URUBANZA RUZABANZIRIZA MU B’INZU Y’IMANA!

IGICE CYO GUSOMA: 1 PETERO 4:7-19

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “URUBANZA RUZABANZIRIZA MU B’INZU Y’IMANA”! Bushingiye ku murongo wa 17-18 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite?Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he?

Kubw’ubutabera bw’Imana, mbere y’uko ihana cyangwa igororera umuntu wese, yateganyije urubanza ruzaherereza buri wese mu mwanya we. Urwo rubanza rureba abazaba ari bazima n’abazaba barapfuye; abakiranutsi n’abanyabyaha. Twese tuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi. (Umubwir 3:17; 12:4; 2 Abakor 5:10)

Ku munsi w’urubanza rwa nyuma, abantu bose bazateranira imbere y’intebe y’Imana maze ibitabo bibumburwe bacirwe imanza zihwanye n’ibyanditse muri ibyo bitabo. Mu bitabo bizabumburwa harimo “Igitabo cy’ubugingo”. (Ibyah 20:15) Muri cyo handitsemo amazina y’abantu bose bakijijwe ku bwo kwizera amaraso y’umwana w’intama w’Imana. Yesu yaravuze ati “Uwizeye ahabwa ubugingo utamwizeye acirwaho iteka” (Yoh 3:18). Hari kandi “Igitabo cy’urwibutso cyangwa igitabo cy’imirimo.” (Zab 56:8; 139:4, Mal 3:16) Cyandikwamo imirimo yose dukoze yaba myiza cyangwa mibi. Hari n’“Igitabo cy’Ijambo rya Kirisitu”; kuko byanditswe ngo “Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w’imperuka.” (Yoh 12:48) Iki gitabo cyandikwamo ibyo wakoze byose bigereranyijwe n’icyo ijambo ry’Imana rivuga. Hazabumburwa kandi “Igitabo cy’amategeko”. Haranditswe ngo: “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose ngo abikore.” (Abagal 3:10) Iki gitabo cyandikwamo amategeko yose wemeye kugengwa nayo mu buzima bwawe. Amategeko yose yaba ay’Imana, aya koperative, akazi, korali, ayo gushyingiranwa, ayo kwishingira abantu; n’andi yose wemeye ukayarahirira ukayashyiraho umukono azagushyira mu rubanza. Ni yo mpamvu ari byiza ko mbere y’uko wemera ibintu, ubanza kubitekerezaho neza, kuko kubyemera ntubikore ari ukwikururira akaga.

Bamwe bavuga ko hazabaho imanza eshatu. Urwa mbere ni urubanza rwo kurobanura intama n'ihene, cyangwa iburanishwa ry'amahanga (Mat 25:31-36). Urwa kabiri ngo ruzaba ari urw'abizera. (2 Abakor 5:10). Muri uru rubanza, ngo abakristo bazagororerwa hakurikijwe ubwitanjye n'imirimo ya buri wese. Urubanza rwa gatatu ngo ruzaba nyuma y'ubwami bw'imyaka 1000 (Ibyah 20:11-15). Muri urwo rubanza ngo hazaburanishwa abatizera hakurikijwe imirimo n'imbuto zabo, maze bajugunywe mu nyanjya y'umuriro utazima. Abandi bahanga muri Bibiliya ariko siko babibona. Bavuga ko izo manza atari eshatu; ko ahubwo ari rumwe rukumbi. Muri make, ni ukuvuga ko urubanza dusoma mu Byahishuwe 20:11-15 ruzaburanisha abizera n'abatizera. Abavuga gutya bemeza ko ibivugwa muri Matayo 25:31-46 ari ubundi buryo Yesu yavugaga urwo rubanza rwa nyuma. Imyanzuro y'urwo rubanza isa neza n'iyo dusoma mu Byahishuwe 20:11-15. Kubwanjye numva izi mpaka zifite agaciro gake! Uko byaba biri kose, icya ngombwa ni ukumenya ko hari urubanza rudutegereje. 

Nubwo tutazi neza igihe urubanza rwa nyuma ruzabera n’uko ruzaba rumeze, kuba ruhari ntibishidikanywaho. Petero atubwira ko urwo rubanza “ruzabanziriza mu b’inzu y’Imana”. (1 Pet 4:17) Ibivugwa muri uyu murongo bijya gusa n’ibyo muri Daniyeli; aho Imana yategetse ko mu guhana abantu bakoraga ibizira muri Yerusalemu haherwa ku bari mu ngoro yayo. Icyo gihe Imana yabwiye abashinzwe guhana umugi iti: “Ndetse ahubwo nimutangirire ku Ngoro yanjye.”; nuko ngo bahera ku basaza bari mu Ngoro. (Ezek 9: 1-6) Abantu bagaragara nk’abasaza b’imbere mu nsengero ariko bagakora ibizira bariyimbire! Umugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi. Ariko uwari utabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n’uweguriwe byinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi. (Luk 12:47-48)

Nubwo urubanza ruzahera mu b’inzu y’Imana, ntiwibwire ko abapagani bo bizaborohera. Petero yarabajije ati: “Ariko se niba urubanza rubanziriza kuri twe, iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite? Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he?” Umunyabyaha wakwicinya icyara ngo ni uko urubanza ruzahera mu b’inzu y’Imana, yaba ameze nka ya ngumba yabonye inzara iteye iti “Noneho ababyeyi baraza kurya abana babo”; nuko ngo umubyeyi umwe arayibaza ati “ubwo se mu gihe ababyeyi bazaba barya abana babo wowe uzaba urya iki?” Kuba urubanza ruzabanziriza mu bo mu nzu y’Imana bigaragaza ko bizaba ari ibintu bitoroshye na mba ku bantu bose!

None se koko ni nde utagira ubwoba? Niba umucamanza wo mu isi; wambaye umubiri nka twe adutera ubwoba, biteye ubwoba kurushaho guhagarara imbere y’Umucamanza mukuru uzacira abantu bose imanza. Umunsi w’urubanza rwa nyuma ni umunsi “ukomeye kandi uteye ubwoba.” (Mal 3:23; 3:19) Amahirwe ariko ni uko Yesu-Kristo waducunguye akaduhuza n’Imana ariwe yatoranyije kuzaducira imanza. (Ibyak 17:31; 10:42) Andi mahirwe na none ni uko tuburiwe hakiri kare. Petero atugira inama agira ati: “Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde!” (2 Pet 3:17) Dukwiye kumvira iyo nama. Iki si igihe cyo kudamarara! Dukwiye gufata ingamba. Mbere na mbere tugomba kugira ubwenge-Ni ukuvuga kumenya ibintu by’ingenzi n’ibitari iby’ingenzi. (Mat 6:33-34) Mu gihe umunsi w’Uwiteka wegereje, si igihe cyo gushayisha ngo twirengagize iby’iki gihe turimo. (Matayo 24:37-39) Ahubwo dukwiye kuba maso ngo tubone uko tugira umwete wo gusenga.

Kugira ubwenge biturinda gukora iby’ubupfu no gutwarwa n’ibisindisha. Iyo uvuze ibisindisha abantu benshi bumva inzoga; nyamara hari ibindi bisindisha bikomeye cyane bishobora no kuba birusha inzoga ubukana n’ingaruka. Ibyo bisindishije benshi muri iyi minsi ndetse harimo n’abo mu nzu y’Imana! Abantu basindishijwe n’amagambo, ubutunzi, inyigisho ziyobya, ibinezeza by’isi (filime, imwe mu mikino, umuziki), ubusambanyi, ibiyobyabwenge, n’ibindi. Mu gihe tubona wa munsi wegereje, “twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha”. (1 Abates 5:6) Ariko ikiruta byose dukundane urukundo rwinshi; ni ukuvuga urukundo ruzira ubwikunde. (1 Pet 4:8) Ibyo byose dukwiye kubikorana kwihangana. Mu gihe tugenda twegereza iherezo, Satani arushaho kutugaragariza urwango rukomeye, akadushora mu ikome ry’ibigusha n’ibigeragezo. (1 Pet 4:12) Ibyo ntibikwiye kudutungura. Aho kugira ngo ibigeragezo biduce intege, dukwiye guhumurizwa no kumenya ko tugera ikirenge mu cy’abatubanjirije; abakristo ba mbere na Yesu Kristo ubwe. (1 Pet 2:21) Kimwe n’abakristo ba mbere, nimucyo dukomeze kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu gihe tugitegereje ingororano Uwiteka yaduteguriye. (Ibyak 5:42; Yak 5:11)

Ubwo hariho urujijo rukabije, nicyo gihe cyo gukanguka. (Abar 13:11) Ubwo hariho irushanwa rikabije muri byose, nicyo gihe cyo gutwaranira ubwami bw’Imana. (Mat 11:12) Ubwo urukundo rwa benshi rwakonje, nicyo gihe cyo kurugaragaza. (Mat 24:12) Ubwo umwijima ubuditse, nicyo gihe cyo kumurika. (Yes 60:2-3) Ubwo hariho kwikunda no kwikubira gukabije, ubwo nicyo gihe cyo kuzirikana abandi. (Abaf 2:4-5) Ubwo abantu badamaraye, nicyo gihe cyo kuvuga ko wa munsi wegereje ngo bitegure. (1Yoh 2:18) Ubwo bisigaye biteye ubwoba kuvuga ukuri kw’Ijambo ry’Imana, ubwo igihe cyo kuguhamya kirageze. (Luk 12:8)  Ubwo Ijambo ry’Imana rimaze guhindurwa ubusa ku buryo bukabije; abantu bakaba barahinduye ubusa amategeko y’Imana, “igihe gikwiriye cyo gukora k’Uwiteka kirasohoye.” (Zab 119:126) Nimucyo dukore ibishoboka byose kugira ngo dukomeze “kuba maso” tuzirikane aho igihe kigeze (Mat 24:42). Nimucyo dukomeze kwirinda ibisindisha, kandi ntituzigere na rimwe tureka ngo iyi si itubuze kugaragariza abandi urukundo. Ikirenze byose, nimucyo turusheho kwegera Imana.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 30/07/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

Last edited: 29/07/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment