Créer un site internet

UWITEKA YADUKOREYE IBIKOMEYE

UBUTUMWA BWO KUGANIRAHO KU CYUMWERU, TARIKI YA 19/07/2020

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 126:1-6; Gut 30:1-10; 1 Pet 3:8-18

Church openBene Data muri Kristo-Yesu ndabaramukije! Hari hashize ibyumweru bigera kuri 18 tudateranira hamwe mu nsengero mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. N’ubwo icyo cyorezo kikitwugarije ariko uyu munsi dufite impamvu ikomeye yo gushima Imana kuko ubu byibura insengero zafunguwe bityo abujuje ibisabwa na Minisiteri y’ubuzima bakaba bemerewe gusengera hamwe. Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye. (Zaburi 126:3) Akira ishimwe Mana yanjye, kuko wakoze ibyo ntakekaga, ibyo kwizera kwanjye kutashyikiraga, n’umutima wanjye ntubitekereze!

Kuva kera hose gushima ni umuco w’Abanyarwanda. Uretse gushima Imana, n’umuntu wagize neza arashimirwa, akagabirwa ndetse akagirwa inshuti. Mu muco w’abizera natwe dushima Imana ku mirimo itandukanye idukorera. Ubwo Abayisiraheli bari bavuye mu bunyage i Babuloni aho bari barajyanwe ari imbohe bakamarayo igihe kingana n'imyaka 70 bashimye Imana. Ubwo Uwiteka yabagaruraga ngo bari bameze nk'abarota akanwa kabo kuzuye ibitwenge kuko Uwiteka yari abakoreye ibikomeye. Muri iyi minsi natwe twari tumeze nk’abatatanye ariko Imana ishimwe ko itigeze idukuraho amaso cyangwa ngo yirengagize ibyo dusaba: “Kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba.” (1 Pet 3:12) Dukwiye rero gushima Imana. Na none kandi ibyatubayeho bikwiye kugira isomo bidusigira-kurushaho gutinya Imana no kuyihindukirira: “Nawe uzahindukirire Uwiteka umwumvire, witondere amategeko ye yose ngutegetse uyu munsi.” (Gut 30:8)

Bene Data, burya gukora kw’Imana ni kugari cyane kuko ijya ikora n’ibyo twibwiraga ko bitashoboka: “ Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, icyubahiro kibe icyayo mu itorero no muri Kristo Yesu kugeza iteka ryose n’ibihe bidashira. Amena” (Abefeso 3:20-21) None se kuba mu Rwanda no muri Afrika iki cyorezo kitagize umuvuduko nk’uwo gifite ahandi nko muri Amerika n’Uburayi si Imana yabikoze?

Abahanga bari barangije gushyiraho akadomo ngo iki cyorezo nikigera muri Afrika kizadutsembaho! Hari igihe umuntu aba yarashyize akadomo ku bibazo bye, akumva ntakundi, yarabyakiriye, akumva ko n’Imana ntacyo yabikoraho! Ariko uyu munsi ndagira ngo nkubwire ngo na byabindi wari warashyizeho akadomo wumva ko nta maherezo yabyo, Imana yo irabishoboye, yashobora kubihindura mu izina rya Yesu-Kristo.

Mu Itangiriro igice cya15 guhera ku murongo wa mbere, Imana yabwiye Aburamu ko izamugororera, nawe ahita asubiza ati ingororano uzampa zizamarira iki kandi Eliyazari w’Umunyadamasiko ariwe uzaragwa ibyanjye, kuko nta mwana wampaye! Aburamu we yari yaramaze gushyiraho akadomo atazi ko ibyo Imana yibwira kumugirira ari ibyiza atari ibibi. Ubwo hari abavugaga ko Covid-19 izatsemba Abanyafurika hari n’abahanuzi (harimo n’abanyarwanda) bahanuye ko byarangiye umunsi w’imperuka wageze. Abandi Satani yababwiye ko iby’amatorero byarangiye Imana yayahannye akaba atazongera gukora. Ariko Imana ishimwe kuko Itorero ryayo ryakomeje umurimo ndetse rikongera kurushaho gushora imizi rihereye hasi mu muryango: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira, ni ibyiza si ibibi” (Yeremiya 29:11)

Mwene Data, birashoboka ko n’ubwo twishimira ko insengero zafunguwe wowe wumva bitavuze ikintu kinini cyane kuko ahari hari ibibazo uri kunyuramo warebesha amaso y'umubiri ukabura igisubizo. Usigaye wisasira agahinda ukakiyorosa; ibyo kurya byawe ni amarira ariko humura. Humura Eliyazari siwe uzaragwa ibyawe! (Itang 15:4) Nawe ufite impamvu yo gushima kuko byibura ugihumeka! Ni ukuri nawe Uwiteka akubereye mwiza: Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza (Zab 106.1).

Mu gusoza iyi nyigisho nagira ngo twibaze iki kibazo: “Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki?” (Zab 116:12). Ndibwira ko igisubizo Dawidi yatanze ari cyiza: akira agakiza; jya wiyambaza Imana kandi niba hari imihigo wahize wibuke kuyihigura niko gushima Imana gukwiriye. "Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga" (Umubwiriza 5:4).

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph-Tel. 0788730061-E-mail: Sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 18/07/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment