UJYE WIBUKA UMUREMYI WAWE IMINSI MIBI ITARAZA

IGICE CYO GUSOMA: UMUBWIRIZA 12:1-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UJYE WIBUKA UMUREMYI WAWE IMINSI MIBI ITARAZA!” Bushingiye ku murongo wa mbere mu gice twavuze haruguru ugira uti: “Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”

Dukwiye gukorera Imana tugifite Imbaraga! Iminsi mibi yo mu za bukuru ntishimisha​ ndetse ishobora kubabaza. Salomo agereranya igihe cy’ubusore n’igihe cy’impeshyi; ubwo izuba, ukwezi n’inyenyeri biba bivusha umucyo wabyo. Icyo gihe ibintu biba ari byiza cyane. Naho iyo umuntu ageze mu za bukuru, iminsi ye iba imeze nk’igihe cy’imbeho n’imvura byo mu itumba. (Yobu 14:1) Mu za bukuru, ibintu birijima; cyane cyane ku bantu batakoresheje neza uburyo babonye bwo gukorera Imana mu gihe bari bakiri bato.

Salomo atwereka ingorane umuntu ahura na zo mu gihe cy’iza bukuru. Ni igige “abarinzi b’inzu baba bahinda umushyitsi, kandi intwari zikunama, n’abasyi bakarorera kuko babaye bake, n’abarungurukira mu madirishya bagahuma”. (Umubwir 12:3) Inzu ivugwa ni umubiri w’umuntu (Mat 12:43-45; 2 Abakor 5:1-8). Abarinzi bayo ni amaboko n’intoki birinda umubiri kandi bikawuha ibyo ukeneye. Intwari ni ukuvuga amaguru​; ntaba akiri inkingi zihamye, ahubwo aba yaratentebutse kandi yarahinamiranye ku buryo ibirenge biba bitagishinga. Amenyo (abasyi) ashobora kuba yaraboze cyangwa akaba yarakutse, hagasigara make iyo adashizemo. Icyo gihe gutapfuna ibyo kurya bikomeye biragorana cyangwa se bikaba byakwanga burundu. Abarungurukira mu madirishya; ni ukuvuga amaso twifashisha mu kureba, ​agenda aba ibirorirori cyangwa akanahuma burundu.

Umubwiriza akomeza agira ati “kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa, n’ijwi ry’ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi”. (Umubwir 12:3-4) Mu za bukuru, imiryango ibiri y’umunwa​; ni ukuvuga umunwa wo hepfo n’uwo haruguru​ ntiyongera gukinguka cyane cyangwa ntikinguke na busa. Ijwi ry’ingasire riceceka igihe ibyo kurya bitapfunishwa ibinyigishi. Mu gihe umusaza ari ku buriri bwe, ntaryama ngo asinzire cyane, ndetse n’urusaku rw’utunyoni ruramukangura. Aririmba indirimbo nke, kandi n’indirimbo yose agerageje kuririmba ayiririmbana intege nke. Abakobwa baririmba bose​; ni ukuvuga amanota y’indirimbo​ “bagacishwa bugufi.”

Ni ukuri amaherezo y’abageze mu za bukuru ateye agahinda; cyane cyane ababa barirengagije Umuremyi! Umubwiriza yagize ati “ni ukuri bazatinya ibiri hejuru, bafatirwe n’ubwoba mu nzira; kandi igiti cy’umuluzi kizarabya. N’igihōre kizaba kiremereye, kandi kwifuza kuzabura; kuko umuntu aba ajya iwabo h’iteka, abarira bakabungerera mu mayira” (Umubwir 12:5). Iyo abantu bageze mu za bukuru bahagaze ku madarajya (escaliers) maremare, usanga abenshi bafite ubwoba bwo kuba bagwa. Ndetse no kureba ikintu kiri hejuru bishobora gutuma bagira isereri. Iyo bibaye ngombwa ko basohoka bakajya mu mihanda igendwamo n’abantu b’uruvunganzoka, bashya ubwoba iyo batekereje ko bashobora guhutazwa. Ku muntu ugeze mu za bukuru, igiti cy’umuluzi kirarabya; umusatsi we uhinduka imvi, ukererana nk’urubura. Imisatsi yabaye imvi igenda ihunguka nk’uburabyo bwera bw’igiti cy’umuluzi. Mu gihe agenda yunamye yifashe mu manyankinya inkokora zireba hejuru, aba ameze nk’igihore. Umuntu ugeze mu za bukuru aba atakiryoherwa cyane; kabone n’ubwo bamuzanira ibyo kurya biryoshye. Ibyo biba bigaragaza ko ari hafi kujya iwabo h’iteka; ni ukuvuga mu mva. Niba yarananiwe kwibuka Umuremyi we; yaragize imyifatire mibi ku buryo Imana itazamwibuka ngo imuzure, aho ni ho hazaba iwe iteka ryose.

Salomo atugira inama ko dukwiye kwibuka Umuremyi wacu “akagozi k’ifeza kataracika, n’urwabya rw’izahabu rutarameneka, n’ikibindi kitaramenekera ku isōko, n’uruziga rutaravunikira ku iriba”. (Umubwir 12:6) Akagozi k’ifeza gashobora kuba ari uruti rw’umugongo. Mu gihe uwo muyoboro unyuramo ubutumwa bwose bujya mu bwonko wangiritse ku buryo udashobora guteranywa, umuntu arapfa nta kabuza. Urwabya rw’izahabu ni ubwonko buri mu magufa y’igihanga ameze nk’urwabya, ari na bwo uruti rw’umugongo rufasheho. Kuba ubwonko buvugwaho ko ari zahabu, bigaragaza ko ari ubw’agaciro, kandi iyo bumenetse umuntu arapfa. Ikibindi ku isoko ni umutima wakira amaraso aza yisuka maze ukongera ukayohereza kugira ngo atembere mu mubiri. Iyo umuntu apfuye umutima uhinduka nk’ikibindi cyamenekeye ku isoko bitewe n’uko uba utagishobora kwakira amaraso ngo uyabike kandi uyasunike uyohereze mu mubiri. Uruziga ruvunitse ruba rutacyikaraga, bigatuma amaraso yabeshagaho ubuzima areka gutembera mu mubiri.

Umubwiriza asoza agira ati “n’umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze”. (Umubwir 12:7) Iyo umuntu ashizemo umwuka, umubiri we usubira mu mukungugu. (Itangirir 2:7; 3:19) Ni ukuri twagombye kumvira inama y’umubwiriza yo kwibuka Umuremyi tugifite imbaraga! Koresha umwanya n’amahirwe byawe neza ukibifite wagure ubwami bw’Imana utegure imirimo uzibutsa Imana ku munsi wawe w’amakuba. Igihe urimo cy’imbaraga birashoboka ko kizasimburwa n’igihe k’intege nke. Nubwo muri iki gihe uvuga rikumvikana birashoboka ko mu minsi iri imbere uzahinyurwa. Nubwo uri mu gihe cy’umudendezo birashoboka ko kizasimburwa n’igihe cy’agahato, igihe cy’amanywa kikazasimburwa n’igihe cy’ijoro. Uyu munsi ntushukwe n’ubuto bwawe, isura yawe, ubutunzi bwawe, ubumenyi bwawe, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose wumva wakwishingikirizaho ngo bitume udamarara; ahubwo ugire umwete wo gukora ibyiza ugifite uburyo, kuko iki gihe urimo kizasimburwa n’ikindi gihe! Ubusore buzasimburwa n’ubusaza!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 07/01/2024    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 06/01/2024

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment