UMUSEMBURO W’ABAFARISAYO: UMUZI W’IDINI IKAYUTSE!

Pharisiens 2IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 125; Yesaya 48: 12-21; Luka 11: 37-54.

Ndabasuhuje bene Data. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “UMUSEMBURO W’ABAFARISAYO: UMUZI W’IDINI IKAYUTSE!

Ubusanzwe umusemburo ni igitubura. Iyo ushyizwe mu ifu ukora buhoro buhoro kugeza aho ukwira hose maze igatangira kubyimba. Umugati urimo umusemburo mwinshi urifora nyamara wawumanyura ugasanga imbere harimo imyenge (vide). Mu kwenga ikigage, umusemburo utuma gishya, bityo kigasindisha. Iyo abantu bajya kurwana hari usembura undi (agatuma umujinya we uzamuka). Muri rusange rero umusemburo uhindura imiterere kamere y’ikintu cg imitekerereze y’umuntu.

Muri Bibiliya, hari igihe ijambo “umusemburo” rikoreshwa ryerekeza ku kintu kibi cyangiza kigomba kwirindwa. Uwiteka abwiriza Abisirayeli ibya Pasika, yabategetse ko bazajya bamara iminsi irindwi barya imitsima itasembuwe kandi ubirenzeho akicwa. (Kuva 12:15) Imana yabwiye Abisirayeli ko ntawe uzajya atura ituro ry’ifu ryavuganywe n’umusemburo. (Abalewi 2:11) Yesu nawe hari imisemburo yavuze ko igomba kwirindwa: umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo (Mat 16:6); n’umusemburo w’Abaherode. (Mar 8:15) Pawulo we yasabye abantu kwirinda “umusemburo wa kera” ariwo gomwa n’ibibi, bakagira imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya. (1 Abak 5:5-8)

Muri iyi misemburo yose ndibanda ku musemburo w’Abafarisayo. Yesu yaburiye abigishwa be ati: “murabe maso mwirinde umusemburo w’Abafarisayo, ari wo buryarya(Luka 12:1). Mu buzima busanzwe Abafarisayo bari abacuruzi bo mu cyiciro giciriritse, begereye cyane abaturage basanzwe (rubanda rugufi), bakaba ariko baragiraga ijambo mu Nama Nkuru y’Igihugu, (Conseil Supreme-Sanhedrin) barikuye ku gukundwa cyane na rubanda. Bari Abayuda biyemeje kwitandukanya n’abatumviraga Imana bakubahiriza amategeko ya Mose umurongo ku wundi (“Respecter la Loi à la lettre”). Bari bafite ubumenyi buhagije mu by’iyobokamana, kandi bagiraga imigenzo bagiye bahanahana kuva kuri ba sekuruza babo kandi bakayiha agaciro kangana n’ako baha Ijambo ry’Imana. Biyumvaga nk’abantu batameze n’abandi: “Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi…”. (Luka 18:11) None se ko mu bijyanye no kubaha amategeko Abafarisayo bari icyitegererezo, bapfuye iki na Yesu? Nta kindi uretse kwibonekeza n’uburyarya byabarangaga. Uko biyerekanaga ntabwo ariko babaga bameze mu mutima; mbese bari ba “nyirabacyakuryinyo”. Izina Yesu yabise “Ipokritesi” (indyarya), mu Kigereki rivuga umuntu utanga disikuru cyangwa umukinnyi w’ikinamico wambara ikintu mu maso (masque) kigatuma abantu badatahura uwo ari we.

Yesu yasobanuye iby’uburyarya bw’Abafarisayo ku mugaragaro nta guca ku ruhande agira ati: “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi n’ububi” (Luka 11:39)… mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na nyiragasogereza n’imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! (Luka: 11:42)… mukunda intebe z’icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro! (Luka 11: 43)… mumeze nk’ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi! (Luka 11:44) …mumeze nk’ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose (Mat 23:27). Yohana umubatiza atangira kwigisha nawe yavuze ku Bafarisayo abita “abana b’inshira”: “Abonye Abafarisayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b’inshira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?” (Mat 3:7).  

Iyo urebye uburakari Yesu yabwiranaga Abafarisayo; ukabona ukuntu na Yohana wabavukagamo yitandukanyije nabo, bihita bikwereka ububi bw’uburyarya. Uburyarya ni igiteranyo cy’ibyaha byinshi: kubeshya; uburiganya ; gusebanya; ubugambanyi; ubwicanyi; kwishushanya; kunegurana; ubwambuzi; ubuhakanyi; ishyari; urwango; inyota y’ubutegetsi ; etc.

Nyamara birababaje kuba mu muco wacu hari igihe tudafata uburyarya nkaho ari icyaha gikomeye. Rimwe na rimwe umuntu w’indyarya afatwa nk’umunyabwenge: « umugore uzi ubwenge yonka undi ». Umugani uvuga ngo “indyarya ihimwa n’indyamirizi” n’undi uvuga ngo « Indyarya ebyiri iyo ziryamanye bucya ntayenze indi » igaragaza ko uburyarya bukosozwa ubundi; ibintu bidakwiye na gato. Uburyarya bwagombye gukosozwa ukuri kudaca ku ruhande nk’uko Yesu yabigenzaga abwira Abafarisayo mu ruhame ati: « mwa ndyarya mwe…. » ! Uburyarya bwazanywe na Satani; umwanzi wiyoberanyije akanyura mu nzoka akaza yigize nk’umugiraneza kugira ngo abone uko ayobya umuntu (Intangiriro 3:1-5). Kuva icyo gihe abantu benshi batangiye kujya biyoberanya bagashuka abandi.

Ndimo ntegura ubu butumwa nagize ubwoba kuko nasanze ibyinshi Yesu ashinja aba Bafarisayo bigaragara cyane muri iki gihe kandi byatumye ubukristo bukayuka : kubeshya; uburiganya ; gusebanya; ubukristo bw’imihango gusa; ubugambanyi; kwishushanya; kunegurana; ubwambuzi; ubuhakanyi; ishyari; urwango; inyota y’ubutegetsi ; mbese ntibyinjiye mu itorero ? Abayobozi b’amadini bamwe bibanda ku kugwiza ibintu aho kubwiriza ukuri kw’Ijambo ry’Imana bakizeza abantu ibitangaza; kurwanira icyubahiro, imyanya y’imbere, n’amazina ahambaye nibyo bituma mu madini amwe hahora intambara zidashira. Umurimo w’Imana uradindizwa n’irari ryihishe ryo kwishyira hejuru, kwihimbaza, gushaka gushimwa n’abantu no kwikunda. Iyobokamana rigarukira ku mihango n’imiziririzo by’idini ntiryite ku rukundo rw’abantu bose; niwo muzi w’idini ikayutse wa muhimbyi w’indirimbo ya 426 yavuze agira ati: « Namwe abakunda Siyoni, murek’ idini ikayutse; nta n’icyo yabamarira; ikunda gushimwa gusa ».

Niba ubukristu bwacu burangwa no kubahiriza imihango y’idini n’amasengesho y’urudaca gusa turi Abafarisayo mu gihe cyacu, kandi uyu munsi Yesu aratubwira ati “Mwa ndyarya mwe….”! Nimureke twirinde kubeshya Imana. Mu ngo zacu dutoze abato kutabeshya no gukunda ukuri. Wabeshya ukoresheje telefoni cyangwa mudasobwa yawe; ikinyoma ni ikinyoma. Ntibikabe ko umuntu uvuga indimi ebyeri, indyarya, umubeshyi ariwe dufataho urugero ngo tumushimire ko azi kwirwanaho (gutekinika). Niba uri umukozi runaka ugahimba raporo ngo ushimishe abakoresha cyangwa ugire ibyo uzimanganya, uri indyarya, uri umubeshyi. Nyagasani Yesu aturinde ubucabiranya n’uburyarya mu mivugire no mu migenzereze yacu maze natureba atwishimire nk’uko yishimiye Natanayeli akavuga ati: “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.” (Yohana 1:47).

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 26/09/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Joseph
    • 1. Joseph On 29/09/2020
    Thank you Nathan, God bless you!
  • Nathan
    • 2. Nathan On 27/09/2020
    Thank you archedeacon for predication you and your time you take while preparing them! Continue to use social medias as a chanel of communication in this period of pandemic where most churches are closed! We follow you and appreciate your effort
    Blessings

Add a comment