Créer un site internet

UBUTWARE BW’ITORERO

IGICE CYO GUSOMA: MATAYO 18:15-20

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku bubasha bw’Itorero ry’Imana. Turashingira ku murongo wa 18 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.”Abantu benshi bakoresha ijambo “itorero” cyangwa “kiliziya” bashaka kuvuga inyubako basengeramo. Nyamara nta na rimwe Bibiliya ikoresha iryo jambo gutyo. Muri Bibiliya, iryo jambo rikoreshwa iteka ku iteraniro cyangwa inteko y’abantu. (Filem 2; Abar 16:5) Ijambo ry’Ikigiriki “ekklesia”, ryahinduwemo “itorero,” “kiliziya” risobanura “abahamagawe”; bishaka kuvuga inteko y’abantu bahamagariwe umugambi wihariye.

Itorero rya Kristo riri mu buryo bubiri. Hari itorero rusange (katholikos-universal) rihurizahamwe abakristo b’isi yose (1 Abakor 12:13); hakaba n’amatorero y'ibanze (local churches) ahuza abakristo begeranye. Amatorero y’ibanze ni menshi; harimo Abagatulika, Ababatisita, Abangilikani, Abapentekoti, Abadivantisiti, n'andi. Birumvikana ko kugira ngo ube mu itorero rya Kristo ugomba gutoranywa, ukitwa “intore y’Imana”. (Abar 8:33-34) Yesu ubwe ni we witoranyiriza abajya mu itorero rye. (Yoh 15:16) Itorero nk’abantu batoranyijwe mu bandi, ni itsinda ryihariye; rifite imyizerere, imyitwarire n’imikorere yihariye. Kubera iyo mpamvu, hari abantu bamwe baba mu itorero ariko atari abanyetorero; kabone n’ubwo baba bubahiriza neza imigenzo y’idini nko gutanga amaturo, kubatizwa, guhazwa, gusenga, kuririmba muri korari; n’ibindi. Mu itorero hazamo abantu banyweye inzo ga bagasinda, abasanzwe basambana, abajura, n’abandi, ariko nta muntu ubirukana. Ibyo Pawulo abishimangira agira ati: “Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi, ariko sinavuze yuko mudaterana n’abasambanyi bo mu b’iyi si, cyangwa abifuza ibibi, cyangwa banyazi, cyangwa abasenga ibishushanyo; kuko iyo biba bityo, mwari mukwiriye kuva mu isi.” (1 Kor 5:9-10)

Ukurikije ibivugwa mu Byakozwe n'Intumwa 2:42, inshingano nkuru z’itorero ni ukwigisha, ubusabane, gusangira Igaburo Ryera, no gusenga. Pawulo asobanura ko itorero ari ibiganza, umunwa, n'ibirenge by'Imana muri iyi si. (1 Abakor 12:12-27) Ibi bishatse kuvuga ko itorero rya Kristo ryahamagariwe gukora icyo Yesu yagombye kuba akora iyo aba akiri ku isi. Uko bigaragara, itorero rifite agaciro gakomeye, akaba ariyo mpamvu Yesu ahora aribereye maso, ku buryo yavuze ati “amarembo y’ikuzimu ntazarishobora”. (Mat 16:18) Pawulo yavuze ko itorero ry’Imana ari ryo “nkingi ishyigikira ukuri”. (1 Tim 3:15) Mu itorero ni ho ukuri kwigishirizwa kandi kugashyigikirwa.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo, muri iki gihe hari abantu bamwe baretse kwifatanya n’itorero ryabo bumva ko bashobora gukorera Imana batifatanyije n’abandi. Abantu benshi bajya bibwira bati “nshobora kuba umuntu mwiza kandi ntiriwe njya mu itorero!” Ese uwo mwanzuro wabo urakwiye? Ese umuntu ashobora kuba “umuntu w’Imana” atiriwe ajya mu itorero? Muby’ukuri, iyo Umukristo yumva ko ashobora kwishingikiriza gusa ku Mana bitabaye ngombwa ko yifatanya n’itorero, aba yanze gahunda yashyizweho n’Imana; ni ukuvuga itorero ryo ku isi hose n’itorero rye. Kujya mu itorero ni ubushake bw'Imana ku bizera. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo”. (Abah 10:25) Ibi bitwereka ko no mu Itorero ryo mu minsi ya mbere, hari abari baratangiye akamenyero ko kudaterana n'abandi bizera. Uwanditse urwandiko rw'Abaheburayo avuga ko ibyo atari byo. Dukeneye imbaraga ziva mu guteranira mu itorero. Umwizera ntashobora gukura mu mwuka adakoresheje impano yahawe; kandi na none dukeneye ubufasha n'inama z'abandi bizera (1 Abakor 12:21-26). Kubw'iyo mpamvu, guterana no gusabana n’abandi mu itorero ni bimwe mu bigize ubuzima bw'umukristo.

Koko rero, niba dushaka kuba abakristo, twagombye kuguma mu itorero. Imana yagiye irikoresha kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe ku isi hose. Nta gushidikanya ko hari byinshi Imana yakoze binyuze ku itorero rya gikristo. (Abefeso 3:9-10) Kujya mu materaniro buri gihe ni bwo buryo bw’ingenzi butuma dukomera ku Mana. Ntidushobora kwitandukanya n’itorero ngo dukomeze kwibeshya twishuka ko tukiri abakristo. Nta nubwo dushobora kwitandukanya n’itorero ry’ibanze ngo twibwire ko tukiri mu itorero rusange.

Impamvu zituma abantu bava mu itorero ni nyinshi. Bamwe bavuga ko bumva barakomerekejwe, ko hari ikibazo cyabaye ntigikemurwe, cyangwa se ko batemera inyigisho runaka. Umukristo ashobora kuva mu itorero kubera ingorane ze bwite cyangwa kubera gutotezwa. ( 1 Abakor 11:30; Abar 14:1) Hari n’igihe umuntu yihakana ku mugaragaro avuga ko atari umukristo kandi akivana mu itorero ku bwende. Ibyo ashobora kubikora kubera ibindi akurikiye; nk’igihe agiye mu muryango ugamije intego zidahuje n’ubukristo. (Ibyah 19:17-21; Yes 2:4) Akenshi ariko usanga abantu bava mu itorero ari abakoze ibyaha itorero ryabacyaha bakivumbura (bakagumuka) bakagenda.

Tugomba kwemera kugendera mu butware bw’itorero aho kwigira ibyigenge. Niba twarananiranye mu itorero, ntitukishuke ngo “nta torero rizajyana umuntu mu ijuru” nk’uko benshi babivuga! Kuva kera kose itorero ryari rifite ubutware bwo guhana no gutesha abashaka gutandukira. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Nihagira uwirema ibice, numara kumuhana ubwa mbere n’ubwa kabiri ntukamwemere, kuko uzi yuko umeze atyo agoramye kandi akora ibyaha yicira urubanza.” (Tito 3:10-11). Niko byagendekeye Humenayo na Alekizanderi. Avuga ibyabo, Pawulo yaranditse ngo: “Abo nahaye Satani, kugira ngo bigireho kudatuka Imana.” (1 Tim 1:19-20) Hariho n’umuntu umwe wo mu itorero ry’i Korinto wari waramenyereye gukora ubusambanyi kandi ntashake kwihana. Pawulo yagereranyije uwo muntu n’umusemburo washoboraga gutubura no kwanduza irobe ryose, maze ategeka ko “yakurwa hagati y’itorero”. (1 Kor 5:1-2, 6)

Mu gihe umukristo aguye mu cyaha bagenzi be bakamucyaha, aba akwiye kumva impamvu yabyo kandi akabyakira aho kwishyiramo bagenzi be cyangwa kuva mu itorero. Ntawe nabonye wavuye mu itorero ngo bimugwe amahoro! Asobanura akaga ko kwitandukanya n’itorero, Nyiricyubahiro Musenyeli Aloys BIGIRUMWAMI yaranditse ati: “Udasenga ngo yerekeze umutima hejuru, ngo awukure mu gitaka, aba asigaranye igitima kimwe n’icy’inyamaswa n’icy’inyoni. Udasenga, ni umuntu wisenga bwo kwibura, akabura abantu, agasigara ari nk’ikintu gitereye aho gusa, n’ibintu afite bikamuca mu myanya y’intoki, ibyo adafite akabizira yabyibye.”[1] Koko rero udasenga arisenga, akisenya ndetse akisenyera.

Ni iby’ubwenge buke gukerensa itorero ry’Imana no gusuzugura ubutware bwaryo. Kristo yaravuze ati: “Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.” (Mat 18:18) Yesu kandi yasobanuye neza ko uwanga kumvira itorero aba ahindutse “umupagani”. (Mat 18: 17) Muvandimwe, ahari nawe ushobora kuba wumvaga ko gutandukana n’itorero bitakubuza kujya mu ijuru. Ndizera ko usobanukiwe ko nta nzira igera mu ijuru itanyuze kuri bagenzi bawe. Niba ugiranye ikibazo n’itorero, icyiza ni uguca bugufi, ukitekerezaho, ukikiranura na bagenzi bawe. Imana ishaka ko duhuza umutima na bagenzi bacu. (Mat 18:19-20) Utagira itorero si umukristo, ni inzererezi; ukwanga arakubwira ati “kabure idini”! Uzabure idini ariko ntukabure mu itorero!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 03/09/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

 

[1] A., BIGIRUMWAMI, Kubaho k’umuntu igice cya 1, 1983, p.87.

Last edited: 09/09/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment