Créer un site internet

Cov 2

EAR PARUWASI SHYOGWE: ITORERO SHINGIRO RYA EBENEZER RYASUYE ITORERO SHINGIRO AMAHORO RYO MURI PARUWASI YA GITARAMA

None tariki ya 09/07/2023, abagize Itorero shingiro Ebenezer ryo muri Paruwasi ya Shyogwe basuye Itorero shingiro Amahoro ryo muri Paruwasi ya Gitarama. Abo bashyitsi bari bayobowe na Arch. SEHORANA Joseph, Umuyobozi wa Paruwasi ya Shyogwe, ari kumwe n’Umukuru w’Abakristo ba Paruwasi ya Shyogwe, Mwalimu w’Ikanisa ya Shyogwe, na Parezida w’Itorero shingiro Ebenezer.

Bakiriwe na Pasitori wa Paruwasi ya Gitarama, Rev. SAFARI Eric, ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin MVUNABANDI na Madamu we, hamwe n’umuyobozi w’Itorero shingiro Amahoro, n’abandi bakristo barisengeramo. Urwo rugendo rwari rugamije ubusabane no kwigiranaho kw’amatorero shingiro yombi. Img 0216

Abagize amatorero shingiro yombi bahuriye hamwe baganire ku Ijambo ry’Imana riboneka muri Yakobo 2:14-24 ahagira hati:

Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati ‘Genda amahoro ususuruke uhage’, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki? Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye. Ahari umuntu yazavuga ati ‘Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.’ Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye. Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi. Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa? Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye. Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo ‘Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka’, yitwa incuti y’Imana. Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.”

Bahereye kuri ayo magambo, bunguranye ibitekerezo ku bibazo bikurikira:

  • Dukurikije ibivugwa, kwizera n’imirimo bihurira he?
  • Kuki Ijambo ry’Imana rivuga ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye?

Dushingiye kubivugwa tubona ko:

  • Kwizera n’imirimo bidasigana; imirimo niyo igaragaza kwizera kandi ikagutunganya.
  • Iyo imirimo ibuze, kwizera ntigushobora kugaragara kuko kuba ari ntako. Img 0218

Nyuma yo kuganira kuri iri Jambo ry’Imana, buri wese yasabwe gutekereza imirimo akora igaragaza kwizera. Nyuma abagize amatorero shingiro yombi baganiriye ku byo bakora.

Itorero shingiro amahoro ryagaragaje ko rikora ibikorwa by’ingenzi bikurikira:

  • Gusengera hamwe bifashishije imfashanyigisho zitandukanye;
  • Kwiteza imbere binyuze mu kimina cyo kubitsa no kugurizanya;
  • Gushyigikirana (social affairs);
  • Gukunda no gukorera itorero bakabigaragarisha gutanga 1/10 n’andi maturo;
  • Gutsura umubano n’andi matorero shingiro;
  • Siporo;
  • Ubusabane bw’abana;
  • N’ibindi. Img 213

Muri rusange ibikorwa Itorero shingiro amahoro rikora ni bimwe n’ibikorwa n’Itorero shingiro Ebenezer, usibye ko usanga hari ibikorwa bamwe bakora neza cyane kurusha uko abandi babikora. Nko mu Itorero shingiro amahoro, bafite imbaraga nyinshi mu nkingi ijyanye no gukunda no gukorera itorero; kuko mu bijyanye no gutanga 1/10 n’andi maturo buri gihe bagera ku ntego baba bahawe na Paruwasi ndetse bakanayirenza. Zimwe mu ngamba zituma babigeraho ni izi zikurikira:

  1. Inyigisho zihoraho;
  2. Gukorera ku ntego;
  3. Guhora bazamura intego bakoreraho;
  4. Gutegura ibintu hakiri kare;
  5. Umuhate n’ishyaka by’umucungamutungo mu kwibutsa abantu inshingano zabo;
  6. Kwandika buri murimo wose ukozwe;
  7. Kwibuka ko abana nabo bagomba gukora imirimo;
  8. Gutanga 1/10 ku mafaranga yose umuntu yungutse (atari umushahara gusa);
  9. Gusaba buri muryango wose kwiyemeza icyo uzajya utanga buri kwezi;
  10. Kwerekana raporo igaragaza uko buri wese akora (buri kwezi);
  11. N’ibindi.Img 0224Uruzinduko rwahuriranye n'uko umwe mu bagize Itorero shingiro Ebenezer yijihije isabukuru y'amavuko. Twamufashije kwizihiza ibyo birori!

Na none byagaragaye ko mu nkingi ijyanye no kurwanya ubukene no kwiteza imbere, Itorero shingiro Ebenezer rigeze kure. Muri urwo rwego abanyamuryango b’Itorero shingiro Ebenezer bihurije hamwe muri “Association Ebenezer”; ikimina cyo kubitsa no kugurizanya.Ubu bafite amafaranga arenga 23.000.000 kandi nta mu nyamuryango upfa kuvamo kubera akamaro ikimina kibafitiye. Association Ebenezer yatangiye mu mwaka wa 2009, ikaba ifite abanyamuryango 43. Muri aba banyamuryango harimo n’abatakiri mu Itorero shingiro Ebenezer kuko bimukiye ahandi; ndetse harimo n’abagiye mu yandi matorero.

Muri rusange urugendo rw’abagize Itorero shingiro Ebenezer mu Itorero shingiro Amahoro rwagenze neza cyane. Rwarangiye amatorero shingiro yombi yiyemeje gukomeza ubumwe bafitanye no gukomeza kwigiranaho hagamijwe kunoza ibyo bakora. Itorero shingiro Ebenezer rifite imiryango 16 igizwe n’abantu bakuru 30 rikaba ryaratangiye gukora mu mwaka wa 2008.

Itorero shingiro amahoro ryatangiye ku itariki ya 02 Gashyantare 2018. Rifite abanyamuryuango bakuru 20.

Mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Itorero shingiro niwo musingi w’Itorero, kandi niho imirimo hafi ya yose y’umukristo ikorerwa. Itorero shingiro rifite intego (inkingi) enye z’ingenzi ari zo: Kujyana ijambo ry’Imana mu miryango; Kurwanya ubukene; Ubumwe n’ubwiyunge; no Gukunda no gukorera itorero.

Byegeranyijwe na Arch. SEHORANA Joseph

Add a comment