Créer un site internet

UYU MUNSI NAWE, IYO UMENYA IBYAGUHESHA AMAHORO!

LUKA 13:31-35; 19:41-44

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UYU MUNSI NAWE, IYO UMENYA IBYAGUHESHA AMAHORO!” Bushingiye ku murongo wa 42 wo mu gice cya 19 cy’Ubutumwa bwiza bwa Yesu-Kristo uko bwanditswe na Luka.

Mu gihe cya Yesu, Yerusalemu umurwa mukuru wa Isirayeli, wari umugi ugizwe n’amazu meza arimbishijwe ndetse n’inkuta nini cyane zari ziwugose. Harimo kandi inyubako nziza cyane zari zigize ingoro y’Imana y’akataraboneka; yari yarubakanywe ubuhanga buhanitse mu gihe cy’imyaka irenga mirongo ine. Ubwiza butagereranywa bw’uwo murwa bwari ishema ry’abatuye Yerusalemu bavuga bati: “tumeze nk’umwamikazi kandi ntituzagira ikitubabaza”. Ku ngoma y’umwami Herode, ntabwo Yerusalemu yari yararimbishijwe gusa, ahubwo yanubatsweho iminara, inkike n’ibihome by’ubwirinzi byongera gukomera yari isanganywe, bituma igaragara nk’idashobora kuvogerwa. Muri icyo gihe, uwari kuvuga ku mugaragaro ko izarimbuka yari kwitwa umuterabwoba cyangwa umurwayi wo mu mutwe. Buri Mwisiraheli wese witegerezaga ubwiza bw’umurwa Yelusalemu n’uburyo wari urinzwe yasabwaga n’ibyishimo kandi akabitangarira!

Ariko Yesu we siko byari biri; yari yuzuye agahinda. (Luka 19:41) Ntabwo gutinya umubabaro urenze urugero wendaga kumugeraho ari byo byari bimubabaje. Yarizwaga n’akaga kari gategereje abantu bari batuye i Yerusalemu bitewe n’ubuhumyi no kutihana kwabo. Yesu yitegereje amateka y’imyaka irenga igihumbi yerekeye ineza n’uburinzi byihariye Imana yagaragarije ishyanga ryatoranyijwe. Imana yari yarahaye Yerusalemu icyubahiro gisumba icy’isi yose. (Zab 132:13) I Yerusalemu abahanuzi bera bari barahavugiye ubutumwa bwabo bw’imbuzi mu myaka myinshi. Abatambyi bari barahazungurije ibyotero by’imibavu babaga bafite kandi umwuka w’umubavu wari warahazamukiye ujya imbere y’Imana uzamukanye n’amasengesho y’abaje kuyiramya. Yerusalemu Uwiteka yari yaraherekaniye kuhaba kwe abyerekaniye mu gicu cy’ikuzo rye cyari gitwikiriye intebe y’ihongerero. Aho niho hari urufatiro rw’urwego rutagaragara ruhuza ijuru n’isi-Rwa rwego rwazamukirwagaho n’abamarayika abandi barumanukiraho rwakinguriye abatuye isi inzira ijya ahera cyane. (Itang 28 :12 ; Yoh 1 :51)

Iyo Abisirayeli nk’ishyanga bakomeza kumvira Imana, Yerusalemu yari kuguma kuba iyatoranyijwe n’Imana. (Yer 17:21-25) Ariko iryo shyanga ryahawe umugisha ryari ryararanzwe no gusaya mu buyobe no kwigomeka. Bari bararwanyije ubuntu bw’Imana, barakoresheje nabi imigisha y’umwihariko bari bafite, ndetse barakerenseje amahirwe bahawe. Abisirayeli bari baragiye “bashinyagurira intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi b’Imana”. (2 Ngoma 36:16) Icyakora Imana yo yari yarakomeje kubiyereka nk’Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi. (Kuva 34:6). Imana yo yakomeje kubinginga ikoresheje imbabazi zayo. Mu rukundo rwayo ruruta urukundo rwuje impuhwe umubyeyi akunda umwana we, Imana yari yaragiye “ibatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n’ubuturo bwayo.” (2 Ngoma 36:15) Imiburo, kubinginga ndetse no kubacyaha binaniwe kugira icyo bigeraho, Umwana w’Imana ubwe yatumwe guhendahenda abaturage b’uwo murwa banze kwihana. Ibyo byose nibyo byatumye Yesu aturika aririra Yerusalemu ati “Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe… kuko utamenye igihe wagenderewe” (Luka 13: 34; 19: 42, 44)

Imana ntacyo itakoreye Isirayeli! Nyamara banze kwakira Yesu, baramusuzugura bahindura urw’amenyo imiburo ye. Umugani w’umwami wacyuje ubukwe ugaragaza ko Abayuda nk’abatumirwa ba mbere banze gutaha ubwo bukwe. Ni bo babwiwe bwa mbere inkuru y'Umukiza, ariko benshi banze ubutumwa, babuhindura urw’amenyo. Abandi byarabarakazaga kugeza ubwo barwanyaga ababazaniye ubutumwa bwiza abandi benshi baricwa. (Mat 22:1-14) Nubwo banze kumwakira, Yesu yabanye nabo imbona nkubone imyaka itatu yose abingingira kwakira ubutumwa bwiza ariko bakomeza kwinangira. Kuba Imana yarihanganiye ab’i Yerusalemu ntacyo byabamariye; ahubwo bakomeje gutsimbarara ku kutihana kwabo. Mu kwanga abigishwa ba Yesu no kubagirira nabi; banze kwakira imbabazi ziheruka bari bahawe. Icyakurikiyeho rero ni uko Imana yabakuyeho uburinzi bwayo kandi ibakuraho imbaraga yayo yabakingiraga Satani n’abamarayika be. Igihe cy’imbabazi cyendaga kurangira vuba. Igikombe cy’uburakari bw’Imana bwari bumaze igihe bwarakumiriwe cyari hafi kuzura. Ubwo Kristo yari kumanikwa ku musaraba i Kaluvari, igihe Isiraheli yahawe cyo kuba ishyanga rikunzwe kandi rihiriwe n’Imana cyari kuba kigeze ku iherezo.

Ibyo Abisirayeli ntibabisobanukiwe. Nubwo bari barasuzuguye Imana bakomezaga kwibwira bati “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.” (Mika 3:9-11) Bibaraga nk’abari mu bwishingizi bw’Imana nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera. (Zab 48:2; 76:2; 78:68-69) Abisirayeli bumvaga ari amahoro masa. Ariko Yesu we yabonaga akaga kabugarije. Yabonye ingoro y’Imana, amazu meza n’iminara bitwikwa. Yabonye abantu bo mu ishyanga ryahoze ari iry’isezerano batataniye mu bihugu byose. Kristo yabonaga Yerusalemu yinangiriye mu kutizera no mu kwigomeka bikamushengura umutima. Nyamara mu buhumyi bwabo no mu kwigerezaho kwabo kurimo ubwirasi, abategetsi bafashijwe n’abahanuzi b’ibinyoma babwiraga abantu mu ruhame ko badatewe ubwoba n’uko Yerusalamu izarimbuka, kuko yari umurwa w’Imana. Aho kugira ngo babone ko ubwigomeke bwabo aribwo bwari bugiye kubakururira akaga, Abisirayeli bibasiye Kristo bakamurega ko ari we nkuruzi y’ibyago byose byari byarabagezeho nk’ingaruka z’ibyaha byabo. Nubwo bari bazi neza ko nta cyaha agira, bari baravuze ko akwiriye gupfa kugira ngo bo nk’ishyanga babone umutekano. Abayobozi b’Abayuda baravuze bati: “ Nitumureka dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu.” (Yoh 11:48) Bumvaga ko Kristo nabambwa bazongera bakaba ishyanga rikomeye kandi rishyize hamwe. Ntibigeze bamenya ko bagenderewe n’Umwami wagombaga kubahesha amahoro! Ni ukuri uyu munsi natwe, tumenye ibyaduhesha amahoro!

Nk’uko Yesu yari yarabivuze, ku ya 8 Nzeri, umwaka wa 70, Yerusalemu, umurwa mukuru w'ubwami bwa kera bwa Yudaya yafashwe n'ingabo z'Abaroma bari bayobowe n’Umwami w’abami Tutusi. Urusengero rwari rwarubatswe na Salomo mu myaka igihumbi rukaza gusenywa na Nebukadinezari mu mwaka wa 586 rukaza kongera kubakwa na Herode mu mwaka wa 536, rwongeye gusenywa ku nshuro ya kabiri. Ingoro y’Imana yarasenywe kugeza ku rufatiro rwayo, maze ubutaka yari yubatsweho “buhingwa nk’umurima”. (Yer 26:18)  Ingoro y’Imana imaze gusenywa, umujyi wose wahise wigarurirwa n’Anyabaroma. Abakuru b’Abayuda barahunze bava mu minara yabo bibwiraga ko idashobora gufatwa. Abantu barenga miriyoni barahaguye; abarokotse bajyanwa ari abanyagano, bagurishwa nk’abacakara, barabakurubana babajyana i Roma kwerekana insinzi yabo, babajugunyira inyamaswa z’inkazi mu bibuga by’imikino ngo zibarye, abandi baratatana bakwira isi yose bameze nk’inzererezi zitagira aho kuba. Ibyo Yesu yahanuye byose byerekeye ku gusenywa kwa Yerusalemu byasohoye nk’uko yabivuze nta na kimwe gisigaye. Abayuda bamenye ukuri kw’amagambo yababwiye ababurira ati: « Kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe ». (Mat 7:2)

Dukwiye kugira amatwi yumva ijwi ry’Imana. Imana ihora ivugana n’abantu bayo, ariko ikibazo ni uko amatwi yacu atumva icyo ivuga kandi tugatekereza ko n’Imana ubwayo itumva. Abantu bakwiriye kuba maso kugira ngo badakerensa icyo Kristo yakoze. Nk’uko yaburiye abigishwa be iby’isenywa rya Yerusalemu kugira ngo bazahunge, ni ko yaburiye abatuye isi iby’umunsi w’irimbuka riheruka. Gusenywa kwa Yerusalemu ni umuburo wo kwitonderwa n’abantu bose bakerensa impano z’ubuntu bw’Imana kandi banga kwemera imbabazi zayo. Ubuhanuzi bw’Umukiza bwerekeye urubanza Yerusalemu yaciriwe bugomba kongera gusohozwa mu bundi buryo, kandi amarorerwa ateye ubwoba yabaye kuri Yerusalemu yerekana gusa ishusho ntoya y’ibyo bindi bizabaho. Isenywa ry’umujyi watoranyijwe n’Imana ritwereka akaga kazagera ku isi yanze kwemera imbabazi z’Imana kandi igasuzugura amategeko yayo.

Icyaha gikomeye Abisirayeli bakoze ni ukwanga kwemera Kristo. Ni nacyo cyaha gikomeye Abakristo bakora-kwanga kumvira Yesu no guhindura ubusa inyigisho ze. Kwibwira ko iby’isi, icyubahiro no gukomera bishobora kuduhesha amahoro tukirengagiza ibyaduhesha amahoro nyayo! Mwene data, isi ibuze amahoro. Intambara ziraca ibintu hirya no hino; hagati ya Isirayeli na Palesitina; Uburusiya na Ikerene, n’ahandi. Ariko hari Umwami utanga amahoro; ni Yesu Kristo wenyine. Uyu munsi umwakire wibonere amahoro y’iteka ryose.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 22/10/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 21/10/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment