SOBANUKIRWA IBY’UMWUKA WA YUDA UBUZA ABANTU KUBAHISHA IMANA UBUTUNZI BWABO

IGICE CYO GUSOMA: YOHANI 12:1-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “SOBANUKIRWA IBY’UMWUKA WA YUDA UBUZA ABANTU KUBAHISHA IMANA UBUTUNZI BWABO” Turibanda ku magambo akurikira: “Mariya yenda igice cy'indatira y'amavuta meza nk'amadahano y'agati kitwa narada y'igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta. Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati ‘Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?’ Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w'impiya, akība ibyo babikagamo.(Yohana 12: 3-6)

Muri iyi minsi ya nyuma hagenda humvikana amajwi y’Abakristo bamwe bakora umurimo w’Imana bijujuta. Impaka no kwijujuta biba byinshi kurushaho iyo bigeze ku gukoreshereza Imana ubutunzi yaduhaye. Nyuma y’igihe kinini ntekereza kuby’iyi myifatire, nahishuriwe ko ari umugambi wa Satani. Igihe Mariya yasukaga amavuta ahenze ku mutwe no ku birenge bya Yesu, Yuda Isikariyota ntiyumvise impamvu y’icyubahiro kingana gutyo bituma abyijujutira. Nta gushidikanya ko umwuka wamukoresheje ari umwuka wa Satani, w’ishyari n’ubwigomeke-iriwo hano nise “Umwuka wa Yuda”. Mbere yo gusesengura ibijyanye n’uwo mwuka, ndifuza kubanza gusobanura uwo Yuda yari we, n’impamvu ari we abantu bashyira mu majwi kandi atari we wenyine wijujutiye ko Mariya yasize Yesu amavuta ahenze.  

Nubwo Yuda Isikariyota azwi cyane muri Bibiliya, ntitumuziho byinshi. Icyo tuzi ni uko yari mwene Simoni Isikariyota na Siboreya (Cyborea) Isikariyota. Yavukiye ahitwa Keriyoti (Kerioth), umujyi muto uherereye mu majyepfo ya Yudeya.Yakomokaga mu muryango ukize kandi wubahwaga cyane. Benshi bibaza ku muhamagaro wa Yuda-ukuntu Yesu yamutoranyirije kuba intumwa ye kandi abona ko afite umwuka w’ubujura n’ubugambanyi. Mu gihe Yesu yari arimo gutegurira abigishwa guhabwa inshingano, hari umwe mu banditsi waje amusaba ko nawe yamugira umwigishwa we. Yavuze akomeje ati: “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.” (Mat 8:19) Bamwe bakeka ko uwo yaba yari Yuda Isikariyota (nubwo nta kibihamya gifatika). Bibaye ari ukuri, Yuda yaba yarihamagaye aho kugira ngo ahamagarwe na Yesu.

Ku bijyanye no kwitotomba, tubona ko Matayo na Mariko bombi bagaragaza ko intumwa zirenze imwe zabigizemo uruhare. Inkuru yanditswe muri Matayo 26:6-13 igira iti “Abigishwa babibonye bararakara bati ‘Aya mavuta apfiriye iki ubusa, ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?’” Mariko we agira ati “Bamwe muri bo bararakara bati ‘Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa, ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?’ Baramwivovotera. (Mar 14:3-9)  Icyakora iyo ugeze ku nkuru ya Yohana, ubona ko ifite umwihariko: “Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati ‘Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?’” (Yoh 12:2-8) Mbese intumwa zaba zaritotombye ari nyinshi, cyangwa Yuda ni we witotombye wenyine?

Birasa nk’aho Yuda ari we wafashe iya mbere mu kwitotomba, noneho nyuma izindi ntumwa zimwe na zimwe zikaza kubona ibintu nk’uko yabibonaga. Ibyo bigaragaza ko kuba Yuda yaragambaniye Yesu bitari igikorwa cy’akanya gato yakoze bimugwiririye, kubera ko byari byaratekerejweho kandi bigategurwa mu gihe cy’iminsi myinshi. Yohana yongeyeho ikintu gituma dusobanukirwa ko icyateye Yuda kwitotomba atari ukubabarira abakene, ahubwo ari uko yari umujura, kandi akaba ari we wari ufite umufuka w’impiya, akība ibyo yabikagamo. Ku bw’ibyo rero, bihuje n’ubwenge kuvuga ko umujura Yuda ari we watangije ibyo kwitotomba kubera ko yari kubona andi mafaranga yo kwiba iyo ayo mavuta ahenze aza kugurishwa maze amafaranga agashyirwa mu mufuka w’impiya yatwaraga. Yuda amaze gutangiza ibyo kwitotomba, izindi ntumwa zimwe na zimwe zishobora kuba zaravugiye mu matamatama zishyigikira icyasaga n’aho ari igitekerezo gifite ireme-Ariko rero, Yuda ni we wafashe iya mbere muri uko kwitotomba.

N'ubu umwuka wa Yuda urahari! Uwo mwuka ubuza abantu gukorera Imana, ukabereka ko ibyo batanze bipfa ubusa. Niwo woshya abantu ko gukorera Imana ari ukubura ubwenge n’ubusazi; ko bidakwiye ko amafaranga umuntu yabonye amuruhije yayatangaho kimwe mu icumi. Abwira abantu ko ibyo batanga bidakoreshwa uko bikwiye. Uwuzuye uwo mwuka ahora avuga ko Abashumba b’amatorero bakoresha amaturo mu kugura imodoka zihenze no kwiyubakira amazu meza. Iyo wumva ko umukozi w’Imana yagombye kuba umuntu usuzuguritse inyuma y’abandi, uba utekereza nka Yuda wumvaga ko umukene akwiye icyubahiro kurusha Yesu. Imvugo yadutse ivuga ko “Abashumba b’amatorero bose bakunda ifaranga ndetse ari ibisambo”, ni imbuto y’umwuka wa Yuda. Ubu ni uburyo Satani akoresha mu guteza akarindagiza (confusion) mu bantu, bagafata icyiza bakakita ikibi, n’ikibi bakakita icyiza. (Yes 5:20) Ese koko abashumba bose ni ibisambo? Ibuka ko Abayuda babambye Yesu hamwe n’ibisambo. Uko niko abatubaha Imana bafata Abashumba bose bakabashyira mu gatebo kamwe n’ibisambo. Ikibabaje kurushaho ni uko usanga abantu batajya batanga ituro aribo bakwiza inkuru ko amaturo y’abakristo yibwa cyangwa agapfushwa ubusa. Abo bameze nka Yuda wababajwe n’amavuta atari aye; akiba abakene ibyabo, agashaka kubaha iby’Imana.

Kuba umujura si ugukora mu mufuka gusa-Burya n’umukristo udatanga icya cumi aba ari umujura ruharwa (kuko yiba Imana nk’uko Yuda yibaga Yesu). Umwuka wa yuda yoshya abantu mu buryo bwinshi. N’ubu hari abo abwira ko aho gutanga amaturo mu rusengero bakwiye kuyaha abakene. Ibuka ko Yuda atakundaga abakene. Iyo Mariya aza kugurisha ayo mavuta maze amafaranga avuyemo akabitswa Yuda, ntacyo byari kungura abakene. Aho gushaka kwita ku bakene, yibaga amafaranga yagenewe kubafasha. Umwuka wa Yuda niwo ubwira abantu ko badakwiye gutanga icya cumi ngo kuko binjiza bike cyangwa byinshi; ari abakene; barimo kubaka amazu; bafite imyenda ya banki; baherutse gupfusha; ari abapfakazi, ari abanyeshuli, abashomeri, bari mu kiruhuko cy’izabukuru; n’ibindi nk’ibyo. Hari n’abo umwuka wa Yuda abwira ko badakwiye gutanga icya cumi ngo hatagira umenya amafaranga binjiza.

Bavandimwe muri Kristo, dukwiye gusobanukirwa agaciro ka Yesu. Iyaba twari tuzi agaciro ke, twagaragaza urukundo nk’urwa Mariya, kandi amavuta nk’ayasizwe Yesu yatanganwa umutima ukunze-Ntihaba hari abavuga ko amavuta y’igiciro cyinshi apfuye ubusa. Nta kintu na kimwe cyafatwa ko gihenze ku buryo kitahabwa Yesu; nta kwitanga kutakwihanganirwa ku bwa Kristo. Amagambo yavuganywe agasuzuguro ngo: “Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa?” ntakwiye kuba ikivugwa. Yesu yagaragaje agaciro ko gukorera Imana igihe yagiraga ati: “Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.” (Mar 14:9) Imirimo twakoreye Imana mu rukundo n’ubwitange izahora yibukwa.

Mu gusoza ndagira ngo twisuzume. Imana ishobora kureka umuntu nka Yuda akicara mu itorero ndetse agakora n’imirimo. Ibyo nubibona ntibizaguce intege. Niba wari umaze gucibwa intege na ba Yuda bo mu itorero, komera, bibaho, na Yesu yarabyihanganiye. Ntabwo Yesu ahitamo abamarayika batacumuye ngo abe ari bo bamubera abavugizi mu bantu; ahubwo atoranya abantu n’ubumuntu bwabo. Pawulo yaranditse ati “Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.” (2 Abakor 4:7) Nuko rero abantu ubwabo “bagoswe n’intege nke” bashobora “kwihanganira abadafite ubwenge n’abayobye.” (Abah 5:2) Ngiyo impamvu yatumye umurimo wo kubwiriza Ubutumwa Bwiza uhabwa abantu bacumuye aho guhabwa abamarayika. Ku rundi ruhande ariko niba umeze nka Yuda, uyu ni umwanya mwiza wo kwihana. Emera guhindurwa n’inyigisho za Yesu, kandi umusabe agukize umwuka wo kwikunda, ubusambo, uburiganya, ishyari n’ubugambanyi-umwuka mubi ukorera mu batubaha Imana.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 03/04/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment