Créer un site internet

UBYUMVA UTE : YESU YAJE KUJUGUNYA UMURIRO MU ISI NO GUTANYA ABANTU ?

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 12: 49-53

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezaho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UBYUMVA UTE: YESU YAJE KUJUGUNYA UMURIRO MU ISI NO GUTANYA ABANTU?”

Ubusanzwe, amacakubiri n’intambara si ibintu byagombye kugira aho bihurira n'ubukristo. Twizeye Yesu-Kristo nk’Umwami w’amahoro! (Yes 5: 9) Icyakora iyi sura ya Yesu itandukanye n’iyo dusanga mu magambo yivugiye ubwe muri Luka 12: 49-53; 14:26-27, akaba aboneka no muri Matayo 10:34-42; 16:2-3. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Naje kujugunya umuriro mu isi, none niba umaze gufatwa ndacyashaka iki kandi? Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu! Kuko uhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n'ababiri, kandi n'ababiri n'abatatu badahuje. Umwana ntazahuza na se, na se n'umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n'umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n'umukazana we ntibazahuza.” (Luka 12: 49-53)

Ni gute Yesu ari “umwami w’amahoro” kandi ubwe yivugira ko atazanywe no kuzana amahoro mu isi, ahubwo yazanye inkota n’umuriro ngo atanye abantu? (Luka 12: 49, 51; Mat 10:34) Muby’ukuri aya magambo yagiye agora benshi kuyumva-ku buryo hari n’abayabonye nk’agamije kubiba amakimbirane mu bantu. Icyakora turamutse tubifashe gutyo twaba tubaye abaswa bagoreka Ibyanditswe Byera. (2 Pet 3: 15-16) Muby’ukuri, Yesu ntiyazanywe no kutubuza amahoro, ahubwo atuma tugira “amahoro ahebuje rwose ayo umuntu yamenya”. (Abaf 4:7). Mbere gato yo kubambwa, yasezeranyije abigishwa be amahoro, ababwira ati: “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga.” (Yoh 14:27). Aya mahoro ntabwo ari amahoro azanwa no gukora nk’iby’ab’isi bakora bayashakisha hirya no hino aho yabuze. Amahoro Kristo yasigiye abigishwa be ni ay’imbere mu mutima-si ay’inyuma; kandi aya mahoro abana n’abamwizera nubwo batuye mu isi yugarijwe n’imvururu.

Umuririmbyi yaravuze ngo “Ntihazabura intambara, ntabwo amahoro azahora, keretse Yesu atsembyeho urupfu n’ibyaha”. (Ind. 272-Gushimisha) Ntidushobora kurota amahoro yuzuye muri iyi si y’ibyaha-Duhora mu ntambara n’imivurungano. Keretse gukiranirwa gukuweho, naho ubundi nta kabuza intambara ntizizabura. Izi ntambara ntizikomoka ku bukristo cyangwa ku kuvuga Ubutumwa Bwiza; ahubwo ni ingaruka y’abarwanya ubwo butumwa. Iyo abari mu isi bose baza kwakira Kristo, ntihari kubaho intambara cyangwa inkota yo gutandukanya; kuko bose bari kuba abigishwa ba Kristo bakagira ubumwe budacika. Ariko siko byagenze! Hari aho kuba umukristo bigukururira kuba wenyine-Ugatandukana n’inshuti n’umuryango wawe.

Ibi Yesu yabihanuye kera! Yari azi neza ko hari abantu batari kwemera inyigisho ze, kandi ko bamwe bari kurwanya abigishwa be. Uko kurwanywa kwari gutuma abagize imiryango badakomeza kubana amahoro. Igihe Yesu yavugaga ati: “Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro,” yashakaga ko abari guhinduka abigishwa be bamenya ko byashoboraga kubateza ibibazo. Ubutumwa bwe bwashoboraga gutuma abantu batavuga rumwe. Icyakora, Yesu ntiyari agamije gukurura amakimbirane mu bantu, ahubwo yifuzaga kubaburira ngo bitegure ibizaba hakiri kare. Abigishwa be bagombaga kumenyeshwa ko atari ko buri gihe kumukurikira byari kuborohera-cyane cyane mu gihe inshuti zabo cyangwa abo mu miryango yabo bari kuba banze kwemera ukuri. Nta muntu ushobora guhagararira ukuri ngo habure abamurwanya. Amateka y’ubukristo agaragaza ko kuva kera hari intambara hagati y’icyiza n’ikibi. Umurimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza wakomeje kurwanywa. Abakristo benshi baratotejwe, barishwe, barababajwe, abandi bahawe akato n’imiryango yabo. Ibi rero nibyo Yesu yavugaga igihe yagiraga ati “sinazanywe no kuzana amahoro mu isi, ahubwo nazanye umuriro n’inkota byo gutanya abantu”. Yesu yashakaga kuvuga ko iyo ukijijwe uba ugomba gutandukana n’imirimo y’umwijima, byaba ngombwa ukanitandukanya n’abo mwayibanagamo.

Nta muntu ukwiriye gutinya kuba wenyine niba gusohoza inshingano ze nk’umukristo bituma aba wenyine. Niba kureka ibyaha bituma tuba twenyine, uko kuba twenyine ni itandukaniro rigaragara hagati yo kwera no kwangirika; gukiranuka no gukiranirwa.  Nonese bitewe nuko imbaga nyamwinshi ihitamo inzira yo gukiranirwa, natwe duhitemo dutyo? Ijambo ry’Imana ritubwira ryeruye riti: “Ntugakurikize benshi gukora ibyaha.” (Kub 23:2) Yesu yaravuze ati: “Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye.” (Mat 10:37) Iyo umaze gukizwa, ntacyo uba ugomba kwisigariza-Ntidukizwa uko inshuti zacu, imiryango, abana, ababyeyi, abavandimwe, abo twashakanye, abakoresha, (…) babyumva- ahubwo dukizwa nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga. Gukizwa bigomba kuba uko Imana ishaka si uko ushaka-uko niko kwikorera umusaraba. Ariko se mu by’ukuri byanze bikunze abigishwa ba Yesu bagomba kwanga abo bari basanzwe bakunda? Ikigaragara ni uko atari byo Yesu yavugaga. Biragaragara ko Yesu yakoresheje imvugo ndenza rugero (hyperbole)-ni nko gukabya agamije gushimangira ibyo avuga. Nyamara ariko, nta kindi yavugaga kitari iki: “Niba dushaka kuba abigishwa be tugomba kumukunda kuruta byose-kuruta uko dukunda abantu ubusanzwe dukunda cyane”. Abakristo bakwiriye “gukurikiza ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya” (Abar 14:19)-ariko amahoro ntavuze kwirengagiza ukuri.

Ubwo tubonye ko Ijambo ry’Imana ridusaba “gukurikiza ibihesha amahoro”, ni ngombwa ko tumenya uko twakwitwara mu gihe abo tudahuje imyemerere (cyane cyane abagize imiryango yacu) baturwanya: bannyega imyizerere yacu, badushinja ko dusenya imiryango, cyangwa badukangisha ko bazaduca mu muryango nitutareka itorero ryacu. Mbese muri icyo gihe twakora iki ngo dukomeze kugira amahoro? Mbere na mbere dukwiye gukomeza kubakunda. Niba batubwiye amagambo mabi cyangwa bakadukorera ikintu kikatubabaza, dukwiye kwigana intumwa Pawulo wanditse ati: “Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo dutotejwe turihangana, iyo badushebeje turinginga (tubasubizanya ineza).” (1 Kor 4:12-13). Niba gukurikira Yesu byarazanye “inkota” mu muryango wawe, jya wiringira ko Imana izagufasha guhangana n’ibyo bibazo (Yes 41:10, 13). Jya unezezwa no kumenya ko Imana ikwishimira, kandi ko nukomeza kuba indahemuka izakugororera.

Muvandimwe muri Kristo-Yesu, isi yacu yuzuye intambara no kwirema ibice ku buryo bukabije-kandi rimwe na rimwe bigakorwa “mu izina rya Yesu”.  Hadutse amadini menshi ahuriye kuri Yesu-ariko yo ubwayo ntahuze. Hari n’abakristo bahuje idini ariko baduhuje imyumvire ku ngingo runaka: ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibyo kunywa, ibyo kurya, imyambarire; etc. Hari byinshi bitandukanya abakristo n’abatizera, ndetse n’ibitandukanya abakristo ubwabo-Amahoro arabuze, umuriro uraka! Nyamara amacakubiri siyo ntego y’ubukristo. Yesu yifuza ko abamwizera bose baba umwe nk'uko ari umwe na Se (Yoh 17:21). Nyamara Yesu abiba imbuto y’ubumwe, naho umwanzi akabiba urukungu. Icyakora igihe kizagera urukungu rutandukanywe n’amasaka. (Mat 13:24-30) Mu isi yagizwe nsha tuzahaba dusugire, kudapfa kwakuye gupfa, tutakibabazwa. Icyo gihe intambara zizashira, kandi tuzaba mu mahoro iteka. Ayo mahoro dushobora kuyasogongeraho mu gihe twakiriye Yesu-Kristo mu bugingo bwacu. Nawe ugiriwe ubuntu butangaje bwo kumva iri jambo. Ntubure kwiga ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho. Akira Yesu none aguhe amahoro utabonera ahandi aho ari ho hose!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Kanda aho hepho wumve ubu butumwa mu majwi

Tariki ya 14/08/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

 

 

 

 

 

 

 

Last edited: 12/08/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment