Créer un site internet

ISHYAKA RY’INZU Y’IMANA RIRANDYA!

IGICE CYO GUSOMA: YOHANA 2:13-22

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ISHYAKA RY’INZU Y’IMANA RIRANDYA!” Bushingiye ku murongo wa 14-17 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n’intama n’inuma, n’abandi bicaye bavunja ifeza. Abohekanya imigozi ayigira nk’ikiboko, bose abirukana n’intama n’inka mu rusengero, amena ifeza z’abaguraga inuma ati ‘Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.’Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo ‘Ishyaka ry’inzu yawe rirandya.’

Mu cyumweru cya Pasika, i Yerusalemu hateraniraga abantu benshi, baturutse imihanda yose yo muri Palesitina. Benshi muri bo ntibabashaga kuzana ibitambo bagombaga gutamba. Kugira ngo bene abo boroherezwe, amatungo yagurishirizwaga mu rugo rwo hanze y’urusengero. Aho ni ho abantu b’ingeri zose bahuriraga ngo bagure ibitambo. Aha kandi niho amafaranga y’ubwoko bwose yavunjishirizwaga ngo babone akoreshwa mu rusengero. Buri mwaka buri muyuda yasabwaga gutanga igice cya kabiri cya shekeli ngo kibe “inshungu y’ubugingo bwe”, maze amafaranga akusanyijwe agakoreshwa mu gufasha urusengero. (Kuva 30:12-16) Uretse ibyo, umubare munini wazanwaga nk’ituro ry’ubushake, ngo rishyirwe mu bubiko bw’urusengero. Byari ngombwa ko amafaranga yose avunjishwamo ayo bitaga “shekeli” kuko ari yo yari yemewe mu mirimo y’urusengero. Uko kuvunjisha kwatumaga habaho uburiganya n’ubwambuzi. Abagurishaga bakaga ibiciro by’ikirenga ku matungo yahagurishirizwaga, maze bakagabana inyungu zabo n’abatambyi n’abatware, maze bakikungahaza bakandamiza rubanda.

Mu gihe cya Pasika, hatambwaga ibitambo byinshi, bityo n’ubucuruzi mu rusengero bukaba bwinshi cyane. Uwo muvurungano warangwaga n’urusaku, bityo aho hantu hakagaragara nk’isoko aho kugaragara nk’ahantu hera. Humvikanaga guciririkanya kutoroshye, kwabira kw’inka, gutamatama kw’intama, kuguguza kw’inuma, bivanze no kujegera kw’amafaranga no guterana amagambo y’umujinya. Habaga urusaku rukabije rwarogoyaga abaje gusenga, maze amasengesho babwira Imana akamirwa n’iyo mivurungano yari mu rusengero.

Nubwo Abayuda bishimiraga urusengerro rwabo n’imihango yarukorerwagamo; gukunda amafaranga byari byarabase maze bibagirwa ko urusengero rw’Uwiteka rugomba kubahwa nk’ahantu heguriwe Imana (ahera). Abatambyi n’abategetsi bitwaga ko ari bo “bahagarariye Imana mu bantu” bagombaga gukosora uko kudaha agaciro urusengero. Aho kwita ku nyungu zabo, bagombaga kuba baritaye cyane ku byifuzo by’abaza gusenga, ndetse bakaba biteguye gufasha abo batashoboraga kugura ibitambo basabwa. Ariko ibi ntibabikoze. Umururumba wari waranangiye imitima yabo. Iyi minsi mikuru yazagamo abababaye, abafite ubukene n’agahinda, mpumyi, abaremaye, ibipfamatwi, abazaga bahetswe mu ngobyi, n’abandi. Benshi bari abakene bikabije ku buryo batabasha kugura igitambo ngo bagitambire Uwiteka. Aba ni bo bashavuzwaga cyane n’amagambo y’abatambyi. Abatambyi birataga imirimo n’imyizerere yabo; bakavuga ko ari bo barinzi b’abantu; nyamara nta mbabazi n’impuhwe bagiraga. Abakene, abarwayi, abagiye gupfa, batakambiraga abatabumva basaba ko bagirirwa ibambe. Imibabaro yabo nta na gato yateraga imbabazi imitima y’abatambyi.

Ubwo Yesu yazaga mu rusengero, yarabyitegereje, abona ubwo bucuruzi bwuzuye uburiganya. Yabonye agahinda k’abakene, abona urugo rw’urusengero rw’Imana rwarahinduwe ahakorerwa ibizira; rwarahindutse isoko. Yesu yabonye ko hari ikigomba gukorwa. Yararanganyije amaso areba ibyaberaga imbere ye, uburakari buramwica, avuga mu ijwi rirenga ati: “Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.” Yamanutse ku ngazi z’urusengero buhoro buhoro, maze yinjira mu rugo rw’urusengero afite ikiboko cy’imigozi yabohekanyije, ategeka abaciririkanyaga mu rusengero kuhava. Mu mbaraga n’uburakari atari yarigeze agaragaza, yahiritse ameza y’abavunjaga amafaranga, ibiceri biranyanyagira. Nta n’umwe watinyutse kuguma aho ngo agerageze kurundanya izo nyungu z’amahugu. Batewe ubwoba n’amagambo ndetse n’uburyo babonagamo Yesu binyuranye n’uko basanzwe bamubona, bibuka ko byamwanditsweho ngo, “Kuko Ishyaka ry’inzu yawe rindya.” (Zaburi 69:9)

Ibyo Yesu yakoze byagaragaje ko yitaga ku rusengero cyane. Bavandimwe, mu gusoza iyi nyigisho buri wese muri twe akwiriye kwibaza ati  “Ni irihe shyaka-ni uruhe rukundo mfitiye urusengero rw’Imana? Ni akahe gaciro mpa urusengero rw’Imana? Ni ikihe cyubahiro duha usengero dusengeramo; twumviramo Ijambo ry’Imana? Mbese aho dusengera hakwiye koko kwitwa urusengero rw’Imana? Hari ikibazo gikomeye cyo kudaha agaciro urusengero rw’Imana-cyane cyane mu matorero y’Abaprotesitanti. Twinjiramo kandi tugasohoka uko dushatse; twifata uko tubonye mu rusengero; tuganiriramo; tuneguraniramo; twitabiramo za telephone; n’ibindi. Uyu munsi Yesu aratubwira ati: “mureke guhindura inzu ya Data nk’isoko”! Ababyeyi bakwiye gutoza abana babo kubaha urusengero. Tujye tubibutsa buri gihe ko ari bibi rwose kwiruka mu rusengero, gusakurizamo, kuganiriramo, kuriramo; n’ibindi. Mu rusengero hakwiye kuba gahunda! Birababaje kubona twarubahutse urusengero kugeza no ku ruhimbi-Usanga abantu banyuranamo bajya ku ruhimbi! Urusengero rugomba kwitabwaho umunsi ku wundi; rugahora rufite isuku, ruteguye, kandi mu gihe cy’amateraniro hakaba hari abantu bashinzwe kubahiriza umutekano (Churchwardens).

Muri Isirayeli ya kera, inzu y’Imana yari urusengero rwari ruri i Yerusalemu. Muri iki gihe, inzu y’Imana si inzu yubatse i Yerusalemu cyangwa ahandi hantu gusa. Iyo tuvuga urusengero rw’Imana, ntituba tuvuga gusa uru rwubakwa n’amaboko y’abantu. Tuba tuvuga n’ubuzima bwacu bwose; imitima n’imibiri yacu. Turi insengero z’Imana. (1 Abakor 3: 16; 2 Abakor 6:16). Urugo rw’urusengero rw’i Yerusalemu rwari rwuzuye urusaku rw’ubucuruzi budatunganye, rwerekanaga ishusho y’urusengero rwo mu mutima, rwangijwe n’ibyaha. Mu kweza urusengero yirukana abacuruzi n’abaguzi bo mw’isi, Yesu yatangaje umurimo we wo kweza imitima. Ishyaka n’icyubahiro tugomba kugirira urusengero rw’Imana bijyana n’uko twita ku mitima n’imibiri yacu; tuyirinda icyayanduza, icyayijyana kure y’Imana, icyatuma Imana itayituramo; kandi icyo nta kindi kitari icyaha. Bavandimwe, nka Yesu Kristo, natwe tugire ishyaka n’urukundo by’Inzu y’Imana; tuyihe icyubahiro kiyikwiye. Na none kandi twisuzume ubwacu kugira ngo turebe ko imitima yacu-insengero nkuru z’Imana hatuzuyemo umwanda ubuza Imana kuyituramo. Nta muntu ku giti cye ubasha kwirukana ibyamwinjiyemo byamaze kubata umutima we. Kristo wenyine niwe ubasha kweza umutima w’umuntu nk’urusengero rwe. Ariko ntazinjira ku mbaraga. Ntabwo aza mu mutima nk’uko yaje muri rwa rusengero rw’i Yelusalemu; ahubwo aravuga ati, “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.” (Ibyah 3:20)

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 03/03/2024
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 02/03/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment