Cov fic

EAR PARUWASI YA SHYOGWE: ABARENGA MAGANA ATATU BAKIRIJWE MU GITERANE CY’IMISI ITANU

K’ubufatanye na Compassion International, Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyoseze ya Shyogwe, Paruwasi ya Shyogwe ryateguye  igiterane cy’ivugabutumwa cyari kigamije kurwanya ibiyobyabwenge kiswe “Free indeed Campaign”.

 

1 2

Korali Nshobozamwami

Intego y’icyo giterane iri muri Yohana 8:36 ahagira hati: “Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.” Icyo giterane cyabereye mu Kagali ka Mubuga, Umudugudu wa Matsinsi muri Centre ya Ramba, kuva tariki ya 23-27/08/2023. 2 1

Iki giterane cyasusurukijwe na Chorales zitandukanye zo muri Paruwasi ya Shyogwe, na Chorale Inshuti za Yesu yo muri ADEPR Rwamaraba. Ubutumwa Bwiza bwatanzwe na Archdeacon SEHORANA Joseph, Umuyobozi wa Paruwasi ya Shyogwe; Deacon Sarah Uwayezu (Paruwasi ya Shyogwe); Rev. NDARIBUMBYE François (EAR Tambwe) ; Ev. NTIJYINAMA Tharcisse (EAR Kigeme), na Ev. NTUKABUMWE Daniel wo mu Bucidikoni bwa Hanika.3 1im5

Korali New Life

Ibikorwa by’ingenzi byakozwe muri icyo giterane harimo gusura abantu mu ngo zabo; aho abagera kuri 232 basuwe bakaganirizwa ku Ijambo ry’Imana. Hakozwe kandi ivugabutumwa risanzwe ryo ku musozi no kwerekana Film ya Yesu. Muri icyo giterane habaye gusengera abantu barenga 300 bihannye (harimo abasengewe bari mu ngo zabo n’abasengewe hagati mu materaniro). 4 1

Nyuma y’iki giterane Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Shyogwe bwiyemeje kuzakomeza kwegera abakristo basengewe kugira ngo bazakomeze gufashwa gukura mu gakiza no mu iterambere risanzwe. Imana ihabwe icyubahiro!Im6

Korali ya ADEPR

M12Korali Sympathie

ANDI MAFOTO

Im7Im8Korali z'i Karama

Im9Igiterane cyaranzwe n'umunezero mwinshi

Im10Im11Nyuma yo kumva icyo Imana ibashakaho, abantu barenga 300 barihannye

M13M14Im15Abavugabutumwa basuye abantu mu ngo zabo

Im16Itsinda ryateguye igiterane

Im17Itsinda ryagenzuye aho igiterane kizabera

Inkuru ya Arch SEHORANA Joseph

Comments

  • Isaac
    • 1. Isaac On 29/08/2023
    Aka niko kazi k'itorero, ninaho umusaruro ubonekera ariko nk'uko mwabivuze bigira umusaruro mwiza cyane iyo habayeho gukurikirana abihannye, bakiye Yesu!

Add a comment