Créer un site internet

URUZABIBU RUTERA IMBUTO RUBONYE ISHYANO!

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 5:1-7

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “URUZABIBU RUTERA IMBUTO RUBONYE ISHYANO!” Bushingiye ku murongo wa 4 mu gice twavuze haruguru ugira uti: “Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?”

Ryabara uwariraye! Gutera uruzabibu ugasarura indibu ni nko kwanika amamera ukanura amabuye! Ubundi kugira ngo umusaruro uboneke biterwa n’umuhinzi ubwe, imbuto abiba, umurima ahingamo, n’imiterere y’igihe. Muri uyu mugani, ikibazo cyavutse ku ruzabibu ubwarwo; naho ibindi byose ni nta makemwa. Yesu ni muzima, Ijambo rye ni rizima, kandi igihe ni iki; ariko ikibazo kiri kuri twe!

Nyir’uruzabibu ntiyateye ubusigo bw’imizabibu; ahubwo yateye insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane; w’indobanure. Yateye uwo muzabibu “ku musozi urumbuka,” ahantu hari gutuma wera cyane. Yesaya yongeraho ko kugira ngo uruzabibu ruzatange umusaruro, nyirarwo yashyizeho umuhati “ararutabirira, arurimburamo amabuye”. Wari umurimo umara igihe kirekire kandi uvunanye rwose! Nyuma yakoresheje amabuye manini cyane mu “kubaka inzu y’amatafari ndende,” cyangwa umunara wabagamo abarinzi barindaga abajura cyangwa inyamaswa. Nanone kandi, yubatse urukuta rw’amabuye rwari rukikije urwo ruzabibu kugira ngo ubutaka bwiza budatwarwa n’isuri. (Yes 5:5) Birumvikana ko nyir’uruzabibu yari yiteze ko ruzera; kuko nta cyo atarukoreye; ku buryo ndetse mu gihe yari agitegereje umusaruro, yabaye acukuye urwina. Ariko se, yaba yarabonye umusaruro yari yiteze? Oya! Aho kugira ngo urwo ruzabibu rwere imbuto nziza; rweze indibu; ni ukuvuga imbuto z’imfunya zinuka cyangwa zaboze; nk’imizabibu y’uburozi yaturutse ku "ruzabibu rw’i Sodomu” (Guteg 32:32). Mbega agahinda!

Nk’uko Yesaya abivuga, Uwiteka ni we nyir’uruzabibu; naho urwo ruzabibu ni inzu ya Isirayeli, n’Abayuda.(Yes 5:7) Uwiteka yateye ishyanga rye mu gihugu cy’i Kanaani, maze ariha amategeko ye yari ameze nk’urukuta rwabarindaga kugira ngo batanduzwa n’andi mahanga (Kuva 19:5, 6; Zab 147:19, 20; Abef 2:14 ). Uwiteka yabahaye abacamanza, abatambyi n’abahanuzi kugira ngo babigishe (2 Abami 17:13; Mal 2:7; Ibyak 13:20). Igihe Abisirayeli babaga basumbirijwe n’ibitero by’ingabo z’amahanga, Uwiteka yabahagurukirizaga abantu bo kubakiza (Abah 11:32, 33). Ku bw’ibyo, Uwiteka yari afite impamvu zumvikana zatumye abaza ati “ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe?” (Yes 5:4) Nyamara Isirayeli ntiyasohoje umugambi w’Imana. Uwiteka yaravuze ati: “Nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose: none se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?” (Yer 2:21) Imana yari yareretse ubwoko bwayo ingaruka yo kutumvira. Kubwo kwanga kubahiriza isezerano ryayo, bitandukanyije n’Imana, bityo uburinzi n’imigisha yayo ntibyaba bigishobora kubageraho. (Yes 5: 5-6) Ni akaga ku “giti cyose kitera imbuto nziza kuko kiracibwa, kikajugunywa mu muriro”!

Muri iki gihe uruzabibu rw’Imana nitwe; “Abisirayeli; ishyanga ry’Imana” ryo mu buryo bw’umwuka. (Abagal 6:16; 1 Pet 2:9, 10; Ibyah 7:3, 4). Yesu yavuze ko ari “umuzabibu w’ukuri,” naho abigishwa bakaba “amashami” yawo. Birumvikana ko ayo mashami yitezweho kwera imbuto (Yoh 15:1-5). Agomba kugaragaza imico nk’iya Kristo kandi akifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza (Mat 24:14; Abagal 5:22-23). Nyamara hari benshi bavuga ko ari amashami y’“umuzabibu w’ukuri” ariko bakera indibu aho kwera imbuto nziza. (Mat 13:24-30, 38-39) Hari abitwa abakristo bera imbuto zirura! Uwiteka yateye Itorero rye nk’uruzabibu rwera mu butaka burumbuka; ariko uru ruzabibu rwavanze imizi yarwo n’abisi, amashami yarwo aragara; ariko aho kwera imbuto nzima rwera indibu.  

Uwiteka yashyize imigisha myinshi mu itorero rye. Ubusanzwe rigomba kugarura izo mpano ziriho n’inyungu. Nk’uko ubutunzi ryahawe bwiyongereye, ninako ibyo risabwa nabyo byiyongereye. Ariko mu cyimbo cyo kwivugurura mu gukoresha izo mpano no kujya mbere mu butungane, ryasubiye inyuma riva mu byo ryari ryaragezeho. Haje ihinduka mu miterere yaryo y’umwuka rigenda riza buhoro buhoro kandi mu buryo butagaragara. Uko ryagendaga rishaka gushimwa no gukundwa n’abantu, kwizera kwaryo kwaragabanutse, umuhati waryo uracogora, kwitanga kwaryo gushyushye gusimburwa no kwishushanya gupfuye. Buri ntambwe ryateraga rigana ku isi yagendaga iba intambwe irivana ku Mana. Uko ubwibone no gushaka iby’isi kwagendaga kwiyongera, Umwuka wa Kristo warigenderaga, maze kwigana, kutumva ibintu kimwe, n’amakimbirane birinjira ngo birangaze kandi bice intege itorero.

Itorero rigizwe nanjye nawe! Nitwe ruzabibu rw’uwiteka! Buri wese rero akwiye kwibaza ati “Ni izihe mbuto ndimo kwera muri iyi minsi?” Pawulo adufasha gusobanukirwa n’imbuto Yesu adutegerejeho mu rwandiko yandikiye Abagalatiya. Yesu adushakaho imbuto z’umwuka arizo: “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.” (Abagal 5:19-25) Twakongeraho izindi nko kubaha abandi n’iby’abandi; kuvugisha ukuri; n’izindi. Dusubize amaso inyuma twibuke kugira neza kw’Imana. Ntacyo itadukoreye! Umuririmbyi yaravuze ati: “Bara iyo migisha nonaha, iyo Imana yakugabiye, uyibare ntusige n’umwe, ni myinshi yo gutangaza”. Imana yakoze ibyo yagombaga gukora byose kugira ngo twere imbuto. Hari icyo se utekereza ko Imana itagukoreye? Iyo urebye neza se ubona imbuto wera arizo Imana yari igutegerejeho?

Birashoboka ko waba ukora uko ushoboye ngo were imbuto zikwiye abihannye ariko wajya kureba ugasanga buri gihe wera imbuto mbi! Hari icyo ukwiye gukora. Mu Rwandiko rwandikiwe Abaroma 7:15; 17 hagira hati: “Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka ataribyo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora.(15) Nuko rero noneho sijye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.(17)” Umuhinzi yakoze byose kugirango uruzabibu rwerwere. Ariko hari icyo uruzabibu rwari rwifitemo imbere cyatumye rutera imbuto zikwiye. Icyaha kiturimo ntigishobora gutuma twera imbuto z’abakirisitu bazima. Mu gihe twivanze n’amahanga twera imbuto ziteje urujijo. Dukwiye kwihana; tukavanguka.

Nitwanga kwihana ngo twere imbuto nzima, Imana iravuga ngo:  “Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n’inkike yarwo, runyukanyukwe, kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n’amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura”. Ukeneye gukomeza kurindwa n’Imana! Ukeneye ko ibyonyi bitakwinjirana! Rekera aho gukomeza kunyukanyukwa n’abadayimoni! Oya wirimbuka kandi wari ugifite amahirwe yo gukizwa! Ukeneye gukomeza kwitabwaho n’Imana! Ukeneye ko imvura y’umugisha yakumanukira! Ukeneye rwose guhinduka ngo ureke kwera indibu ahubwo were imbuto zishimishije Imana na bagenzi bawe. Reka twinginge Nyir’uruzabibu kugira ngo adushoboze kwera imbuto zikwiriye abihannye!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 26/11/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 25/11/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment