Img 0121 1

KORALI UBUGINGO BUSHYA YO MURI PARUWASI YA SHYOGWE YASUYE PARUWASI YA TAMBWE (AMAFOTO)

None tariki ya 14 Gicurasi 2023, Korali Ubugingo Bushya (New Life) yo mu Ikanisa ya Shyogwe, Paruwasi ya Shyogwe, yagiriye uruzinduko rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Tambwe.

Iyo Korali yari iherekejwe n’Umuyobozi wa Paruwasi ya Shyogwe, Arch. SEHORANA Joseph. Yakiriwe n’Abakristo ba Paruwasi ya Tambwe barangajwe imbere na Pasiteri wabo, Rev. NDARIBUMBYE François. Img 111

Mu butumwa yatanze binyuze mu Ijambo ry’Imana, Arch. Joseph yahamagariye abakristo kunga ubumwe no kubabarirana mu gihe cyose buri wese agize icyo apfa na mugenzi we. Yashingiye ku ijambo ry’Imana riri muri 1 Petero 3:8-18 cyane cyane ku murongo wa 9 ahagira hati: “Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.”Img 0110Img 105

Abakristo ba Paruwasi ya Tambwe bishimiye uruzinduko rwa Korali Ubugingo Bushya (New Life) muri Paruwasi yabo. Umuyobozi wa Paruwasi ya Tambwe, Rev. NDARIBUMBYE François, yavuze ko bifuza ko ubufatanye hagati ya Paruwasi zombi bwarenga ibijyanye na Korali bukagera no mu zindi nzego nka Mothers Union; n’izindi. Usibye Korali Ubugingo Bushya, hashize igihe gito Korali Nshobozamwami nayo yo muri Paruwasi ya Shyogwe isuye Paruwasi ya tambwe. Biteganyijwe kandi ko mu minsi mike iri imbere hari korali izaturuka i Tambwe ikaza gusura Paruwasi ya Shyogwe.Img 0126e. Img 0128Uruzinduko rwagenze neza cyane!

Add a comment