UBUTUMWA BWA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI DR JERED KALIMBA KURI NOHELI YA 2020

Jered iiBakundwa, turabaramukije mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kandi tubifurije Noheli nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2021.

Uyu mwaka turimo gusoza wa 2020 wahungabanyije abantu benshi mu Rwanda no ku isi yose kubera icyorezo cya Covid-19 n'ingaruka zacyo ku buzima, ku burezi, ku bukungu no ku iyobokamana. Uwiteka ashimwe utaduhanye muri iki gihe gikomeye, koko ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba (Zab 46:2). Mu gihe twizihiza Noheli twibuka Ivuka rya Yesu, tuzirikane ko Yesu ari Imanweli, lmana iri kumwe natwe (Mat 1:23), ifatanya natwe ibyishimo n'ibibazo byacu. Bene Data, aho muri hose, haba mu miryango yanyu cyangwa mu rusengero aho paruwase zemerewe guteranira hamwe, muramye Umwana w'Imana kandi Umwami wacu nka ba bamarayika, ba banyabwenge n'abungeri, mumuririmbire kandi mumuture amaturo y'ishimwe (Mat 2:1; Luka 2:13-14,20).

Muri uyu mwaka wa 2020, ababuze uko bakora imishinga yabo, abagize ibihombo, abatakaje imirimo, abapfushije ababo, abarwaye bikomeye, abahuye n'ubukene bukabije, abagize ibibazo mu mibanire yo mu ngo, nimuhumure Yesu arabizi, kandi turabasabira ngo kwizera Imana kwanyu kwe gucogora, mushobore kwihangana muri byose mubibashishijwe n'imbaraga z'Umwuka Wera. Mu nzitane z'ibibazo ni ho hantu Imana itugaragariza imbaraga zayo ikadutabara. Amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose (Zab 34:20).

Bakundwa, Covid 19 n'ibibazo byashamikiyeho ntibitwibagize ibyiza Imana yatugiriye muri uyu mwaka, ntibitubere urwitwazo Satani akoresha rwo guhinyura urukundo n'imbaraga by'Imana muri twe. Bara imigisha yose Imana yaguhaye, urondore ibyo yagukoreye ubwawe, n'umuryango wawe, n'igihugu cyawe n'itorero ryawe, bigutere kuyishima.

Tuboneyeho kubashimira Bene Data, urukundo mwagaragaje ko mukunda Umwami wacu, ntimucogore gukora imirimo yo kuvuga Ubutumwa mu bo muhura na bo, mu materaniro yo mu ngo, no mu buryo bw'ikoranabuhanga mugahamagara abantu kuri telefone, mukoherereza abandi Ubutumwa bwiza mwifashe amajwi cyangwa za videwo. Mwakoze imirimo yo kubaka no gutunganya insengero n'inzu abayobozi ba za paruwase babamo, kubaka aho gukarabira no gushaka ibindi byangombwa bifasha kwirinda icyorezo cya Covid 19. Dushimiye abagerageje uko bashoboye bagakomeza gutanga amaturo n'imisanzu binyuranye byo gufasha abugarijwe n'inzara, gufasha imirimo y'itorero n'Abapastori mu mibereho yabo. Imana nyir'imigisha yose ibahire rwose mu mibereho yanyu no mu bugingo bwanyu.

Nuko Bene Data mukomere kandi murusheho gukora imirimo y'Umwami kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami (1 Kor 15:58). Mu mwaka tugiye gutangira wa 2021, turabinginga ngo mugire umwete wo kubana amahoro mu miryango no gusengera hamwe mu miryango, kuko uyu mwaka wa 2020 tuwukuyemo isomo ko buri rugo rushobora kuba itorero rito cyangwa urusengero. Uko insengero zigenda zongera gufungurwa, turabakangurira, bakristo, kugira umwete wo guteranira hamwe, abayobozi, abaririmbyi, abavugabutumwa, abanyamasengesho mwese mugakomeza imirimo mwahamagariwe n'Imana munezerewe. Tuboneyeho kubamenyesha ko mu mwaka wa 2021, EAR Diyoseze ya Shyogwe izagendera ku ntego ivuga ngo "TUGENDE MU BUTWARE BWA YESU DUHINDURE" (Mat 28:17-20).

Mu gusoza, twongeye kubifuriza Noheli nziza n'Umwaka mwiza w'Umwami wacu wa 2021. Ubuntu n'amahoro biva ku Mana Data wa Twese n'Umwana n'Umwuka Wera bibane namwe mwese, uhereye none ukageza iteka ryose, Amen.

The Rt. Rev. Dr. Jered KAUMBA

Umwepiskopi wa EAR Diyoseze ya Shyogwe

Last edited: 24/12/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Ndacyayisenga Amos
    • 1. Ndacyayisenga Amos On 26/12/2020
    Amena sawa. Tugende mubutware bwa yes duhindure
  • Niyodusenga Edouard
    • 2. Niyodusenga Edouard On 24/12/2020
    Murakoze mubyeyi wacu dukunda Kuri msg yuje ubwenge n'umwuka w'Imana Imana ibahe umugisha
  • B Livingstone
    • 3. B Livingstone On 24/12/2020
    Thank you our lord bishop for the great message of Christmas
    Surely the troubles should not hind us to see the goodness of God
  • Rev.Mucyo B.Etienne
    • 4. Rev.Mucyo B.Etienne On 24/12/2020
    Imana yarahabaye yo itaradutanze mumihigo yumwanzi
  • Rev. Eric Munyazikwiye
    • 5. Rev. Eric Munyazikwiye On 24/12/2020
    Imana ishimwe cyane kandi Umubyeyi wacu Bishop Jered n'abapastori, abakristo n'inshuti za Diocese ya Shyogwe mukomeze muhabwe umugisha n'Uwiteka. Umuhate wanyu si uw'ubusa ku Mwami.

Add a comment