Img 0112

EAR DIYOSEZE YA SHYOGWE: ABAPASITORI BO MU BUCIDIKONI BWA SHYOGWE MU NAMA YO KWIGA KU MURIMO MURI PARUWASI

Uyu munsi tariki ya 26 Gicurasi 2023, Abapasitori bo muri EAR Shyogwe, Ubucidikoni bwa Shyogwe, bahuriye mu nama yo kwiga ku murimo w’Imana muri Paruwasi zigize ubwo Bucidikoni.

Iyo nama yabereye muri Paruwasi ya Gahogo iherereye mu Mujyi wa Muhanga, Intara y’Amajyepfo, iyoborwa n’Umuyobozi w’Ubucidikoni, Arch. SEHORANA Joseph. Img 0109

Mu ngingo zizweho harimo  guhana amakuru y’uko umurimo w’Imana uhagaze muri Paruwasi; kurebera hamwe uko imyanzuro yafatiwe mu nama zabanje yagiye ishyirwa mu bikorwa; kureba uko Ubucidikoni bwa Shyogwe bwarushaho kwigira; gahunda ya Acidikoni yo gusura za Paruwasi; n’izindi.Img 117

Inama yashojwe hafashwe ingamba zifatika zigamije kurushaho gushimangira ubufatanye bw’Abapasitori no kunoza umurimo wabo muri Paruwasi. Ubucidikoni bwa Shyogwe bugizwe na Paruwasi umunani (8) zikurikira: Shyogwe; Gahogo; Gikomero; Ntenyo; Mutara; Kavumu; Gisanga; na Gasharu. Ubucidikoni bwa Shyogwe bukorera mu Karere ka Muhanga na Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

Arch. Joseph SEHORANA
Umuyobozi w’Ubucidikoni bwa Shyogwe

 

Add a comment