UBUKRISTO BWA KERA NIBWO BW’UBU?

Christian unity people cross2017sIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 133; Kuva 12:1-17; Ibyakozwe n’Intumwa 4:32-35

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UBUKRISTO BWA KERA NIBWO BW’UBU?” Turibanda ku mirongo ibiri igira iti : « Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga. Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.» (Ibyak 4: 32-33)

Itorero rya gikristo ryatangiranye n’abigishwa bake bari bateraniye hamwe mu cyumba cyo hejuru, igihe Umwuka Wera yabamanukiragaho (Ibyak 2:1). Uwo munsi wagiye kurangira abagize iryo Torero babatijwe babarirwa mu bihumbi. Nta gushidikanya ko uko gukura kwihuse kwari gushingiye ku ndangagaciro z’Abakristo ba mbere zatumaga benshi bifuza kumera nka bo. Muri izo ndangagaciro harimo eshatu z’ingenzi nshaka ko tugarukaho, arizo: ubumwe; guhamya no kwihana.

Ku ikubitiro, ubumwe nibwo bwabaye urufunguzo rw’imbaraga n’igikundiro by’Abakristo ba mbere. Ubwo abigishwa bari bageze mu bumwe bushyitse; batakimaranira imyanya y’ubuyobozi (Mar 9: 33-34; Mat 20:20-28), niho Umwuka Wera yasutswe. Mu guhuza umutima harimo imbaraga nyinshi. Yesu ubwe yivugiye ko iyo abantu bahuje umutima basenga, amanuka akabana nabo: “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” (Mat 18:19-20) Niba Abakristo twitana “Bene Data”, twagombye guhuza nk’abavandimwe. Avuga ibyiza byo guhuza, Dawidi yagize ati: “…ni byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje!” (Zab 133)

Mu guhuza imbaraga, abigishwa ntibirebagaho ubwabo bonyine, ahubwo bari bafite umutwaro wo gukwiza Ubutumwa Bwiza hose no gukiza imitima ya benshi. Bakoreye Imana batarambirwa ku buryo mu gihe gitoya, nubwo babarwanyaga cyane, Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bwamamaye mu mpande zose z’isi. Umwete Abakristo bagaragaje muri icyo gihe wanditswe n’abantu bashorewe n’Umwuka w’Imana kugira ngo bakomeze abizera b’ibihe byose. Ku Itorero rya Efeso; iryo Umwami Yesu yakoresheje nk’icyitegererezo cy’Itorero ryose rya Gikristo mu gihe cy’intumwa, Umwanditsi w’Ibyahishuwe agira ati: Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. (Ibyah 2:2-3)

Intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu (Ibyak 4:33) Abakristo ba mbere bahaye agaciro umuhamagaro wabo ugira uti: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” (Mat 28:19-20) Iki cyifuzo cyo kujyana inkuru nziza y’agakiza ku mpera y’isi cyagurumanye mu mitima y’Abakristo ba mbere bituma Ubutumwa Bwiza bukwira hose mu gihe gito.

Usibye ubumwe no guhamya, Abakristo ba mbere baranzwe no kwihana. Yohana atubwira ko kwihana ibyaha aribwo butumwa bw’ingenzi abakristo bahawe: “Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke. Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1Yoh 1:5-10)

Muri make, Itorero  rya  mbere  ryabye  Itorero  nyakuri  kuko  ryari  rifite  imbaraga  rwose. Izo mbaraga nta handi zavaga keretse mu buryo Abakristo babagaho: bashyize hamwe, bahamya Yesu, kandi bakitandukanya n’ikibi.  Ibyo natwe biradukwiye kandi twe tubikeneye kurushaho kuko turi mu bihe bya nyuma ari byo bihe birushya.  Dukwiye kugaruka mu muhamagaro wa mbere w’intumwa n’abigishwa ba Yesu Kristo.

Birababaje kuba uko igihe cyagiye gishira, ubukrsito bwaragiye bugajuka. Umwete w’abizera mu guhamya Kristo watangiye kugabanuka, urukundo bari bafitiye Imana n’urwo bakundanaga ubwabo rutangira gukendera. Ubukonje bwinjiye mu Itorero, Abakristo batangira kujya basigiriza ibyaha aho kubyihana. Bamwe bagerageje gutangira inyigisho nshya zinejeje cyane abantu benshi nyamara zihabanye n’amahame shingiro y’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Izi nyigisho z’ibinyoma zatumye habaho kwirema ibice kw’Abakristo. Kujya impaka ku ngingo z’inyigisho zidafite umumaro bifata igihe cyagombaga gukoreshwa hamamazwa Ubutumwa Bwiza. Bamwe bacitse intege mu bigeragezo bareka kwizera.

Muri make ntawatinya kuvuga ko ubukristo bwa mbere butandukanye n’ubukristo bwo mu minsi turimo y’ubuhenebere buteye ubwoba bwo mu minsi y’imperuka. Iby’iyo minsi Pawulo yabyandikiye Timoteyo agira ati: “Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birar?ra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, bat?zura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.” (1Tim 3:1-5)

Mbese ubwo bimeze bityo tugire dute? Dukwiye gusubira ku isoko y’ubukristo bwa mbere buha agaciro kwihana ibyaha; gukomeza ijambo ry’Imana; guhamya Kristo no gushyira hamwe. Icyakora na none dukwiriye kumenya ko nubwo turi mu bihe bikomeye, Yesu atigeze atererana Itorero rye. Pawulo yaravuze ati: « Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo » (Abaf 1:6). Uko byamera kose nta kizakoma mu nkokora umurimo w’Imana kugeza ubwo umubare w’intore z’Imana uzuzura, maze Yesu akaza gutwara Itorero rye. Ndagusabira nanjye nisabira ngo tuzabe muri uwo mubare.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 09/04/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment