UMUNSI MUKURU WA MASHAMI

Jesus in jelusalemIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 118: 19-24; Yesaya 5:1-7; Yohana 12:12-16

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku munsi mukuru wa Mashami. Turibanda ku murongo ugira uti: « Benda amashami y’imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati ‘Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka, ni we Mwami w’Abisirayeli.’”» (Yoh 12:13)

Mashami ni umwe mu minsi mikuru y’Itorero wizihizwa ku cyumweru kibanziriza Pasika, hibukwa ibirori byabaye ubwo Yesu yinjiraga i Yerusalemu ahetswe n’icyana cy’indogobe. Ubusanzwe iyo umuyobozi ukomeye ari busure ahantu runaka bitangazwa mbere, bigategurwa. Igihe Yesu yinjiraga i Yelusalemu siko byagenze. Yohana atubwira ko abantu benshi bari biyiziye i Yelusalemu gutegereza iminsi mikuru nk’uko bisanzwe, maze ngo bumvise ko Yesu nawe azayo batangira gutekereza uko bari bumwakire. Yongeraho ko icyana cy’indogobe Yesu yagenzeho nacyo yakiboneye aho, bishimangira ko nawe ubwe atari yigeze ategura ibyabaye. (Yoh 12:12-14)

Hari ikindi gitangaje! Mu gihe cya Yesu, abategetsi bakomeye bagendaga n’ifarashi, kuko yari inyamaswa yihutaga cyane kandi itinyitse (yakoreshwaga mu ntambara), idakoreshwa n’umuntu ubonetse wese. Yesu yinjira i Yelusalemu ntiyahetswe n’ifarashi, ahubwo yahetswe n’indogobe. Kuba Yesu yarahisemo kujya i Yerusalemu ahetswe n’icyana cy’indogobe bisobanuye ko ari Umwami udasanzwe, utandukanye n’abami bo mu isi, bitewe n’uburyo yicishaga bugufi. Indogobe yari itungo ryo mu rugo, ryifashishwaga n’abantu bose, mu buzima bwabo bwa buri munsi. Barigendagaho cg rikabatwaza imitwaro. Ryari itungo rishushanya amahoro kuko ntawe ryahutazaga. Hari igihe kugira ngo indogobe izajye ikora ibyo bayitegete byose bayicaga igisebe ku rutugu, kugira ngo mu gihe yananiwe, bakubite muri cya gisebe, maze bitume yihuta kurushaho! Ibyo nta yindi nyamaswa n’imwe wabisangana. Twebwe abantu ibisebe byacu byo ku mubiri no ku mutima bidutera uburakari ndetse tukumva twakwihorera ku badukomerekeje. Nyamara igisebe cy’indogobe kiyibera isoko y’imbaraga no gukomeza urugendo kurushaho!

Yesu asa cyane n’iriya ndogobe, kandi niyo mpamvu yayihisemo. Bamuhekesheje umusaraba nk’uko bahekeshaga indogobe imizigo. Uko Yesu yagaragazaga ko ananiwe niko bakubitaga inkoni mu nguma ze nk’uko babigenzaga ku ndogobe. Ibyo ntibyamubujije gukomeza urugendo agana i Nyabihanga aho bagombaga kumubamba, adatonganye cyangwa ngo agire uwo abwira nabi.  Nk’uko igisebe cy’indogobe kiyibera isoko y’imbaraga, niko n’igisebe cya Yesu cyabereye benshi isoko y’imbaraga zo kwizera, uhereye kuri Tomasi wavuze ko azemera ari uko abonye inkovu z’imbereri mu biganza  bya Yesu n’izicumu mu rubavu rwe. (Yoh 20:25) Mbese twakira dute ibikomere n’amateka byacu? Ese tubana dute n’abadukomerekeje? Mu yandi magambo, twakira dute imisaraba yacu? Akenshi kwihanganira ibitubabaza biratugora cyane, kandi koko ntitwabyishoboza. Dusabe Yesu aduhe imbaraga zo kwakira ibikomere byacu, aho kugirango bidutere inzangano, umujinya no kwihorera, bitubere isoko yo kwihangana.

Nyamara nubwo Yesu yinjiye i Yelusalemu nk’Umwami wicishije bugufi, ntibyamubujije kugaragaza ubutware bwe. Bwagaragariye mbere na mbere mu mabwiriza yahaye abigishwa be ubwo yabatumaga kuzana icyana cy’indogobe agira ati: “nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’” (Mar 11:3) Icyifuzo cye cyahise cyubahirizwa. Kuba yaragenze ku cyana cy’indogobe kitigeze cyicarwaho n’umuntu uwo ari we wese nabyo byerekana icyubahiro cye. Ubundi mbere Yesu yagendeshaga amaguru, ariko ubu yicaye ku ndogobe ishasheho imyenda, kandi aho ikandagira hose hashashe amashami y’ibiti n’imyenda, naho ku mpanze z’inzira, imbere n’inyuma hari imbaga y’abantu igenda ivuga iti: “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka, ni we Mwami w’Abisirayeli.” (Yoh 12:13) Ubu noneho Yesu yemeye ko bamuha icyubahiro kandi mbere atari yarigeze abyemera. Ibyo kwari ukugira ngo ubuhanuzi bwa Zekariya busohore. Uwo yahanuye agira ati: “Dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo”. (Zek 9:9).

Nubwo twabonye ko ku ruhande rumwe indogobe igaragaza kwicisha bugufi, ku rundi ruhande, inashushanya ububasha bwa cyami. Mu kugenda ku cyana cy’indogobe Yesu yashatse kutwigisha ko muri we, (kimwe no mu ndogobe), ubwami, kwicisha bugufi; ububasha no kwitangira abandi bidatandukana.

Nk’uko byari bisanzwe bikorwa ku bami bashya bose ba Isirayeli, Yesu yinjiye muri Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe kugira ngo yiyereke rubanda. Ibi byatumye abantu babifata nk’ikimenyetso cy’uko ibyo biringiraga bigiye gusohora. Mu bitekerezo byabo babonaga ingabo z’Abaroma zirukanwa muri Yerusalemu, maze Isirayeli ikongera kuba igihugu cyigenga. Ibyo nibyo byatumye basabwa n’ibyishimo, maze batera hejuru bati: “Hozana”. Iri jambo nubwo bamwe barifata nk’imvugo yo guhimbaza Imana (kimwe na Haleluya), ubundi risobanura ngo “dutabare” (" hosha na=Sauve, s'il te plait!") Muby’ukuri, icyo abantu bamushakagaho ni ukubakiza ingoma y’igitugu y’Abaroma. Niyo mpamvu mu gihe bari bamaze kubona ko atakiyibakijije, bahinduye imvugo maze mu gihe Pilato yababazaga ati “Yesu mugenze nte” bavugira rimwe bati:nabambwe, nabambwe”, nubwo babonaga ko nta cyaha yakoze (Mat 27: 22-24)

Abantu nibaguha icyubahiro, ujye umenya ko bashobora kuguhinduka bigutere kurushaho kwikomeza ku Mana kuko yo itajya ihinduka. Nimwibuke cya cyana cy’indogobe Yesu yagenzeho. Cyari gisanzwe ari indogobe nk’izindi ndetse kiziritse. Nyamara umunsi umwe barakizituye, bagiteguraho Imyenda, indi bayirambura aho kiri bunyure, abandi baca amashami y'ibiti na yo bayasasa mu nzira. Hari ubwo abantu baduha icyubahiro kubera umurimo dukorera Yesu. Iyo wemereye Yesu ngo agukoreshe ntacyo akwima; atuma ukandagira ahakomeye, abantu bagatanga ibyabo kugira ngo uhabwe umugisha. Nyamara twitonde! Twibuke ko turi indogobe nk’izindi, naho icyubahiro kikaba icya Yesu. Urebye neza, usanga icyubahiro cy'iyi ndogobe cyararangiranye no guheka Yesu. Umunsi Yesu azagukuraho amaboko, icyubahiro cye nacyo bazajyana. Twirinde rero!

Mashami nitwibutse ko dukeneye Yesu kugira ngo tugire amahoro; kugira ngo dushobore guca bugufi. Nimucyo natwe, nk’Abayuda, dutakambire Yesu adutabare, adukize mbere na mbere ingoyi z’icyaha. Muri iki gihe, Covid-19 yugarije isi yose, dukeneye impuhwe za Yesu no gutabarwa nawe. Tuzamure ijwi cyane, nk’Abayuda tuvuge tuti: “Hozana! Tabara, Tabara!” Muri ibi bihe bikomeye kandi, Yesu aradusaba kumuguma iruhande, tukagumana na we nibura isaha imwe mu isengesho buri munsi aho turi mu ngo zacu, kugira ngo tutagwa mu bishuko bitandukanye nko kwiheba, kwandavura, kwikunda, kuva mu byizerwa; etc.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment