo ubwacu nyamara atari yo  Imana ishaka ko tujyamo, nta mugisha dushobora kubona. Uko kwihuta bitagira icyo bimarira umugenzi wayobye inzira, niko gushishikarira gukora ibitari mu bushake bw’Imana bitagira umumaro. Gukorana umwete bagakesha ijoro ntacyo byamariye bariya bigishwa kuko hari undi mugambi Yesu yari abafitiye. Icyaje kubagira umumaro ni ukumvira amabwiriza Yesu yabahaye. Ibyo byatumye bafata ifi nini kandi nyinshi zigera ku ijana na mirongo itanu n’eshatu. (Yoh 21:6;11) Igitangaje, ntabwo byigeze bisaba ko abigishwa bahindura ikiyaga! Burya  ikintu  cyose  ufite  mu  ntoki  Imana  ibasha  kugikoresha ugahabwa umugisha. Imana ibasha kugukoresha aho uri (muri iryo torero; muri uwo mwanya; etc.)

Usibye kutamenya aho unaga urushundura, ikindi gishobora kukubuza amahirwe ni ukuba wowe ubwawe waragomeye imigisha yawe. Kimwe mu bintu bishobora kugomera imigisha yacu ni ukutumvira itegeko ry’Imana ryo gutanga icya cumi n’amaturo mu hyo twungutse. Iyo Imana itweretse aho tunaga urushundura tukibagirwa gutanga icya cumi n’andi maturo Imana idutegeka, tuba twigomereye imigisha. Imana yaravuze iti: “Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.” (Mal 3:10) Imvugo ikoreshwa yo “kugomorora imigisha” igaragaza ko hari igihe imigisha y’umuntu iba ihari ariko igomeye cg se ihishwe.

Yesu aratubwira ngo: “Genda muri kariya kazi, muri buriya buhinzi, muri buriya bworozi, muri buriya bucuruzi, n’ibindi, ndaguheramo umugisha ariko ntiwiharire-umugisha ntube uwawe gusa.” Igihe abigishwa bari bamaze kuroba ifi nyinshi cyane Yesu yarababwiye ati:“Nimuzane ku ifi mumaze gufata.” (Yoh 21:10) Iyo Yesu atweretse icyerekezo tukanaga urushundura kandi tukagira ifi turoba, tugomba kugira icyo tumuzanira! Igihe Simoni Petero yari afite ikibazo cyo kubona umusoro, Yesu yamurabwiye ati: “jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubanze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri, uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe.”(Mat 17:27) Mbere na mbere kubwa Yesu; hanyuma kubwa Petero! Ibyo Imana yaguhaye kwari ukugira ngo uyikorere kandi n’ibibazo byawe bikemuke-ariko abantu bamwe iyo bamaze kugira imigisha bakemura ibibazo byabo ntibibuke gukorera Imana-uko niko bagenda bagomera imiyoboro y’imigisha ikomoka ku Mana. Akenshi Imana iduha umugisha idukuye mu bibazo igira ngo iduhindure umuyoboro w’imigisha y’abandi-ariko kenshi turikubira.

Wowe se ufite buhamya ki mu gutanga kubyo Imana yaguhaye ukora umurimo wayo? Yesu yarakubwiye ngo “roba kubwe no kubwawe!” Nyamara waravuze uti mfite byinshi bindeba: nishyura banki; ndarihira abana amashuli; ndakodesha inzu yo kubamo; n’ibindi. Ibyo byose ni ku bwawe! Utunze kubwawe, wibagiwe ko ugomba no gutunga kubwa Yesu! Ibyo wibwiye ko bizatuma ugwiza ubutunzi nyamara utazi ko wigomerera imigisha! Dore ubuhanuzi bwa Hagayi bugusohoyeho: “Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse. Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye.” (Hag 1: 6;9)

Ni ukuri birababaje kubona turoba mu kiyaga kimwe n’abandi bagafata amafi twe tugafata ubusa. Dukeneye ko Yesu atwereka icyerekezo cy’aho twanaga urushundura. Dukeneye ko Yesu agomorora imigisha yacu. Iyo tubayeho mu buzima bubi bitera Yesu agahinda. Niyo mpamvu atubaza ati: “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?” Tumubwize ukuri kandi twemere icyo adutegeka bizahindura imibereho yacu. Igice twasomye kitwereka uburyo Yesu yiyeretse abigishwa be nyuma y'ijoro rirerire ryo kwiheba. Iki gice cyerekana ukuntu ubuzima butigera bushimisha iyo tutari mu busabane na Yesu ngo tube mu migambi ye. Kitwereka ko iyo dukorera mu mbaraga zacu tuneshwa ariko twakorera mu mugambi w’Imana, tukayoborwa na yo tukanesha.  

Mwene Data, ushobora kuba wihebye, nta cyo kurya, wicira isazi mu jisho, nta cyo kwambara; nta kigenda, wabuze ayo ucira n’ayo umira. Umaze igihe ukora ariko urasa n’uruhira ubusa, ndetse utangiye gucika intege. Mbese ntukeneye ko Yesu aguha ikerekezo, akakwereka aho umugisha wawe uherereye? Icyo Yesu agushakaho ni uko ugirana ubusabane na we kandi akaba uw’agaciro mu buzima bwawe. Yesu araguhamagara ngo uhindure icyerekezo, uve mu buzima bwo kwiyobora, ukurikize gahunda ye. Ku musozo w’ubu butumwa, ndagusabira ngo Yesu agire ijambo avuga ku buzima bwawe, aguhindurire imibereho.

Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 05/05/2024
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 04/05/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment