UBUTUMWA BWA NYIRICYUBAHIRO UMWEPISIKOPI WA EAR DIOCESE SHYOGWE KU MUNSI MUKURU WA PASIKA YA 2021

JeredBene Data Bayobozi b'Ubucidikoni, Bapastori, Barimu b'Amakanisa, Bayobozi b'Amatoreroshingiro, Bakristo mwese,

Turabaramukije mu Izina rya Yesu Kristo, Umwami n'Umukiza wacu, mugire Paska nziza!

Paska ni umunsi mukuru w'ingenzi cyane mu Byanditswe byera no mu ltorero, birakwiriye ko abakristo dushishikarira kuwizihiza kandi tuzirikana icyo utwigisha. Paska mu Isezerano rya Kera ni ijambo risobanura "Kunyuraho", Urupfu rwageze ku Bisirayeli rurahita rutagize icyo rubatwara kubw'ikimenyetso cy'amaraso y'umwana w'intama yasizwe ku nkomanizo z'imiryango y'inzu zabo (Kuva 12:21-23). Urupfu rubabaza inyamaswa, rugatera abantu ubwoba cyane ariko imbaraga zirutsinda zarabonetse; Haleluya! Kubwo amaraso ya Yesu Kristo y'lsezerano risbya no Kuzuka kwa Yesu, urupfu rurahita kenshi muri ubu buzirna rutagize icyo rudutwara. Ariko nubwo twapfa, muhumure dufite ibyiringiro. Ku iherezo ry'ubuzima bwa none bw'abakristo, gupfa kwabo kuba gusinzira kuko imbaraga z'Iyazuye Yesu Kristo natwe zizadukangura, zizatuzura mu rupfu, twinjire mu bugingo bushya (Rom 8: 11; l Tes 4: 14). Haleluya!

Muri ibi bihe bya Covid 19, icyo abantu benshi bashobora kuba baribwiye mu mitima yabo ni iki ngo "Turapfuye we! Turashize!" Ni ko bikunze kugenda igihe cy'ibiza, indwara, ibyorezo, a mapfa n'inzara, imbamutima ziba zuzuye "noneho birarangiye y'urupfu". Pawulo yanyuze mu makuba kenshi yamuhagaritse umutima akabona agiye gupfa byarangiye, ariko lmana izura abapfuye yashoboye kumurokora urupfu kenshi: "twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora, ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa, twibwira ko duciriweho iteka ryo gupfa kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye" (2Kor 1 :9). Twizihiza Paska, twibuke ko Yesu yazutse ari muzima, twizere ko iyo turi kumwe na we ubuzima butsinda urupfu, ibyapfuye bikagarura ubuzima. Ibyiringiro byacu ni ukubaho mu izina rya Yesu, ni ukubona ibihe byiza bigaruka, ibyo twabuze bigaruka, ni ukubona Imana idushumbusha.

Ku batakaje ukwizera n'agakiza kabo cyangwa basubiye inyuma mu by'inzira y'Imana, Yesu arasbaka kubazura mu rupfu rw'ibyaha akabasubizamo ubugingo buzima, arashaka kubongeramo imbaraga nshya, nimumwizere, mumugarukire kandi mumwisunge iminsi yose. Abacogojwe n'amaganya n'ibibazo muhura na byo, Yesu arabaha imbaraga zo kwihangana no kunesha ibibagerageza nk'uko yanesheje. Abagihagaze neza mu gakiza, mubishimire Umwami wacu Yesu, mwirinde mutagwa, ntimwiyiringire ahubwo mwiringire gushobozwa na Kristo abahe imbaraga zo gukomeza urugendo rujya mu ijuru ( I Kor 10:12-13; Fili 4: 13).

Muri uyu mwaka wa 2021, intego ya Diyoseze ya Shyogwe twibuke ko ari "Tugende mu butware bwa Yesu duhindure" (Mat 28: 19-20). Turahamagarirwa kugeza ku bandi inkuru nziza yo kuzuka kwa Yesu, tukabamenyesha ko Yesu yatsinze ibyaha n'urupfu ngo tubone ubuzima n'ubugingo buhoraho. Nuko imibiri n'imitima yacu bibanze gupfa ku byaha ngo tube dupfanye na Yesu wapfiriye ibyaba byacu, tubeho ubuzima bushya bunezeza Umwami wacu wudupfiriye akanatuzukira (2 Kor 5:15). Ni bwo dushobora kwambikwa ubutware n'ubwiza bwe nk'uko yabuhawe amaze kuzuka, tukabugenderamo tugahindura bensbi bakaba abigishwa ba Yesu by'ukuri. Bene Data, tugende dutarure intarna zazimiye, dukomeze izinaniwe, twomore izakomeretse, twunge izavunitse, tubikore mu butware bwa Yesu Kristo.

Mu kwizihiza iyi Paska, Bene Data, nimumenye kandi mwakire ubuzima n'ubugingo Yesu atanga, muhimbaze urukundo n'imbaraga by'Imana byadukuye mu bubata bw'ibyaha n'urupfu kandi mugendere mu butware bwa Yesu muhindure. Nimugere ku mbata z'ubusinzi n'itabi n'ururnogi, ku mbata z'ubusambanyi, uburaya, n'ubutinganyi, muhindure. Nimubwire ababaswe no kuragura, kuraguza no guterekera ko Yesu akiza. Nimuhugure abubatse ingo bahohoterana, baharirana inshingano z'urugo, baca inyuma abo bashakanye, abataye ingo, abashaka ubutane n 'abo bashakanye, abatita ku burere bw'abana babo, abatazi uko bashobora kuzamura ingo zabo zikava mu bukene bukabije, abatagira isuku ku myambaro no ku mubiri no ku bikoresho byo mu rugo, n 'abatagira ubwiherero, kugira ngo basbobore kugera ku buzima buzira umuze, ku mibanire myiza n'iterambere ry'ubukungu. Nimwegere ingimbi n'abangavu, mubatoze kwiyubaha no kwirinda ubusambanyi n'ihohotera risbingiye ku gitsina mu rwego rwo kunezeza Imana no gukumira inda zitwarwa n 'abangavu. Bakristo, nimugire umwete wo kubungabunga ibidukikije mutera ibiti bisanzwe n 'ibiti byera imbuto ziribwa ku butaka bwanyu no ku butaka bw'itorero kandi mubikangurire abo muturanye. Abakerensa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19, mubahwiture kugira ngo barinde ubuzirna bwabo n'ubwa bagenzi babo.

Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n'Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry'iteka ryose n'ibyiringiro by'iteka ryose, kubw'ubuntu bwayo ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n'amagambo yose meza, iminsi yose, Amen (2 Tes 2:16-17).

Nongeye kubifuriza Paska nziza ubwanyu n'imiryango yanyu!

Mgr. Dr. Jered Kalimba

Umwepiskopi wa EAR Diyoseze ya Shyogwe.

Last edited: 02/04/2021

  • 1 vote. Average rating: 4 / 5.

Add a comment