Créer un site internet

Gikomero church small

EAR SHYOGWE: MUSENYERI DR. JERED KALIMBA YAFUNGUYE KU ANAROBANURA URUSENGERO RUSHYA RWA PARUWASI YA GIKOMERO

Ibirori byo gutaha urwo rusengero byabaye tariki 23 Nyakanga 2023, byitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo Abakristo n’Abapasitori, abashyitsi baturutse muri Amerika, abahagarariye inzego z’ibanze, n’abandi.

Cov 2Abakristo ba Paruwasi ya Gikomero bishimiye cyane umuhigo ukomeye bagezeho, dore ko barwubatse mu mu gihe kirenga imyaka 9 yose, ni ukuvuga guhera muri 2014 kugeza muri 2023. Urusengero rwatashywe uyu munsi rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 1000.

Img 0255Img 0253Nyiricyubahiro Musenyeri Dr. Jered KALIMBA wafunguye ku mugaragaro uru rusengero yibukije abakristo ba Paruwasi ya Gikomero ko ibikorwa byose bizakorerwa muri iyi nyubako bigomba kuba bijyanye no kuvuga ubutumwa bwiza, abihanangiriza kudakoresha iyo nyubako icyo itagenewe nko gucyurizamo ubukwe, n’ibindi. Musenyeri yashimye abagize uruhare bose kugira ngo icyo gikorwa remezo kibashe kugerwaho, harimo abakristo ba Paruwasi ya Gikomero hamwe n’abaterankunga ba Diyoseze ya Shyogwe.

Img 0248Paruwasi ya Gikomero iherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange. Ifite amakanisa 4; ubu hakaba hafunguye 2 andi 2 akaba agifunze kuko ataruzuza ibisabwa bijyanye n’isuku n’umutekano. Gikomero yabaye Paruwasi mu mwaka wa 1976, ubu ikaba ifite abakristo barenga 1000. Urusengero rwa Paruwasi ya Gikomero ruri mu nsengero nziza za Diyoseze ya Shyogwe.Img 0252Img 0262Img 0258Img 0264

Comments

  • Hakizimana Jean Claude
    • 1. Hakizimana Jean Claude On 24/07/2023
    Imana ishimirwe igikorwa nk'iki. Abitanze nose Imana ibahe umugisha mwinshi

Add a comment