Créer un site internet

636efd62bc1c6d2bbbbaa33407b8564f

ACIDIKONI NI MUNTU KI MU ITORERO ANGILIKANI?

Acidikoni ni « Title » ya gipasitori isa nk’aho ari umwihariko w’Itorero Angilikani. Kubw’iyo mpamvu, iyo uvuze Acidikoni, abantu benshi (usibye Abangilikani) ntibapfa gusobanukirwa icyo uvuze. Numvise rero ari byiza ko twasobanukirwa Acidikoni uwo ari we.

ArchdeaconsIri zina “Acidikoni” rikomoka ku Cyongereza cya kera « arcediacon » nacyo cyakomotse ku ijambo ry’Ikilatini « Archidiaconus»  cyangwa iry’Ikigereki  « Arkhidiakonon » Iri zina rigizwe n’amagambo abiri “Aci” (Arch) risobanura « Umutware  cg Umukuru» na “Dikoni” (Deacon) rivuga « Umugaragu cg Umuhereza ». Twavuga rero ko Acidikoni ari Umukuru w’Abadikoni cg Umugaragu mukuru.

Nubwo umwanya wa Acidikoni wabayeho mu itorero rya mbere, iryo jambo ntabwo ryakoreshwaga kugeza mu kinyejana cya kane. Izina "Acidikoni" ryakoreshejwe bwa mbere mu gitabo cya Mutagatifu Oputate (Optatus) cyitwa « Chronicle of Donatism” cyanditswe mu mwaka wa 370, akaba yararikoresheje avuga ku muntu wabayeho mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane.  Oputate yari Musenyeri wa Mila (Milevis) mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Alijeriya (Cyari igice cy’Intara y’Abaroma  yitwaga Nimidiya).

Icyo gihe, Acidikoni mu Itorero Angilikani yari Umuhereza wa Musenyeri (Diaconus Episcopi)- Ni ukuvuga Umudiyakoni watoranijwe na Musenyeri kugira ngo acunge imari ya Diyoseze. Usibye gucunga imari ya Diyoseze, Acidikoni yabaga ashinzwe no kugenzura  abashoboraga gutoranywamo abapadiri n’imyitwarire y'abayobozi batandukanye b’Itorero.

Mu buryo bwemewe n’amategeko y’Itorero, Acidikoni yitwa « Acidikoni » mu nyandiko, ariko mu mvugo isanzwe (informal) ashobora kwitwa «Venerable ».  Mu Itorero ry’Ubwongereza, nta muntu ushobora kuba Acidikoni atamaze nibura imyaka itandatu ari Pasiteri. Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa mu 1840, naho kuba Acidikoni agomba kuba ari Pasiteri byatangiye mu 1662.

Muri iki gihe Acidikoni ni umugenzuzi (Supervisor); si Umutware (Boss), kuko ubutware muri Diyoseze ari ubwa Musenyeri. Acidikoni ashyirwaho na Musenyeri, kandi ashinzwe kugenzura imirimo y'Abadikoni n’Abapasiteri bari mu Bucidikoni bwe. Muri rusange, Abacidikoni bafasha Musenyeri mu bikorwa bimwe by’ubuyobozi na disipulini y’Itorero. Acidikoni ashobora no guhagararira Musenyeri mu nama amutumyemo.

Muri Diyoseze ya Shyogwe Acidikoni afite inshingano zikurikira : Kuba intumwa y’umwepiskopi mu bucidikoni ayobora; Gushyira mu mirimo umupasitori watumwe mu Bucidikoni bwe, abisabwe n’umwepiskopi wa Diyosezi; Gukorana n’abakuru b’imirimo muri Diyoseze mu kugenzura ko abakozi bari mu Bucikoni ashinzwe  bubahiriza inshingano zabo uko bikwiriye, agatanga raporo ku Mwepiskopi wa Diyosezi; Guhugura abapasitori biherereye  cyangwa kumugararagaro; Kugenderera paruwase akagira inama umupasitori wese wo mu Bucidikoni byibura rimwe mu gihembwe, kandi agasuzuma uko imirimo ikorwa; Kwifashisha ushinzwe inyubako muri Diyoseze mu kugenzura ko inyubako z’Itorero ziri mu Bucidikoni zuzuje ibyangombwa bisabwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abazazikoreramo; Gusuzuma ko abakandida bagiye kwiga Tewologiya bujuje ibyangombwa akanamenya ko abadiyakoni bujuje ibisabwa kugira ngo babe barobanurirwa ubupasiteri; Gusuzuma uko Iyobokamana ryigishwa mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ayandi ari mu Bucidikoni ayobora; Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe n’inzego zo hejuru; Gushaka umutungo uzafasha ubucidikoni ayobora gutera imbera kandi ukamufasha mu murimo we; umushahara, ingendo, itumanaho n’ibindi; Gufasha Pasiteri mu  gukora imishinga y’iterambere rya paruwasi; Gukemura amakimbirane yavuka mu Bucidikoni ayobora haba hagati ye n’abapasitori, hagati y’abapasitori ubwabo cyangwa hagati ya pasitori n’abakrisito kandi akabitangira raporo yanditse ku Mwepiskopi; Gutegura imihigo y’ubucidikoni no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo muri za paruwasi; Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu igenamigambi rya Diyosezi mu Bucidikoni ayobora; Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’amashami (departements) atandukanye muri diocese mu Bucidikoni ayobora; Kuyobora isuzuma (evaluation) ry’ibikorwa byose bya Paruwase kandi akabitangira raporo ku Mwepiskopi; Gukorana inama n’abapasitori ayobora byibura rimwe mu gihembwe; Gukorana inama n’abapasitoti principaux byibura rimwe mu kwezi; Guhagararira no kurengera inyungu z’Itorero imbere y’Ubuyobozi bw’ingeri zose igihe bibaye ngombwa; Gufatanya n’abapasitori mu bikorwa by’ivugabutumwa bigamije kwagura Itorero no kugenzura neza niba gahunda Anglikani yubahirizwa; Kuyobora imirimo yo gushyiraho ibiro by’ubucidikoni no  gutunganya imirimo yabyo; Gushyiraho gahunda ya buri mwaka igaragaza uburyo ateganya bwo gushaka umutungo w’ubucidikoni no kuyishyira mu bikorwa nyuma yo kuyiganiraho n’Umwepiskopi; Kwemeza raporo y’imikoreshereze y’imari y’ubucidikoni buri kwezi; Gutanga raporo  y’ibikorwa byose byakozwe mu gihembwe na buri mwaka; Kwitabira inama zose atumiwemo na Diyosezi cyangwa ubuyobozi bwa Leta; Kwakirana umurava abashyitsi b’Itorero cyangwa baturutse ahandi basuye ubucidikoni; Kugenzura ku buryo buhoraho imikorere y’ibigo by’Itorero biri mu Bucidikoni ayobora akabitangira raporo ku mwepiskopi; Gusuzuma neza ko Itorero ryaguka, ashishikarira kuririnda ubuyobe ubwo aribwo bwose, akurikirana uburyo paruwase yongera imbaraga,  amakanisa mashya ashingwa ndetse no kwiyongera kw’amatorero shingiro.

Acidikoni agira manda runaka bitewe n’uko amategeko y’Itorero abiteganya.

Add a comment