Ph2

TUBWIRIZA UBUTUMWA BWA YESU DUTE?

IGICE CYO GUSOMA: 1 ABATESALONIKE 2:1-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo duhugurane. Uyu munsi nishimiye kubagezaho inyigisho ku bijyanye no “KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA BWA YESU-KRISTO”. Hari Ubutumwa Bwiza tutagomba kwihererana!

Yesu yadusabye kugeza ubwo butumwa ku bantu bose. (Mat 28:19-20; 24:14) Mbese bikorwa bite muri iki gihe? Nibyo, ubutumwa buravugwa hose; ariko hari utunenge tugenda tugaragara muri uyu murimo! Ibyo biwutesha agaciro, ndetse bigasuzuguza abawukora. Niyo mpamvu bikwiye ko njye nawe abahamagariwe uyu murimo dusuzuma neza  ko dusobanukiwe icyo dukora. 

Reka duhere ku kibazo gishekeje: “ubundi kubwiriza ni iki?” Kwaba ari nko kubaza ubusa uramutse ubajije umuntu iki kibazo! Tumaze imyaka twumva, tubona ababwirizabutumwa, cyangwa tugasoma ibyo bandika. Tubabona mu nsengero, mu mihanda, mu masoko, mu ngo, ku bitangazamakuru (Televiziyo, Radiyo, Youtube, n’ahandi). Icyakora, icyo kibazo cyanabaho kandi kikaba gifite ishingiro! Ibyitwa “ibibwiriza” twumva, tureba cyangwa dusoma byose siko bikwiriye kwita iryo zina! Hari abiyita “abavugabutumwa” ariko muby’ukuri atari bo. Umuntu ashobora gufata Bibiliya, agahaguruka akajya aho babwiririza, akavuga amasaha n’amasaha, ariko ibyo siko buri gihe biba bivuze ko yabwirije. Kubwiriza, “κηρύσσω (keruso)” mu Kigiriki, bisobanura “gutangaza” cyangwa “kwamamaza”. Kubwiriza ni ugutangaza ubutumwa bw’Imana; Inkuru Nziza ya Kristo-Yesu. Muby’ukuri, Itorero rigitangira, abantu bashakaga kumva abazi Yesu, ababanye nawe, ngo basobanukirwe ibimwerekeyeho. Kugeza n’ubu ntacyahindutse. N’ubwo abantu bazi Yesu, babanye nawe batakiriho, abantu baracyafite inyota yo kumva ibye. Dukurikije igisobanuro cyo “kubwiriza”, tubona ko hari ibyo abantu bita kubwiriza ariko atari byo! Kubwiriza si komedi cyangwa gusetsa (nk’uko benshi basigaye babikora); si ukwitaka no kwiyamamaza; si ukwamamaza amahame y’idini runaka; si ukwibasira abo mutabyumva kimwe; si inzira yo kwishakira amaramuko (...); kubwiriza ni “ukwamamaza Kristo”!

Ph1Turashima Imana ko muri iyi minsi hari benshi bavuga ko babwiriza! Ari ko se bose babwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu-Kristo? Mbese koko twabwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu-Kristo dute? Ese ni buri wese ubwiriza ? Ntibitangaje ko mu gihe nk’iki kibi cy’ubuhenebere bwo mu minsi y’imperuka, abantu bahaguruka bakavuga ko babwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu-Kristo nyamara atari ukuri, abandi bakabikora bafite ikindi bagambiriye kitari ukwamamaza Kristo. Buri wese yumva ashobora kubwiriza; yaba akijijwe cyangwa adakijijwe; yaba azi Yesu cyangwa atamuzi; yaba azi gusoma cyangwa atabizi; yaba yasomye Bibiliya cyangwa atayisomye; yaba yemera ibyo avuga cyangwa atabyemera; icy’ingenzi ni uko nawe yitwa “umukozi w’Imana”! Mbese ibyo birakwiye?

Mu gice twasomye, Pawulo avuga uburyo yabwirije ubutumwa bwiza i Tesalonike, agira ati: Kuko guhugura kwacu atari uko kuyobya, kutava mu byanduye kandi kukaba atari uko kuriganya. Nk’uko Imana yatwemereye kugira ngo tube abo guhabwa ubutumwa bwiza, ni ko tubuvuga. Ntituvuga nk’abashaka kunezeza abantu, keretse Imana, igerageza imitima yacu. Ntitwigeze tuvuga ijambo ryo gushyeshya, nk’uko mubizi, cyangwa ngo tugire urwiyerurutso rwo kwifuza inyungu muri mwe: Imana ni yo dutanze ho umugabo. Kandi ntitwashatse icyubahiro mu bantu, naho haba muri mwe, cyangwa mu bandi ; nubwo twabashaga kubaremerera kuko turi intumwa za Kristo. Ahubwo twitonderaga muri mwe, nkuko umurezi akuyakuya abana be. Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi, tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu, kuko mwatubereye inkoramutima cyane.” (1 Tes 2:4-8)  

Duhereye kuri aya magambo, tubona ko mu kubwiriza kwacu dukwiye kwirinda ngo tudatanga ubutumwa buyobya; burimo uburiganya. Tugomba kuvuga ubutumwa bwiza nk’uko twabuhawe. Ntitugomba kubwiriza tugamije kunezeza abantu. Ntitugomba gukoresha amagambo yo gushyeshya (kureshya) cyangwa gusetsa tugamije kwireherezaho abantu ngo baduhe icyubahiro cyangwa tubarye utwabo; ntitugomba kuremerera abantu. Ni gute se ubutumwa bwiza bwahindukira ababwumva umutwaro aho kubaruhura? Nk’abavugabutumwa b’iki gihe, ubu buhamya bwa Pawulo buratwereka ko dukwiye rwose kongera gutekereza uburyo tubwiriza! Bamwe babihinduye komedi, abandi babihinduye urubuga rwo gucira bagenzi babo imanza, abandi bamamaza gukomera kwa Satani aho kwamamaza Kristo (bavuga uburyo bagiye ikuzimu n’uko basanze “Satani afite imbaraga”). Abandi bariyamamaza aho kwamamaza Kristo. Abandi bafata umwanya wo kubwiriza bakawugira uwo guhanura ibinyoma; kuvuga indimi mpimbano bita “indimi z’umwuka”, kuririmba cyangwa se kubyina; n’ibindi. Mbese koko ibyo byose ni ukubwiriza? Hari ibyo twari dukwiye kumemya no kwitaho mbere yo kwinjira mu murimo w’agaciro gakomeye gutyo!

Mbere na mbere tugomba kumenya ko kubwiriza abandi atari umurimo woroshye; bisaba kubiha umwanya; gushira amanga no kwemera kwitanga. Ubwiriza akwiye kumva ko bikomeye akemera kwisuzuma; kwihana no kwiyegurira Imana nk’umukozi wayo. Bibiliya ituburira ko rwose hari n’abantu ubutumwa bwiza burakaza, bakaba banagirira nabi abababwiriza. (Luka 12:51-53) Ariko nanone, dusabwa kubwiriza byanze bikunze (Mat 28:19-20, Ibyak 1:8, 1 Pet 3:15). Tugomba kugira umwete wo kubwiriza ubutumwa bwiza; ariko tugomba kubikorana ubwitonzi, kubaha Imana, no kwiyubaha ubwacu. Ikindi kandi, ni ngombwa kwibuka ko gukizwa kw'abo tubwiriza bireba Imana gusa; si umuhate wacu ahubwo ni imbaraga n'ubuntu by'Imana bibakiza. Ikitureba gusa ni ukubasengera, tukababwira ubutumwa bwiza ari nako tuberera imbuto nziza, kuko ntawe utanga icyo adafite.

Ukwiye kubwiriza si ubonetse wese, ahubwo ni umuntu ufite mu bugingo bwe ikintu yasangira n’abandi. Ubwiriza akwiye kubanza kwitegura abyitondeye; atekereza kandi asenga mbere yo kujya kubwiriza. Akwiriye gushakashaka icyo Imana ishaka kandi agasenga. Umeze atyo ashobora kubwiriza kandi agafasha imitima ya benshi. Umuvugabutumwa akwiye kwigenzura ku bintu byose; harimo n’ibijyanye n’ijwi akoresha mu gihe abwiriza; imyambarire ye; ibimenyetso (gestes) akora; n’ibindi. Nta muntu wakubwira ngo ujye uvuga utya, ariko rero hari inama ukwiriye kwitaho. Mu gihe ubwiriza ukwiriye kuvuga nk’uko usanzwe  uvuga ntiwivugishije ukundi! Ntukwiye kuvuga wishongora ahubwo ukwiye kuvugana ituze. Muri rusange umuvugabutumwa akwiye kugenzura uko agaragara imbere y’Imana n’abantu. Kubw’ibyo umuvugabutumwa akwiye kwirinda kwambara imyambaro irangaza abamureba cyangwa se imutesha agaciro. Ibimenyetso akora bigomba kuba bigamije gusobanura ibyo avuga; atari ibyo gusetsa abantu gusa cyangwa se bidafite icyo bivuze.

Ubwiriza agomba kubwiriza koko atari ugutera waraza! Umuvugabutumwa si umukinnyi wa komedi cyangwa ikinamico. Kubw’ibyo, agomba gukora ibintu bitatu by’ingenzi bikurikira: gutekerereza abamwumva ibyanditswe muri Bibiliya; kubibasobanurira; no kubakangurira gukora icyo Imana ibashakaho akoresheje ubutumwa buri mu gice cya Bibiliya basomye. Ubwiriza agomba gukora ku mitima y’abamwumva kugira ngo ubutumwa bubacengere. Si umurimo woroshye gufata umuntu ukamukura mu bwami bw’umwijima, ari bwo bwami bwa Satani ukamwinjiza mu bwami bw’Imana. Niyo mpamvu kubwiriza kose kugomba kubamo kurarika no gukangura. Ibyo biba iyo ugiye kurangiza, uhuza ubutumwa n’imibereho y’abantu bakumva (Contextualization).

Birababaje rwose kubona umuntu avuga ko yabwirije ubutumwa atigeze asomera abantu umurongo n’umwe wo muri Bibiliya-yivugiye amagambo ye gusa. Ariko ikibabaje kurushaho ni uko abavugabutumwa nk’abo bavuga amagambo aryoshye (ariko adashingiye ku Byanditswe Byera), aribo bakirwa neza. Muri iki gihe usanga abantu badafite umwanya wo gusoma no gusobanukirwa Ibyanditswe Byera. Usanga baryoherwa no kumva ubutumwa bw’ibinyoma kurusha uko banezezwa no kumva ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Umuvugabutumwa ukunda kubwira abantu ukuri kw’Ijambo ry’Imana baramuhunga; ariko ubabwira ko bakira indwara, bakurwaho imyaku, bahabwa abagore cyangwa abagabo, batuburirwa ibyo bafite; uwo bamukurikira ari benshi kuko avuga ibijyanye n’irari ryabo. Umuntu yavuga ko abantu basigaye bashaka gukira kurusha gukizwa. Kuko bazi ko abantu benshi bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, “ababwirizabinyoma” nabo babwiriza ibyo abantu bashaka kumva; bakavuga ibyo waje ushaka kumva, ugataha uvuga ngo wafashijwe. Burya uba wifashije ntabwo uba wafashijwe, kuko waje ushaka kumva ko ubonye akazi, kandi akaba aribyo wumvishe, waje ushaka kumva ko ukize, kandi akaba ari byo wumvishe.

Reka dusubire ku isoko! Tureke gukomeza kuvuga Yesu twumvanye abandi; turekere aho kwiyamamaza aho kwamamaza Yesu; tureke kuvuga ubutumwa tugamije kunezeza abantu cyangwa kwinezeza aho kunezeza Imana. Tube nka Pawulo, kubwiriza kwacu kube uko “guhugura aho kuyobya cyangwa kuriganya. Uko twahawe ubutumwa bwiza abe ariko tubuvuga. Ntituvuge nk’abashaka kunezeza abantu, keretse Imana. Ntituzigere tuvuga ijambo ryo gushyeshya, cyangwa ngo twifuze inyungu mu bo tubwiriza. Ntidushake icyubahiro mu bantu, ntitubaremerere twitwaje ko turi intumwa za Kristo. Ahubwo twitonde, twite ku bo tubwiriza “nk’uko umurezi akuyakuya abana be”. Duterwe imbabazi n’abo tubwiriza kandi tukabakunde cyane, twe kubaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu, kuko ari abantu b’inkoramutima cyane.”

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 29/10/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Add a comment