Img 20231001 151117 911

KORALI ABABIBYI YO MURI PARUWASI YA BUTANSINDA YASUYE PARUWASI YA SHYOGWE (AMAFOTO NA VIDEO)

None tariki ya 01 Ukwakira 2023, Korali Ababibyi yo muri Paruwasi ya Butansinda yagiriye uruzinduko rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Shyogwe.

Iyo Korali yari iherekejwe na Rev. NZABANDORA Daniel uri mu Kiruhuko cy’izabukuru muri Paruwasi ya Butansinda. Yakiriwe n’Abakristo ba Paruwasi ya Shyogwe barangajwe imbere na Pasiteri wabo, Arch. SEHORANA Joseph.Img 20231001 095011 776

Mu butumwa yatanze binyuze mu Ijambo ry’Imana, Rev. Daniel yahamagariye abakristo kugira umuco wo gutanga kuko bihesha umugisha. Yashingiye ku ijambo ry’Imana riri mu Byakozwe n’Intumwa  ahagira hati: “Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’”Img 20231001 105749 410

Abakristo ba Paruwasi ya Shyogwe bishimiye uruzinduko rwa Korali Ababibyi muri Paruwasi yabo. Umuyobozi wa Paruwasi ya Shyogwe, Arch. SEHORANA Joseph yavuze ko bifuza ko ubufatanye hagati ya Paruwasi zombi bwakomeza, avuga ko mu minsi iri imbere azasura Paruwasi ya Butansinda aherekejwe na Korali imwe. Uruzinduko rwagenze neza cyane! Img 20231001 095053 786Img 20231001 164722 427Img 20231001 151040 267

GUTANGA GUHESHA UMUGISHA KURUTA GUHABWA (IBYAK 20:35). IBYO SI IBYA BOSE! HATANGA UMWAMI N'IMFURA!

Add a comment