YESU NI UMWUNGERI MWIZA

Parson christ shepherd lambs lostIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 23; Nehemiya 8:1-12; Yohana 10:11-18

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “Yesu ni umwungeri mwiza”. Turashingira ku magambo Yesu agira ati: «Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze.» (Yohana 10:11) Amagambo “umwungeri” n’“intama”, agarukwaho kenshi muri Bibiliya ku buryo mu gitabo cya Zaburi hari igice cyose kivuga ku ntama n’umwungeri (Zab 23). Yesu atangira kwamamaza Ubutumwa Bwiza yagarutse kuri aya mambo mu buryo bujimije ku buryo abigishwa be n’abandi bamwumvaga babanje kudasobanukirwa neza icyo yavugaga. Ni gute Yesu yaba intama n’umwungeri icyarimwe? Iyi ni imvugo ijimije igaragaza uburyo Yesu yicishije bugufi akemera gusa natwe. Nk’uko kandi intama yemera kujyanwa kubagwa, niko Yesu yemeye kubambwa ngo intama ze zibone ubugingo (Yoh.1:29). Ibi ni nabyo Yesu aheraho ahamya ko ari “umushumba mwiza”, kandi si ukwihamya gusa. Abanyarwanda baca umugani ngo “aho kurata inkongoro urata uwo yareze”. Muri Zaburi ya 23, Dawidi avuga uburyo Uwiteka akenura umukumbi we.  

Dawidi avuga ko Uwiteka atanga ibintu byose intama ze zikeneye (Zab 23:1). Uwiteka ni uburuhukiro nyabwo bw’intama ze. Mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, ni muri Yesu. (Abah 4:1-11). Uwiteka asubiza intege mu bugingo bw’abamwizera (Zab 23:3). Uwiteka wenyine niwe ushobora kuvura mu buryo bwuzuye ibikomere byo mu mutima. Dawidi avuga ko Uwiteka amuyobora inzira yo gukiranuka. Yesu nawe yavuze ko ajya imbere intama ze zikamukurikira. Umushumba mwiza ntabwo akoresha imbaraga cyangwa iterabwoba, ahubwo ajya imbere agahamagara intama zikamukurikira (Zab 77:20; Yer 31:3; Hos 11:4). Nk’uko umwungeri ajya imbere y’intama ze, akaba ari we ubwe ubanza guhura n’akaga kari mu nzira, niko Yesu yabanje kunyura mu nzira ducamo. Ibirenge bye byakandagiye amahwa kugira ngo inzira itworohere. Imitwaro yose dusabwa kwikorera, we ubwe yarayikoreye. Ibigeragezo tunyuramo yabanje kubinyuramo wenyine, ariko twebwe tubinyuranamo na we.

Dawidi  yavuze ko naho yanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu atazatinya ikibi cyose kuko aho naho aba ari kumwe n’Uwiteka (Zab 23:4). Umwungeri mwiza apfira intama ze, kandi ntawe uzazivuvunura mu kuboko kwe (Yoh 10:11; 10:28-30). Ibi bigaragaza ko kuba umushumba w’ubushyo bw’Imana atari ibintu byoroshye. Abashumba bo mu gihugu cya Yesu bagombaga kuba abarwanyi b’ibyatwa bashoboraga guhangana n’ibirura, intare, n’izindi nyamaswa zo mu mashyamba. Umushumba yarindaga umukumbi we azi neza ko ashobora kuhasiga ubuzima bwe. Yakobo waragiraga umukumbi wa Labani i Harani, yavuze uburyo umurimo we wari uruhije agira ati: “Ku manywa nicwaga n’umwuma, nijoro nkicwa n’imbeho, ibitotsi bikanguruka.” (Itang 31:40). Uko umushumba aragira umukumbi we; uko aguma hafi yawo mu ijoro, uko yita ku zirwaye n’izifite intege nke, niko abashumba dukwiye kwita ku mukumbi w’Imana turagijwe. Niko Uwiteka yita ku ntama ze! Dawidi avuga ko Uwiteka amutunganiriza ameza mu maso y’abanzi be igikombe cye kigaseseka (Zab 23:5). Abantu bemera ko Imana yabahaye ibibahagije ni bake cyane muri iyi si. Akenshi usanga abatunzi baganya ko nta cyo bafite, ko nta kigenda, etc. Abizera bakwiye kugira imitekerereze nk’iya Dawidi, yemera ko Imana ifite ibirenze ibyo twakenera mu buzima bwacu. Yesu yaravuze ati:“…Jyewe nazanywe no kugira ngo intama zibone ubugingo, ndetse busendereye.” (Yoh 10:10). Ubu buzima busendereye nibwo abizera bakwiye kugira. Dawidi avuga ko kugirirwa neza n’imbabazi bizamwomaho iminsi yose (Zab 23: 6). Birababaje ko hari abantu benshi barimo n’abakristo bahora bumva ibibi gusa ari  byo bizababaho; nta cyiza cyabageraho. Niba warizeye Yesu Kristo ukamwakira nk’Umwami n’Umukiza wawe, hamya ko kugirirwa neza n’imbabazi bizakomaho iminsi yose.

Muri Zaburi ya 23, Dawidi yibanze ku byo umushumba akorera intama; ariko ntiyari ayobewe ko intama nazo hari icyo umwungeri aba azitegerejeho. Ku murongo wa 6, yaravuze ati: “Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose”. Kuragira intama zihora zitana birarushya! Inshingano ya mbere y’intama ni ukuguma mu rwuri no kumvira umwungeri. Igihe Yesu yavugaga ko ari umushumba mwiza, yanakomoje ku buryo intama zigomba kwitwara: “intama zumva ijwi rya Yesu, zikamumenya; ajya imbere zikamukurikira; zihunga amajwi y’abo zitazi”. (Yoh 10: 3-5) Birashimisha kubwira umuntu ukumva, bikababaza kubwira intumva. Mbere yo kurondora amategeko yayo, Imana yarabanje iravuga iti: « Umva Israheli ». (Gut 6:3-4) Niba abashumba basabwa gukenura intama, nazo zisabwa kumva kandi zikumvira. Yesu ati: “intama zanjye zizi ijwi ryanjye kandi zirankurikira.” Iyo Yesu yamaraga gutoranya buri wese mu ntumwa ze yaramubwiraga ati: “ nkurikira” (Mat 9:9). Gukurikira Yesu ni ukwemera gusiga byose ukamujya inyuma akakujya imbere, utitaye ku yandi majwi. Intama zigomba gutandukanya ijwi rya Yesu n’andi majwi. Ijwi rya Yesu rivuga amahoro, urukundo, ubworoherane, gukunda abatwanga, gusabira abadutoteza. Amajwi ahamagarira abantu kwanga abandi, ubujura, ubwicanyi, amakimbirane, kudahuza, ikinyoma…, ni amajwi ya Satani.

Twabonye ko Yesu ari umushumba mwiza! Mbese twebwe turi intama nziza? Abashumba bato bamuragirira se bo babikora neza? Hari intama za rugeyo zica abashumba cg izindi zisangiye urwuri; izicura izindi; ndetse hari n’izishimira urwuri gusa ariko zidatanga umusaruro. Izo ntama zikwiye kwisubiraho. Ariko hari n’abashumba badakenura umukumbi nk’uko bikwiye nk’uko Imana ubwayo ibivuga: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama? Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye ariko ntabwo muragira intama. Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n’umwaga. Nuko ziratatana kuko ari nta mwungeri, ziba ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi, kuko zatatanijwe. Intama zanjye zarorongotaniye mu misozi yose no mu mpinga y’umusozi muremure wose. Ni ukuri intama zanjye zatatanijwe mu isi yose, kandi nta waruhije azishaka habe no kuzibaririza.” Petero nawe aratubwira ati: “Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze, kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi. Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.” (1 Pet 5:2-4) (Ezek 34:1-6) Uwiteka yaturagije umukumbi we ngo tuwiteho. Dukwiye kuwuragira nk’abazawubazwa!

Muri iki gihe Covid-19 yateye nk’uko isega itera intama, abashumba bakwiye kugera ikirenge mu cya Yesu wagaragaje ko ashobora no gupfira intama ze bibaye ngombwa-kandi ibyo yarabikoze. Intama nizumve icyo Yesu azibwira; zumvire abashumba, kandi zime amatwi amajwi y’abajura n’abambuzi. Nubwo turi mu bihe bigoye, twese twite ku nshingano Yesu yadusigiye: abashumba bakenure umukumbi, intama nazo zororoke zibyare izindi; zireke kuba ingumba.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 23/04/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment