Créer un site internet

Img 20230610 wa0019

EAR SHYOGWE YIBUTSE ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994 BAGUYE AHAHOZE IBIRO BYAYO (I SHYOGWE)

Uyu munsi tariki ya 10/06/2023, Diyoseze ya Shyogwe yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baguye ahahoze ibiro byayo (i Shyogwe). Uwo muhango wabereye mu Kagali ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo.

Waranzwe n’amasengesho; Gufata umunota wo kwibuka; Indirimbo zo kwibuka; Ikiganiro ku nsanganyamatsiko “Twibuke Twiyubaka”; Ubuhamya bw’uwarokokeye i Shyogwe; Amagambo atandukanye; hari iryavuzwe n’uwaje ahagarariye Ibuka mu Karere ka Muhanga, iryavuzwe n’uhagarariye imiryango ifite abantu bashyinguye mu mva iri i Shyogwe ahahoze icyicaro cya Diyoseze, Ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri wa Shyogwe, n’ijambo rya Nyakubahwa Mayor wa Muhanga wari n’umushyitsi mukuru. Ku musozo w’uwo muhango habayeho kuremera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 utishoboye ukomoka mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri ya bamwe mu baguye i Shyogwe.Img 20230610 wa0009

Umuhango wo kwibuka witabiriwe na Nyakubahwa PS muri MINALOC; Nyakubahwa Mayor wa Muhanga; Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Shyogwe; abahagarariye inzego z’umutekano; Abahagarariye Ibuka; Abapasitori n’Abakristo ba EAR Shyogwe; Abahagarariye amatorero atandukanye; n’abandi.Img 20230610 wa0016Img 20230610 wa0017Img 20230610 wa0018Img 20230610 wa0019 1Img 20230610 wa0020Img 20230610 wa0022Img 20230610 wa0023Img 20230610 wa0024Img 20230610 wa0025Img 20230610 wa0026Img 20230610 wa0027

Igikorwa cyo kwibuka cyagenze neza.

Arch. SEHORANA Joseph
Umuyobozi wa Paruwasi ya Shyogwe

 

Add a comment