Créer un site internet

UMWAMI IMANA IMPAYE AMAGAMBO YO GUKOMERESHA URUSHYE

IGICE CYO GUSOMA: Yesaya 50:4-10

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UMWAMI IMANA IMPAYE AMAGAMBO YO GUKOMERESHA URUSHYE”. Turibanda ku murongo wa 4 n’uwa 7 y’igice cya 50 mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya ahagira hati: Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe. Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni.”

Iminsi turimo iradukomereye cyane! Hari byinshi bituma duhangayika, tukumva ducitse intege: gupfusha abo dukunda, kurwara indwara zikomeye, kutabona ibitunga umuryango muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi, kumva hari abaturwanya, iza bukuru, irungu, gutakaza akazi, guhomba, etc. Urababaye, urihebye, uriganyira, urarushye, kandi urataka cyane kubw’umubabaro. Umaze iminsi wigaragura mu ivata ry’ubukene, ubushomeri, gusenyuka kw’urugo, uburwayi, amadeni, n’ibindi. Ivata urimo ryatumye abantu bakwanga, barakwirengagiza; ariko uyu munsi natumwe kukubwira ko dufite Imana iduhumuriza. Ndashaka kukubwira ko aho abantu bagushyize bazi ko uzahapfira, ariho Imana igusanze ngo ihaguhere umugisha n’icyerekezo gishya cy’ubuzima. Nubwo waretswe ukangwa, Imana izakurutisha abandi, iguhe ubwiza buhoraho n’ibyishimo by’ibihe byinshi.” (Yes 60:15)  Nubwo wari umaze igihe wumva inkuru mbi gusa, uyu munsi ngufitiye inkuru nziza yo kugukomeza:  “Imana yawe iri ku ngoma! Amajwi y’amazi menshi, umuraba ukomeye w’inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.” Uwiteka arusha imbaraga uburwayi, ubukene, amakuba n’ibindi bibazo byose urimo guhura nabyo. Uwiteka amanuwe no kugutabara. Nuko  komera kandi mu maso hawe hamere nk’urutare. Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, nonaha ndahaguruka, ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni, ni ko Uwiteka avuga. (Zab 12:6) Uwiteka arakubwira ati: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. Kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye’» (Yes 41:10, 13).

Ibigeragezo ntibizabura kuza, ariko mu gihe uhuye nabyo, ujye uhumurizwa no kumenya iri jambo Uwiteka yivugiye ati: “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe.” (Yes 43:1-3) Amakuru mabi ni menshi; ariko Imana yacu iduhumuriza mu makuba yacu yose. (2 Kor 1:4) Imana yacu ifite akanya k'ibanga dushobora kwiberamo mu mahoro n'umutekano. Iyo turi mu mwanya wo gusenga no gushaka Imana kandi duturije imbere yayo, tuba turi mu bwihisho (Zab 91 :1). Iyo tugeze mu ngorane tukayishingikirizaho, Imana iratuguranira. Tuyiha ibitubabaza byose, ibibazo byacu, ibitwihebesha, nayo ikaduha ihumure. Muri Yesaya 61:3 haravuga ngo : « Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu». Imana ishaka ko tuyiha ivu ryacu nayo ikaduha ihumure. Umuntu wese wubaha Uwiteka ugenda mu mwijima adafite umucyo, arararikirewa “kwiringira izina ry’Uwiteka, kandi akishingikiriza ku Mana ye.” (Yesaya 50:10)

Mu gihe nk’iki cy’ubwihebe no gusuhuza umutima, Imana ikomeza abagaragu bayo kandi ishaka ko natwe ubwacu dufasha bagenzi bacu dukoresheje amagambo ahumuriza. Niyo mpamvu itubwira iti: “Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti ‘Mukomere ntimutinye, Imana izaza ibakize’” (Yes 35:3-4). Wowe ugiriwe ubuntu bwo gusoma ubu butumwa, komera kandi wihe umugambi wo gukomeza abandi. “Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo ihumurize umutima wawe, igukomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza” (2 Tes 2:16-17). Ushake akanya kawe k'ibanga mu Mana aho ubonera amahoro n'umutekano; ahantu duhungira iyo twumva dufashwe nabi cyangwa dutotejwe, iyo dufite ibyifuzo bikomeye cyangwa hari ibyo twumva byaturenze.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 10/10/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 09/10/2021

  • 2 votes. Average: 5 / 5.

Add a comment