Créer un site internet

Pastors

MENYA IMYAMBARIRE Y’ABAPASITERI B’ABANGILIKANI N’ICYO ISOBANURA

Mu Iteraniro Ryera, Abapasiteri b’Itorero Angilikani bambara imyenda itandukanye n’iy’abandi igatwikira imyenda yabo isanzwe. Mbese ni ukubera iki?

Ni ukubera ko ibyo bakora batabikora ku giti cyabo ahubwo babikora mu izina ry’undi muntu ubarenze, ari we Yesu-Kristo. Iyo bari mu iteraniro, baba bagomba kwambara imyenda itandukanye n’iyo bambara bari mu kazi kabo bwite-Ni nk’uko iyo umucamanza ari mu guca urubanza aba yambaye imyenda itandukanye n’imyenda ye isanze-Kuko ibyo akora byose atabikora ku giti cye, ahubwo abikora mu izina ry’itegeko, ubuyobozi,  na rubanda. Muri ubwo buryo, Pasiteri nawe ahagarariye amategeko n’ubuyobozi bw’ikindi gihugu cyitwa “Ijuru”.

Imyambaro ya Pasiteri ifite ibisobanuro bishingiye kuri Kristo. Reka turebe muri make imyambarire ya Pasiteri mu gihe cy’iteraniro n’icyo isobanura. Mu iteraniro Pasiteri aba yambaye:

1. IKANZU Y’UMUKARA YITWA KASOKA (CASSOCK)

Cassock 3Iyi ni ikanzu ndende igera ku birenge, y’ibara rimwe ry’umukara kandi y’amaboko maremare adataratse. Kuba iyi kanzu ari umukara bitwibutsa imibabaro n’urupfu bya Yesu ku musaraba.

2. SAPULISE (SURPLICE)

Supplice 2Iyi ni ikanzu y’umweru ndende ariko itagera ku birenge, ifite amaboko maremare ataratse, ishyirwa inyuma ya kasoka. Kuba ari umweru bishushanya ukwera kwa Kristo, kandi bikatwibuka ko yatsinze urupfu akazukana ikuzo n’icyubahiro. Kasoka na Sapulise, byombi hamwe bishimangira umurimo wuzuye wa Kristo (urupfu n’izuka bye).

3. SIKAFU (SCARF/STOLE)

Hejuru ya Sapulise  na Kasoka, Pasiteri yambara igitambaro kirekire mu ijosi cyitwa Sikafu. Iki gitambaro kigereranywa n’umugogo w’igiti bazirikaga ku majosi y’ibimasa bibiri kugira ngo bibashe gukurura imashini ihinga. Yisu yaravuze ati “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.” (Mat 11:29-30) Iyo Pasiteri yambaye Sikafu, yibuka ko ari umugaragu wa Kristo kandi akaba agomba kwemera kwikorera umutwaro amwikoreza, bityo akaba arimo kubwiriza abakristo bose ko nabo bagomba kwemera gukora gutyo kuko Kristo nawe ubwe yemeye kwikorera imitwaro yabo (kandi yo yari iremereye).

Sikafu zigira amabara n’ingano (ubugari) bitandukanye bitewe n’urwego umupasiteri ariho mu Itorero ndetse n’igihe cya liturujiya. Amabara akunze gukoreshwa ni icyatsi kibisi, umukara, umutuku, n’ibara rijya gutukura bita purple cg violet.Stole 1

4. KOLA (CLERICAL COLLAR/DOG COLLAR)

Collar 1Ikimenyetso gikomeye cy’umupasiteri w’Abangilikani ni akantu k’umweru ka pulasitiki yambara mu ijosi. Kola igereranywa n’umunyururu abacakara cyangwa abagaragu b’imbata bambaraga mu ijosi. Itorero Angilikani ryemeje ko Kola ari ikimenyetso cyihariye abapasitori baryo bagomba kwambara ngo bishimangire ko ari “imbata za Nyagasani.” Muby’ukuri, abizera bose ni imbata za Kristo, ariko umukozi w’Imana wabirobanuriwe akwCollar 3iye kubihamya mu buryo bw’umwihariko, kuko hejuru yo kuba imbata ya Kristo, yemeye no kuba umugaragu w’abandi. Yoke

5. ISINDE (COPE)

Muri iki gihe abapasiteri b’Abangilikani, ahenshi ntibagikunze kwambara amasinde. N’ubundi isinde ntiyari umwambaro wa liturujiya-ahubwo wari umwambaro w’umwuga, wo kwambara mu gihe cy’imvura. Muri iki gihe aho bambara isinde bazikoresha mu gihe cy’iminsi mikurCopeu. Usibye iyi myambaro y’ibanze tubonye yambarwa n’abapasiteri b’Abangilikani hari indi myinshi kera bambaraga ariko itagikunze kwambarwa muri iki gihe. Na none kandi usibye iyi myambaro yambarwa mu iteraniro, hari n’aho basaba ko mu gihe Pasiteri ari mu rugendo yambara ipatalo, ishati, ikote, n’ikweto by’umukara, na Kola. Ibi bigomba gufatwa nk’umwambaro we usanzwe, nk’uko abandi bantu batanga serivisi iyo ari yo yose idasanzwe ku baturage bafite imyenda itandukanye bambara: abashinzwe umutekano, abaganga, etc.

Mu gusoza, ndashaka kwemera ko ntari umuhanga uhambaye mu bya “Anglicanism”, bityo nkaba nsaba umusomyi waba afite igitekerezo yongera ku byo nagerageje gushakashaka ko yagitanga, akaba yunguye abasomyi bagenzi be. Na none kandi, sinavuga ko muri iyi nyandiko ngufi gutya nabashije gusubiza ibibazo byose abantu bibaza ku myambarire y’Abapasiteri b’Abangilikani. Urugero, sinavuze ku myambaro y’Abasenyeri, Abacidikoni, etc. Nasabaga abandi bashakashatsi babishoboye ko bazasubukurira aha ngereje, bityo tugakomeza guhugurana.

Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

Comments

  • BUNTU Livingstone
    • 1. BUNTU Livingstone On 25/07/2022
    Hari nabashobora kwambara ikanzu yumweru yitwa Alb ikongerwaho umushumi wo munda ariwo cincture maze bakarenzaho scalf cyangwa se Stole. Hari nubwo bashobora kwambara Alb ariyo yakanzu yumweru inyuma bagashyiraho chasuble ikaba ari nkigishura kinini bikunda gukoreshwa nabapadiri ark naba Anglican baragikoresha murakoze
  • Mugesera Aimable
    • 2. Mugesera Aimable On 21/07/2022
    Murakoze cyane pastor!
    Gusa Hari ibibazo nsigaye ndimo kwibaza:
    1. Ko Hari igihe ubona nk' umupastor wambaye ikanzu itari umukara na Scalf gusa byo biba bisobanuye iki?

    2 .Kuki abarimo gutozwa umurimo w' ubu pastor(batararobanurwa) bambara Kasoka na sapulise gusa?
    3.Kubera iki Abadiakoni Scalf bayifungira mu rubavu?

    Murakoze.

Add a comment