ABANTU BAHOZE AMABUYE YARANGURURA

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 19: 29-40

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ABANTU BAHOZE AMABUYE YARANGURURA.” Turibanda ku magambo akurikira: Yenda kugera mu ibanga rw'umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry'abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw'ibitangaza babonye byose bati ‘Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka, Amahoro abe mu ijuru, N'icyubahiro kibe ahasumba hose.’Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati ‘Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.’Arabasubiza ati ‘Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.’” (Luka 19: 37-40)

Mu butumwa bw’ubushize twaganiriye ku mwuka wa Yuda ubuza abantu guhimbaza Imana. (http://www.sehorana.com/pages/sobanukirwa-iby-umwuka-wa-yuda-ubuza-abantu-kubahisha-imana-ubutunzi-bwabo.html) Twabonye uburyo uwo mwuka wa Satani wahanze kuri Yuda Isikariyota akababazwa no kubona Mariya asuka amavuta ahumura neza kandi ahenze ku birenge bya Yesu. Icyo gihe Yuda yarabajije ati: “Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?” (Yoh 12:1-8) Uyu munsi turabona uburyo uyu mwuka w’ishyari yahanze ku Bafarisayo bakababazwa no kumva iteraniro ry'abigishwa ba Yesu bahimbaza Imana banezerewe bagira bati: “Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka, amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba hose.” Ishyari ryatumye Abafarisayo babwira Yesu bati: “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe”, maze nawe arabasubiza ati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.” (Luk 19: 37-40) Ni iki cyateye Abafarisayo kugirira Yesu ishyari?

Kuba Yesu yaragiye i Yerusalemu agendera ku ndogobe, byashoboraga gusobanura ko yari arimo yiyerekana ko ari umwami-Igihe Salomo yajyaga gusigwa ngo abe umwami, yagendeye ku nyumbu ya se, ari yo ndogobe y’icyimanyi, ivuka ku ndogobe y’ingabo n’ifarashi y’ingore (1 Abami 1:33-40). Ibyo imbaga y’abantu yakoze byatsindagiye icyo gitekerezo. Kuvuga ko Yesu ari “mwene Dawidi” byatsindagiraga uburenganzira Yesu afite bwo gutegeka mu buryo bwemewe n’amategeko (Luk 1:31-33). Na none kuba barakoresheje amashami y’imikindo, byagaragazaga ko bagandukira ubutware bwa Yesu.​ (Ibyah 7:9-10) Birumvikana ko atari ko bose bishimiye kubona Yesu agaragazwa muri ubwo buryo. Abafarisayo mu buryo bwihariye, batekereje ko kuba Yesu yaragaragajwe afite icyubahiro cya cyami nk’icyo, byari ibintu bibi cyane bidakwiriye, maze bavugana uburakari bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”

Igisubizo Yesu yahaye Abafarisayo cyababwiraga ko nubwo bo na bene wabo batamwemera, abanyamahanga bamuhimbaza. Imana ishobora guhindura abanyamahanga abizera nk’uko byavuzwe na Yohana Umubatiza igihe yabwiraga imbaga yari imukikije ati: “Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira mutiKo dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.” (Luk3:8). Yesu yagombaga gutangaza Ubutumwa Bwiza, abantu babwemera cyangwa batabwemera. Uko byamera kose, yagombaga gusohoza umugambi we nk’uko wateguwe. Byasabye ko Yesu agira ubutwari bukomeye kugira ngo yinjire i Yerusalemu mu buryo bwahanuwe n’umuhanuzi Zekariya. (Zek 9:9) Yari azi ko mu kubigenza atyo yari arimo yikururira uburakari bw’abanzi be. Mbere y’uko azamuka ajya mu ijuru, Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza Ubutumwa Bwiza no guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa. (Mat 24:14; 28:19-20). Tuzirikane ko gusohoza uwo murimo na byo bisaba ubutwari. Ntabwo ari ko bose bishimira kumva ubutumwa. Bamwe ntibabushishikarira, naho abandi bakaburwanya; bifuza ko amajwi yose avuga Yesu yaceceka. Zirikana ko tugomba kubwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu, abantu babwumva cyangwa batabwumva (Ezek 2:7).

Dukwiye gushira amanga tugahimbaza Yesu nubwo byagira abo birya mu matwi. Bibiliya itubwira ko ibintu byose byaremewe muri Yesu-Kristo kandi ko ku bw’ibyo bikwiye kumuhimbaza: “Kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.” (Abakol1:16) Icyaremwe cyose gikwiye kurangurura kikavuga icyubahiro cya Yesu. By’umwihariko, umuntu akwiye gufata iyambere agahimbaza Imana. Twaremewe guhimbaza Imana, kandi igihe tuzaba tutabikoze, amabuye azabikora kandi bidihindukire ikimwaro.

Abantu banze guhimbaza Imana, ibyaremwe bindi byamuhimbaza. Igihe Nehemiya yasanaga inkike n’amarembo y’umurwa, hari ubutumwa bwari bwanditse ku mabuye. Ayo mabuye n’izo nkike byavugaga ubutumwa bwiza, kandi n’amarembo yarasakuzaga ngo “Mwa marembo mwe, nimwunamuke, Mwa marembo y’itaka mwe, nimweguke, kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke.” (Zab 24:7). Uyu munsi nabwo ntibitangaje kumva ko ibidahumeka bishobora guhimbaza Imana (Lobo, Radiyo, Televiziyo; etc). Ku rundi ruhande ariko birababaje kuba muri iki gihe, hari abantu Imana yaremeye kuyihimbaza ariko bakajya imbere nk’uko Abafarisayo babigenje bashaka ko abigishwa baceceka. Hari n’igihe iyo abigishwa bashashe imyenda yabo n’amashami y’imikindo mu nzira, abantu bamwe batekereza ko ari ugupfusha ubusa ndetse n’ubupfapfa. Nyamara uko bimeze kose ijuru ntirizabura abaryo. Imana izahorana abantu ku isi bayihimbaza kandi bakayihesha ikuzo. Abo yatoranyije baramutse bicecekeye, amabuye ubwayo yarangurura.

Muri iyi minsi Satani yifatanyije n’abatubaha Imana ngo barwanye Kristo n’icyubahiro cye. Umwuka wa Yuda ubeshya abantu ko gukorera Imana ari ugupfusha ubusa warahagurutse. Amajwi agerageza gucecekesha abahimbaza Yesu yumvikana buri munsi. Birashoboka ko nawe waceceka. Nyamara nubwo waceceka Yesu ntazabura kwamamazwa. Yesu araza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe. (Ibyah 3:11) Uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. (Mat 24:13)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 10/04/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

Last edited: 09/04/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment