KORALI ABABIBYI YO MURI PARUWASI YA BUTANSINDA YASUYE PARUWASI YA SHYOGWE (AMAFOTO NA VIDEO)
- By Joseph Sehorana
- On 02/10/2023 at 19:04
- 0 comments
None tariki ya 01 Ukwakira 2023, Korali Ababibyi yo muri Paruwasi ya Butansinda yagiriye uruzinduko rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Shyogwe.
Iyo Korali yari iherekejwe na Rev. NZABANDORA Daniel uri mu Kiruhuko cy’izabukuru muri Paruwasi ya Butansinda. Yakiriwe n’Abakristo ba Paruwasi ya Shyogwe barangajwe imbere na Pasiteri wabo, Arch. SEHORANA Joseph.
Mu butumwa yatanze binyuze mu Ijambo ry’Imana, Rev. Daniel yahamagariye abakristo kugira umuco wo gutanga kuko bihesha umugisha. Yashingiye ku ijambo ry’Imana riri mu Byakozwe n’Intumwa ahagira hati: “Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’”
Abakristo ba Paruwasi ya Shyogwe bishimiye uruzinduko rwa Korali Ababibyi muri Paruwasi yabo. Umuyobozi wa Paruwasi ya Shyogwe, Arch. SEHORANA Joseph yavuze ko bifuza ko ubufatanye hagati ya Paruwasi zombi bwakomeza, avuga ko mu minsi iri imbere azasura Paruwasi ya Butansinda aherekejwe na Korali imwe. Uruzinduko rwagenze neza cyane!
GUTANGA GUHESHA UMUGISHA KURUTA GUHABWA (IBYAK 20:35). IBYO SI IBYA BOSE! HATANGA UMWAMI N'IMFURA!
Add a comment