Créer un site internet

UBWO URAKORA IKI AHO?

IGICE CYO GUSOMA: 1 ABAMI 19:9-18

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UBWO URAKORA IKI AHO?” Turibanda ku magambo ari mu gice twavuze haruguru kuva ku murongo wa 9-10, agira ati: “Agezeyo yinjira mu buvumo agumamo. Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho aramubaza ati ‘Eliya we, urakora iki aho?’Na we aramusubiza ati ‘Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.’

Ubwami bwa Isirayeli bwagize abami babi benshi, ariko Ahabu we yarushije abandi kuba mubi. Yashakanye n’umugore w’umugome wasengaga ikigirwamana Bayali. Uwo mugore yitwaga Yezebeli. Ahabu na Yezebeli bujuje mu gihugu ibikorwa byo gusenga Bayali kandi bica abahanuzi b’Uwiteka. Ibyo byatumye nta mvura yongera kugwa muri Isirayeli mu gihe kirenga imyaka itatu. Icyo gihe Umwami Ahabu yabeshyeye Eliya ko ari we wateje ibi byago asenga Imana itari Bayali! Byari ngombwa ko izo mpaka zishira, hakamenyekana Imana nyamana hagati y’Uwiteka na Bayali. Kugira ngo bisobanuke, Eliya yasabye ko Abahanuzi 450 ba Bayali bategura igitambo bakambaza imana yabo, na we agategura igitambo akambaza Uwiteka, maze Imana iri busubize yohereza umuriro ikaba ari yo Mana y’ukuri. Abantu bose barabyemeye. Abahanuzi ba Bayali bateguye igitambo, biriza umunsi wose bambaza imana yabo bati “Bayali we, dusubize”, ariko ntiyigeze ibasubiza. Eliya yashyize igitambo cye ku gicaniro, agisukaho amazi impande zose, hanyuma arasenga ati “Uwiteka, ndakwinginze, ereka aba bantu ko ari wowe Mana y’ukuri.” Uwiteka yahise yohereza umuriro uturutse mu ijuru ukongora icyo gitambo, abantu bose batera hejuru bati “Uwiteka ni we  Mana y’ukuri!” Eliya yarababwiye ati “ntihagire umuhanuzi n’umwe wa Bayali ubacika.” Kuri uwo munsi, abahanuzi 450 ba Bayali barishwe, kandi uwo munsi imvura iragwa amapfa arangira atyo. (1 Abami 18:17-39)

Ubwo Ahabu yabwiraga umwamikazi Yezebeli ibyo kwicwa kw’abahanuzi ba Bayali, yanze kwemera ko mu byabereye i Karumeli harimo ukwigaragaza kw’Imana; akomeza gusuzugura, arihandagaza avuga ko Eliya agomba gupfa; amutumaho ati: “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.” (1 Abami 19:3) Eliya yari yiteze ko hazabaho ibintu byinshi bitewe n’igitangaza cyakorewe ku musozi Karumeli. Yari yiringiye ko Yezebeli atazongera na mba kugira ububasha ku bitekerezo bya Ahabu, ndetse ko muri Isirayeli hose haba ivugurura ryihuse. Eliya yibwiraga ko intambara yarwanaga n’abasengaga Bayali yari irangiye, nyamara yahise abona ko yibeshyaga. Yezebeli yari akiri wa wundi. Eliya akimara kumva amagambo ya Yezebeli yahise agira ubwoba, yiyemeza guhunga kugira ngo akize amagara ye.​ Yibukaga benshi muri bagenzi be b’abahanuzi bari barishwe bitegetswe na Yezebeli; kandi bisa n’aho ari we wari utahiwe. Eliya yahungiye mu mujyi wa Berisheba uri hafi y’umupaka w’amajyepfo y’u Buyuda. Aho ni ho yasize umugaragu we, maze ajya mu butayu wenyine, k’umusozi wa Horebu. Aho Eliya yahungiye hari hafite amateka yihariye, kuko ari ho Uwiteka Imana yari yarabonekeye Mose mu gihuru cyaka umuriro, kandi ni ho Imana yagiraniye n’Abisirayeli isezerano ry’Amategeko. Eliya ahageze yihishe mu buvumo.

Burya koko umuntu ni umunyantege nke! Eliya wari warakomeje kwiringira Uwiteka mu gihe cy’amapfa, uwari yarahagaze imbere ya Ahabu nta mususu, uwari warahagaze imbere y’ishyanga ry’Abisirayeli ari we muhamya wenyine w’Imana nyakuri kuri wa munsi wo kugeragezwa wabereye ku musozi Karumeli, ni we mu gihe cyo kuremererwa wemereye ubwoba bwo gutinya urupfu kwiganzura kwizera Imana kwe. Eliya yatitijwe n’ibikangisho by’umugore Yezebeli! Mbese koko umuhanuzi nka Eliya yagombaga guhunga, akava aho yakoreraga umurimo we ngo ni ibikangisho bya Yezebeli? Reka Eliya tumureke twirebeho ubwacu. Duhagaze gute imbere y’ibikangisho bya Satani biriho muri iki gihe? Turekere aho guhindira imisyitsi imbere ya Yezebeli.

Eliya ageze kuri Horebu, Imana yaramubajije iti “Eliya we, urakora iki aho?” Icyo kibazo cyatumye asuka imbere y’Uwiteka ibyari ku mutima we, si ukubivuga ntiyagira na kimwe asiga. Yaravuze ati “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice” (1 Abami 19:9-10). Ayo magambo Eliya yavuze agaragaza ibintu nibura bitatu byari byamuciye intege. Icya mbere, yumvaga yararuhiye ubusa. Nubwo yari amaze imyaka myinshi arwana ishyaka ryinshi mu murimo w’Imana, yabonaga ko ibintu byarushijeho kuzamba. Abari bagize ubwoko bw’Imana bakomeje kuba abahemu, kwigomeka, no gusenga ibigirwamana. Icya kabiri, ni uko Eliya yumvaga ko yari wenyine. Yaravuze ati “ni jye jyenyine wasigaye”, nk’aho ari we wenyine wari usigaye akorera Imana muri icyo gihugu. Icya gatatu, ni uko Eliya yari afite ubwoba. Abenshi mu bahanuzi bagenzi be bari barishwe, kandi yari azi ko ari we wari utahiwe.

Uwiteka akimara kumva amaganya ya Eliya yaramubwiye ngo ahagarare ku mwinjiro w’ubuvumo. Ibimenyetso Uwiteka yagaragaje akoresheje inkubi y’umuyaga, umuriro, n’umutingito, bigaragaza ko Uwiteka ariwe Soko y’imbaraga kamere zose ziteye ubwoba, kandi arakomeye cyane kuruta ibyose yaremye. Bityo rero, Eliya ntiyagombaga gutinya Ahabu na Yezebeli kuko Uwiteka yari amushyigikiye.​ (Zab118:6) Nyuma yo kwibutsa Eliya ko ari umunyembaraga, Uwiteka yamuganirije mu ijwi rituje. Yamwijeje ko imbere ye yari agifite agaciro. Imana yamuhishuriye umugambi yari ifite wo kurwanya abasengaga Bayali muri Isirayeli. Ku bw’ibyo, Eliya ntiyari yararuhiye ubusa, kuko umugambi  w’Imana warimo usohora, nta kiwukoma imbere. Uretse n’ibyo, Eliya yari agifite uruhare muri uwo mugambi, kubera ko Uwiteka yamusabye gusubira aho yari avuye, akamubwira n’ibintu byihariye yagombaga gukora.​ (1 Abami 19:12-17) Uwiteka yasabye Eliya gusuka amavuta kuri Elisa kugira ngo abe umuhanuzi wari kuzamusimbura. Elisa yari kuzamara imyaka aherekeza Eliya kandi amufasha. Ibyo byaramuhumurije cyane rwose! Ikindi, ni uko Uwiteka yamuhishuriye ko “muri Isirayeli hari hakiri abantu ibihumbi birindwi batigeze bunamira Bayali cyangwa ngo bamusome” (1 Abami 19:18). Eliya ntiyari wenyine!

Uyu munsi, hari abibwira ko nta wabasha kubaha Imana nk’uko bigaragara mu ijambo ryayo, bakibaza bati "None ubwo bimeze bityo, ni nde uzajya mu ijuru?" Ariko duhumure! Tuve mu buvumo duhagarare imbere y’Uwiteka ku musozi, dutege amatwi twumve icyo atubwira. Ntituri twenyine! Hari abantu benshi Uwiteka yishigarije batarapfukamira Bayali. Nyuma yo guhumurizwa n’Imana, Eliya yahise yongera gukora umurimo we, akomeza kuba umuhanuzi, arwanya abantu basengaga ibigirwamana. Imana yatabaye Eliya munsi y’igiti cy’umurotemu nawe ikwibuke, ikwiyereke bundi bushya. Wowe unanijwe n’umuhamagaro kubw’intambara wakuzaniye komera. Imana ya Eliya ikwiyereke ikongerere imbaraga kandi igaragaze ko ariyo Mana yaguhamagaye. Nubwo Eliya yari aho yari yihereye ku musozi Horebu nta muntu umubona, Imana yo yari ihazi; kandi Eliya ntiyaretswe ngo ahangane n’imbaraga z’umwijima zari zimwibasiye ari wenyine. Biroshoboka ko muri iyi minsi uri munsi y’igiti cy’umurotemu; ariko humura Imana irakuzi.

Hari inyigisho nyinshi twakura mu byo Eliya yanyuzemo mu minsi ye yo gucika intege n’igisa no gutsindwa. Ni inyigisho z’ingirakamaro cyane ku bagaragu b’Imana muri iki gihe kiruhije. Ubuhakanyi buganje muri iki gihe busa n’ubwari bwarabaye gikwira muri Isirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Eliya. Abantu batabarika muri iki gihe bakurikiye Bayali binyuze mu kuramya mamoni (amafaranga, ubutunzi; n’ibindi), ndetse no mu kurutisha inyigisho z’ubuhanga (siyansi) ukuri ko mu byanditswe byera. Nyamara ubu buhakanyi bwabaye gikwira nk’uko bigaragara, ntabwo bwafashe umuntu wese. Ntabwo abantu bose ku isi batubaha Imana; ntabwo abantu bose bagiye mu ruhande rw’Umwanzi. Imana ifite abantu ibihumbi byinshi batigeze bapfukamira Bayali, bifuza cyane gusobanukirwa ibya Kristo. Kandi hari abantu benshi bagiye baramya Bayali nyamara batabizi, ariko Umwuka w’Imana akaba akibinginga. Abo bakeneye gufashwa mu buryo bwihariye n’abamenye Imana n’imbaraga y’ijambo ryayo. Mu gihe nk’iki, umukristo wese akwiriye gushishikarira kugira uruhare mu gufasha abandi.

Satani atera abakozi b’Imana bamwe kutita ku nshingano, abandi mu gucika intege kwabo abatera guhunga inshingano bafite bitewe no kurwanywa cyangwa gutotezwa. Abo bose bataye inshingano bagacecekeshwa n’Umwanzi, Uwiteka arababaza iki kibazo ngo ngo: “murakora iki aho?” Nabatumye kujya mu isi yose kubwiriza ubutumwa bwiza, none kuki muri aho? Ni nde wabohereje? Abakozi b’Imana dukwiye kujya aho umurimo twahamagariwe gukora ukenewe aho kwigira kwihisha mu buvumo. Ntibikwiye ko duhunga Yezebeli ngo ni uko yadukangishije! Imana iraduhamagarira  kujya ahatabona tukita ku babohewe mu mwijima mu by’umwuka. Ibyo bisaba kwitanga. Ntitwategereza ko inzitizi zose zikurwaho ngo tuzabone gukora umurimo w’Imana kandi abantu bari gupfa badafite ibyiringiro. Dukwiye kwihanganira imiruho, ubukene, n’izindi ngorane; tukemera kugira ibyo  twigomwa. Mbese abafite ubushake bwo gukora bene ibyo kubwo kubwira abandi ibya Yesu bari hehe? 

Reka twigire ku byabaye kuri Eliya. Twige gutegereza twihanganye no kwiringira Imana igihe ibintu byose bisa n’ibyijimye, ntabwo ijuru rizadutererana ku munsi w’amakuba. Ntidukwiye kwibagirwa ko Imana dukorera ari Iman y’inyamaboko ngo maze umutontomo wa Yezebeli udukure mu mwanya wacu. Mu buvumo ni ahantu hasuzuguritse cyane  ugereranyije n’umwanya wo hejuru kandi ukomeye Uwiteka ashaka ko tubamo. Iyo Imana itubonye ahantu hasuzuguritse itadukekeraga (nko mu businzi, mu busambanyi, mu biyobyabwenge, n’ahandi, birayibabaza cyane, maze ikatubaza iti: “murakora iki aho?” None se koko mwene Data, uri mu mwanya Imana yagushyizemo? None se urihe; urahakora iki? Sohoka wumve icyo Imana igutegeka kandi ugikore.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 13/08/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 13/08/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment