YESU NI MUZIMA!

IGICE CYO GUSOMA : MATAYO 28 :1-15

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Pasika nziza kuri mwese! Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi hirya no hino ku isi Abakristo turizihiza Pasika, tuzirikana ko Yesu yapfuye agahambwa, akazuka ku wa mbere w'iminsi irindwi. Abanditsi b’Ubutumwa Bwiza bose (Matayo, Mariko, Luka na Yohana) bavuze inkuru y’izuka rya Yesu, ariko uyu munsi nahisemo ko twifashisha Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Matayo, tukareba icyo kuzuka kwa Yesu bisobanuye. Turibanda cyane cyane ku murongo wa 6 n’uwa 7 y’igice cya 28 igira iti: "Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, ...Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse."

Yesu yarazutse; urupfu ntabwo rwamuheranye. Kuzuka kwa Yesu niko kwatugize abo turi bo. Iyo atazuka kwizera kwacu kwari kuba ntacyo kuvuze nk’uko Pawulo abisobanura, ati: “kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa...kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro. Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye”. (1 Abakor 15:14,17,20) Nk’uko Farawo ataheranye Abisirayeli mu buretwa, niko n’urupfu rutaheranye Yesu mu mva. Nk’uko Malayika yamanutse agaca igikuba mu mazu y’Abanyegiputa akica abana b’imfura n’uburiza bw’amatungo, ni ko Malayika w’Umwami Imana yamanutse avuye mu ijuru agaca igikuba mu barinzi b’imva, abirindura igitare, Yesu Kristo arazuka ntiyongera gupfa ukundi.

Hari abahamya benshi b’izuka rya Yesu. Abarinzi bahawe umurimo wo kurinda imva ye, nubwo baguriwe n’abakuru kugira ngo babeshye ko basinziriye nijoro abigishwa be bakamwiba, ibyo ntibikuraho ko biboneye n’amaso yabo uburyo Kristo yazutse. Ba bagore bajyaga gusiga Yesu amavuta, babonye igitangaza kare kare mu museke, ubwo bahumurizwaga na Marayika, na Yesu ubwe akababonekera. Koko “Nta jambo Imana ivuga ngo rihere”. (Luk 1:37) Yesu ni muzima, ntagipfa, imva ye irarangaye, umusaraba we uriho ubusa! Abari mu gicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo. (Yes 9 : 1)

Kuzuka kwa Yesu ni insinzi ihebuje. Si insinzi y’amatora, si iy’ikipe runaka; ahubwo ni insinzi y’ubuzima ku rupfu. Ni insinzi y’ukuri ku kinyoma, y’urukundo ku rwango, y’ubutwari ku bwoba, y’umucyo ku mwijima, y’ubwigenge ku bucakara. Insinzi ya Yeu ni iyacu twese; bityo tugomba gusangira ibyishimo. Tureke gushakira umuzima mu bapfuye. Igitare cyakuweho, tugomba kubaho ubuzima bushya muri Kristo-Yesu. Tugomba kureka kubaho ubuzima bwo mu mva-tugasohoka mu mva Satani yadufungiraniyemo. Ushobora kuba ufungiye mu mva y’inzangano, amakimbirane, ishyari, inzika zidashira, intonganya mu rugo; etc. Uno munsi izo mva zose Yesu aradusaba kuzisohokamo maze tukazukana nawe.

Dukwiye kureka gukomeza gutekereza Yesu nk’ukibambwe cyangwa uwaheranywe n’urupfu. Dukwiye kugira ibyiringiro bya Pasika.Yesu ni muzima kandi arakora. Nk’uko Pasika y’Abayuda  yatumye basezera ubuzima bw’uburetwa bakajya mu gihugu cy’isezerano, niko no kuzuka kwa Yesu gukwiye guhindura imibereho yacu ku isi mu gihe tugitegereje ubwami  bwe butazashira. Nk’uko Kristo yazutse atsinze urupfu na Satani, niko natwe abamwizera yatuneshereje. Imana ishimwe cyane! Yesu yadutsindiye urupfu rwajyaga rudutera ubwoba, aruhindura irembo ritugeza mu bugingo budashira. Uko urupfu rwageze ku Bisirayeli rugahita rutagize icyo rubatwara kubw'ikimenyetso cy'amaraso y'umwana w'intama yasizwe ku nkomanizo z'imiryango y'inzu zabo, niko natwe twarokotse urupfu rw’iteka kubw’amaraso ya Yesu. (Kuva 12:21-23)

Abari muri Kirisito Yesu nta teka bazacirwaho; nta rubanza ruzabatsinda, nk’uko umuririmbyi yabivuze ati: “Uwiteka umucamanza iyo ambonyeho amaraso ntanshira urubanza rubi anyita ukiranuka”. (Ind.12/Gushimisha) Kubw’amaraso ya Yesu-Kristo no kuzuka kwe, urupfu rurahita kenshi muri ubu buzirna rutagize icyo rudutwara. Ariko nubwo twapfa, hari ibyiringiro ko nyuma y’uko gusinzira by’akanya gato, imbaraga z'Iyazuye Yesu-Kristo natwe zizadukangura, zikadukura mu rupfu, tukinjira mu bugingo bushya. (Abar 8: 11; 1 Abates 4: 14). Burya “urupfu rudukiza urupfu”! Niyo mpamvu Dawidi yavuze ati: “Urupfu rw'abakunzi be, ni urw'igiciro cyinshi mu maso y'Uwiteka.” (Zab 116:15) Urupfu ruzamirwa bunguri by’iteka ryose. (1 Abakor 15:54-57). Igihe ababora n’abapfa bazambara kutabora no kudapfa, urupfu ruzaba rumizwe no kunesha iteka ryose. (Yes 25:8; Hos 13:14). Kubw’izuka rya Yesu, urupfu twarazwe na Adamu ntiruzongera kunesha ukundi. (Abar 5:12; 6:23)

Mu gihe twizihiza Pasika, ni iby’igiciro kwibuka ko Yesu ari muzima, bityo tukizera ko iyo turi kumwe na we ubuzima butsinda urupfu. Yesu yatsinze urupfu, afungura imva, abirindura igitare acyicaraho, abasirikare bagwa igihumura. Uko niko mu gihe gikwiye azaza akagira ibyo abirindura bituremereye. Reka iyi Pasika twijihije mu gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibe iyo kuduhumuriza, tureke guheranwa n’ubwoba, amaganya, n’agahinda. Uko Pasika yabaye itangiriro ry’imibereho mishya ku Bisirayeli, niko ikwiriye kuduha ibyiringiro bishya mu buzima bwacu; tukibuka twiyubaka. Dusabe Imana ituvugurure, idukize ubwoba, kwiheba, no guhora duhangayitse. Muri iki gihe abantu benshi bihebye kubera ubukungu bugenda buba bubi, reka Pasika itwubakemo ibyiringiro bibonerwa muri Kristo-Yesu wanesheje urupfu na Satani.Yesu aratubwira ati: “Amahoro abe muri mwe.” (Luk 24:36). Yesu ariho, kandi ubwo ariho natwe tuzabaho. Kristo yarazutse! Komeza ibi byiringiro! Saba Yesu aguhe imbaraga ubashe gucagagura ingoyi zose zikuboshye, uzukane nawe, muzabane ubuziraherezo mu bwami bwo mu ijuru. Amena!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 09/04/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment