Créer un site internet

DUFITE UBUTWARE BWO GUTEGEKA ABADAYIMONI BAKATWUMVIRA!

IGICE CYO GUSOMA: MARIKO 1:21-28

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “DUFITE UBUTWARE BWO BWO GUTEGEKA ABADAYIMONI BAKATWUMVIRA!” Bushingiye ku murongo wa 23-27 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati ‘Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.’Yesu aramucyaha ati ‘Hora muvemo.’ Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo. Bose baratangara barabazanya bati ‘Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y’inzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, n’abadayimoni na bo baramwumvira!’”

Isi yugarijwe n’umwijima, amakuba, imibabaro, n’imiborogo! Hari byinshi bitubabaza bikatubuza amahwemo. Muri ibyo harino indwara; amarozi; imyuka mibi y’abadayimoni; n’ibindi. Turi mu gihe cyo gukora kw’imbaraga z’ubwami bw’umwijima. Satani n’abadayimoni be bararwana inkundura bashaka kwigarurira imibiri n’ubugingo by’abantu; barashaka kugu`1sha benshi mu byaha no kubateza imibabaro. Abantu benshi barihebye; bakeneye Inkuru Nziza y’ihumure! Imana ishimwe kuko iduha kunesha ibyo byose ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo. (1 Abakor 15:57) Muri Yesu duhabwa ubutware n’ubushobozi bwo guhindura ubusa ubutware bw’umwijima! Yesu yaravuze ati “Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.” (Luk 10:19) Ni ukuri ubu butware burakora; ariko nyine bukeneye ko tubukoresha!

Yesu yerekanye ko afite ubutware! Aho yajyaga hose, abantu benshi bafite indwara zitandukanye n’ubumuga baramusangaga akabakiza. (Mat 4:23, 25) Yesu yagaragaje imbaraga ziri muri we akiza ababembe, ibipfamatwi, impumyi, abamugaye; ndetse yazuye abapfuye! Yesu ntiyakizaga indwara z’imibiri zonyine; hari n’imbaga y’abantu benshi baje bashaka gukira ko mu buryo bw’umwuka. Abantu batangazwaga no kwigisha kwe; kuko yabigishaga nk’ufite ubutware ntase n’abanditsi, bityo inyigisho ze zigakora ku mitima y’abazumva.  (Mat 7:28-29 ) Abigisha n’abanditsi bavugaga gusa iby’imigenzo bakomoraga ku ba kera. Ntibari bitaye ku ngorane zari zugarije rubanda! Inyigisho y’abanditsi n’abakuru b’idini yabaga imeze nk’icyigwa umuntu yafashe mu mutwe ariko atagisobanukiwe. Kuri bo, ijambo ry’Imana nta mbaraga itanga ubugingo ryari rifite. Mu myigishirize yabo y’akamenyero, bavugaga ko basobanura amategeko, ariko nta Mwuka w’Imana wakoreraga mu mitima yabo. ArikoYesu we ntiyigishaga iby’imihango yakomoye kuri ba sekuruza; yigishaga afite ubutware buturutse ku Mana. Niyo mpamvu yavuze ati “ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”​ Yesu yasangaga abantu ku rugero bariho, akagaragaza ko azi ibibazo byabo. Yigishaga ko Ibyanditswe Byera bifite ububasha budashidikanywaho; agatanga ubutumwa bw’imbabazi, kandi akamenya “gukomeza abacitse intege”. (Yes 50:4)

Igihe kimwe Yesu ari mu rusengero, yavuze ku birebana n’inshingano Ye yo kubohora abo Satani yagize imbata. Yaje kurogowa n’urusaku rw’umuntu wari utewe na dayimoni. Uwo muntu yahubutse mu mbaga y’abantu ataka cyane ati: “Ayii we! Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.” Satani ni we wari wazanye iyo mbohe ye mu rusengero kugira ngo ateze umuvurungano no gukangarana; abantu bareke kumva ibyo Yesu avuga. Nyamara Yesu yari azi umugambi wa Satani. Yacyashye uwo mudayimoni avuga ati: “Hora muvemo”. Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara. Hari ibintu bigomba kubanza gucyahwa kugira ngo abantu babone uko bahugukira kumva ubutumwa bwiza! Hari ibigomba kubanza guceceka! Mu ivugabutumwa ryacu, ntidukwiye kwirengagiza ibibujije abantu amahwemo! Umudayimoni yakoze iyo bwabaga ngo aheze imbohe ye mu butware bwe. Nyamara Umukiza yavuganye ububasha ati “muvemo”! Yesu afite “ubutware bwose mu ijuru no muisi."  (Mat 28:18) Kristo aravuga kandi agakorana ubutware. (Mar 4:39; 2:10-12; 1:26-27; Luk 7:14-15) Kristo aha abamukurikira ubutware n'ubushobozi: “Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, arabateranya, abaha ubushobozi n'ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara.” (Luk 10:19) Yesu yaravuze ati: "Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora.” ( Mar 11:23)

Mu gihe cya Kristo, nta bushake abanyedini bari bafite bwo guhangana na Satani. Bakerensaga ibyo guhangana n’imyuka mibi. Abo bavugaga ko basobanukiwe Ijambo ry’Imana, nyamara bari bararyigiye gusa gushyigikira imigenzo yabo. Ijambo ry’Imana ryari ryaranyazwe ububasha bwaryo maze imyuka mibi isigara ikora ibyo yishakiye. Amateka arimo kugenda yisubiramo. Bamwe mu bahanga mu bya Tewolojiya n’abayobozi b’amadini bo muri iki gihe cyacu ntibemera ububasha bw’Ijambo ry’Imana. Bahugira mu gusobanura iryo jambo maze ibitekerezo byabo bwite bakabirutisha Ijambo ubwaryo. Ijambo ry’Imana ryatakaje imbaraga zaryo! Dusabe Imana kugira ngo imyigishirize y’abigisha bacu muri iki gihe ye kuba nk’iy’abanditsi; ahubwo ibe nk’iya Yesu! Twe kwigisha nk’uko twumvise cyangwa twabonye abandi babikora; ahubwo twigishe dufite ubutware bwa Yesu!

Dukwiye gukoresha ubutware bwa Yesu mu kubatura abantu; bagakira indwara z’imitima n’iz’imibiri nazo! Ntidushobora kurwanya Satani n’abadayimoni be dukoresheje imbaraga zacu cyangwa ubwenge bwacu. Uburyo dushobora kunesherezamo Umubi ni bumwe n’ubwo Kristo yamutsindishije-ni imbaraga yo mu ijambo ry’Imana. Tugomba kuba abantu “bakomereye mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi-Abantu bambaye intwaro zose z’Imana, kugira ngo tubashe guhagarara tudatsinzwe.” (Abef 6:10-13) Tugomba guhagarara mu kwizera no mu masezerano y’Imana. Imana yavuze ko abizera: “bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bagakira.” (Mar 16: 18). Abizera dufite ubudahangarwa; kandi dukwiriye kubimenya tukabyizera. Pawulo yandikiye Abefeso, ati “…. mumenye ibyo mwiringizwa n’iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri.” (Abef 1:17-20) Iyo duhagaze mu butware bwo kwizera turanesha. Ububasha twahawe butwemerera gutegeka ikintu cyose kikatwumvira. Satani arimunsi y’ibirenge byacu. (Abar16:20, Ibyak 2:35) Umuntu wese wamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, yagombye kwiringira adashidikanya ko ari ku mugongo wa Yesu; bityo akaba afite ubutware bwo guhangana na Satani n’abadayimoni. Iyo turi ku mugongo wa Yesu tubasha kunyeganyeza intebe ya Satani, abadayimoni bagahinda umushyitsi. Mu kwizera dushobora no kubwira imisozi igakurwa ahayo kandi nta cyatunanira. (Mat 17:20)

Mu butware bwa Yesu dukwiye gucyaha imisozi y’ibibazo bitsikamira abantu; kuko Yesu afite uburemere buruta ubw’iyo misozi. Iyo nta kikurimo utsikamirwa n’ikikuriho. Ariko twebwe ho ikiturimo kiruta ikituriho! Yesu dufite muri twe afite imfunguzo z’urupfu n’i kuzimu. Nyamara muri iki gihe abadayimoni baracyabuza abantu umutekano, bakabata ku ngoyi, bakabambura ubumuntu, bakabatera guhangayika. Hari byinshi bikururuka ku bantu bikabatera ubwoba. Ibyo byose Yesu aradutuma kujya mu ntambara yo kubirwanya. Turahamagarirwa kurwana urugamba rwo kubohora abantu mu ngoyi za Satani, bakagira umunezero n’ibyiringiro muri Yesu-Kristo. Yesu yaduhaye ubutware n'imbaraga zose zikenewe mu kurwana urwo rugamba. Dukoreshe ubwo butware! Kugira ngo tubishobore, turasabwa kubanza gucana umuriro. Mbese umuriro wawe uraka ku buryo watwika ibigukururukaho muri iyi minsi? Saba Yesu yongere acane, umuriro w’Umwuka Wera wongere wake muri wowe. Amena!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 28/01/2024    
Arch. SEHORANA Joseph

 

 

Last edited: 27/01/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment