UBUKRISTO BUDAHINDURA INGESO ZACU NTACYO BUMAZE!

IGICE CYO GUSOMA: 2 PETERO 1: 5-15

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezaho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “UBUKRISTO BUDAHINDURA INGESO ZACU NTACYO BUMAZE!”

Petero atubwira ko tugomba “kugira umwete wose” mu gukuza ingeso nziza za gikristo. Igihe Petero yandikaga ibi, ntiyariho abwira abantu kuba ba “ngeso nziza” ngo bigaragaze neza muri rubanda gusa, ahubwo yavugaga ku buzima bw’imbere bw’umukritso. Petero yaravuze ati “Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana, kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.” (2 Pet 1: 5-8) Izi ndangagaciro zigomba kuba muri twe imbere kandi zigwiriye, bitaba ibyo tukaba turi “abanyabute cyangwa ingumba”-Ni ukuvuga abakristo ku izina gusa, b’imburamumaro, batera imbuto.  

Petero yandika uru rutonde rw’indangagaciro ntiyari agamije ko abantu bazifata mu mutwe gusa ngo bajye bazisubiramo nk’abavuga ishapure. Yari agamije ko abakristo “bakurira mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza.” (2 Pet 3:18). Dukwiye kubaka ubukristo buzana impinduka-Dukwiye guhora dutera intambwe igana imbere-twongera icyiza ku kindi. Niba nta mpinduka (metanoia) ubukristo buzana mu ngeso zacu, tubuze ikintu cy’ingenzi- kandi iyo niyo soko y’ubugumba buboneka mu Itorero rya none. Niba turi aba-Kristo koko, dukwiye guhindura ingeso. Ingeso cyangwa imico nibyo bigena abo turibo. Ingeso Satani yatwanduje nizo zizatuma abantu batwita abasambanyi; abatinganyi; abasinzi; abarozi; abicanyi; abariganya; abapagani; abirasi; abanyarugomo; ababeshyi; abajura; etc. Ku rundi ruhande, ingeso nziza nizo zizatuma batwita Abakirisitu; abarokore; inyangamugayo; etc.

Abakristo b’ukuri bihatira kwica ingeso zabo z’iby’isi, nko gusambana, gukora ibiteye isoni, kurigira, kurarikira n’imyifurize yose, kandi bakihatira kwiyambura umwambaro wose ushaje ukozwe mu budodo bw’umujinya, n’uburakari, n’igomwa, no gutukana, n’amagambo ateye isoni (Abakol 3:5-11). Muri Tito 2:11-12, hagira hati “ubuntu bw’Imana, buzanira abantu bose agakiza, bwarabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana, n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none.” Koko rero, dukwiye kwihingamo kugira ingeso nziza. Wowe se ku rwawe ruhande wumva ufite ingeso nziza? Ushobora kumbaza uti “ese ubwo ingeso nziza bishaka kuvuga iki”?

Kugira ingeso nziza ni uguhebuza mu bihereranye n’umuco, ubugwaneza, kugira ibikorwa hamwe n’ibitekerezo byiza. Kugira ingeso nziza, bikubiyemo ibirenze ibyo kwirinda gukora icyaha; bisobanura kurangwa n’icyiza (1 Tim 6:11). Umuntu umaze kwakira ukwizera kuva ku Butumwa Bwiza, akwiriye gukurikizaho guhindura ingeso ze. Kimwe na Se wo mu ijuru, abakristo bagomba kugira ingeso nziza. Ingeso nziza zitangirira ku mitekerereze y’umuntu. Pawulo yaravuze ati “bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira” (Abaf 4:8). Tugomba kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu biboneye, kandi ntidukururwe n’ibintu byose bitarangwamo ingeso nziza.

Kugira ingeso nziza bigendana no kuvuga amagambo atanduye, aboneye, y’ukuri kandi yubaka (2 Abakor 6:​3-7). Niba turi abakristo, hari imvugo dukwiye kwirinda gukoresha. Tugomba kuyoborwa n’inama ya Pawulo igira iti “gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. Gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera, cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana.” (Abef 4:31; 5:​3-4). Intumwa Yakobo avuga ko iyo “dushyize ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo” atwumvira kandi akajya aho tuyayobora. Ku bw’ibyo rero, tugomba kwihatira kurinda ururimi rwacu. Kudategeka ururimi “ni ububi bungana n’isi” (Yak 3:​1-7). Ingeso mbi z’uburyo bwose ziranga iyi si itubaha Imana zigendana no kudategeka ururimi. Urwo rurimi ni rwo nyirabayazana w’ibintu bigira ingaruka mbi ku bandi, twavuga nko gushinja abandi ibinyoma, gutukana no gusebanya (Yes 5:20; Mat 15:​18-20). Iyo ururimi ruvuze amagambo arimo ibitutsi, gusesereza, gusebanya, ruba rwuzuye ubusagwe bwica.​ (Zab 140:3; Abar 3:13; Yak 3:8)

Na none, kugira ingeso nziza, bidusaba kuba inyangamugayo (Abah13:18). Umuntu w’indyarya ukora ibinyuranye n’ibyo avuga, nta bwo aba ari umunyangeso nziza. Ikindi kandi, kugaragaza ingeso nziza za Gikristo, bidusaba kugira neza. Ingeso nziza zituma twihangana, tukamenya kwishyira mu mwanya w’abandi kandi tukagira impuhwe. Niba mugenzi wacu ahangayitse cyangwa se yihebye, dukwiye kumubwira amagambo amuhoza nk’uko Data udukunda wo mu ijuru aduhumuriza (2 Abakor 1:​3, 4; 1 Abates 5:14). Niba hari icyo dushobora gukora cyagabanya ububabare bw’umuntu, twagikora, kubera ko ingeso nziza zidusunikira gukora ibikorwa byuje urukundo.

Tuganisha ku musozo, twakwibaza niba koko kurangwa n’ingeso nziza bishoboka. Pawulo yaravuze ngo “Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko, kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.” (Abar 7:18-19) Ni iby’ukuri ko turi mu isi yandujwe n’icyaha kandi igenda irushaho kononekara. Isi ya none yuzuyemo ingeso mbi kuruta ikindi gihe cyose. Abantu benshi bapfobya imigenzo karande yerekeranye n’ingeso nziza, nko kwitwararika, kuvugwa neza-babaye ba nyamwigendaho mu bihererenye n’imitekerereze, maze ‘baba ibiti’ (Abef 4:19). Tugenda tuba ibinya. Buhoro buhoro, ibikorwa by’akahebwe bigenda birushaho kwihanganirwa. (1 Tim 4:1-2) Nyamara n’ubwo bimeze bityo, Ijambo ry’Imana rigira abakristo bose inama yo gukomeza gukora uko bashoboye kose, kugira ngo “batabaho umugayo cyangwa uburyarya, babe abana b’Imana batagira inenge, hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo babonekeramo nk’amatabaza mu isi”. (Abaf 2:14, 15) Ijambo ry’Imana riratubwira riti: “Nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ariko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, kandi utunganya ingeso ze, nzamwereka agakiza k'Imana”. (Pet 1:15-16; Zab 50:23)

Imana isaba umukristo wese kugira umwete wo kugira ingezo nziza mu byo akora, avuga no mu byo atekereza. Izi ngeso agomba kuzigaragaza haba mukazi gasanzwe ka buri munsi, mu Itorero asengeramo, ndetse n’ahandi hose yaba ari mu bantu ndetse n’igihe ari wenyine. Ibi Yakobo abishimangira agira ati: "Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge". (Yak 3:13) Ingeso mbi cyangwa nziza zigira ingaruka mbi cyangwa nziza kuri nyirazo. Bibiliya iravuga ngo: “Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso z'abo mbi nk'ukuruza umugozi, bakurura n'icyaha nk'ukurura umurunga w'igare” (Yes 5:18) Ingeso urayihishira ariko igihe cyagera ikagutamaza! Kubera iyo mpamvu tugirwa inama yo kureka ingeso mbi. (Yes 55:7)

Mwene Data, mu gusoza ndagira ngo ngusabe ukore urutonde rw’ingeso umaze guhindura, n’izo utarahindura nyuma y’igihe umaze mu bukrsito, usabe Imana kugushoboza gutera indi ntambwe mu rugendo rwo kwezwa. Birashoboka ko waba umaze igihe kirekire mu bukristo, ariko ukaba utarahinduye ingeso. Umunyarwanda yaravuze ngo: “Kurara mu kiraro kw’imbwa ntibituma ihinduka inyana”. Kuba umaze igihe mu muryango w’Abakristu ntibishobora kukugira Umukristu. Ndagusabira ku Mana kandi nanjye nisabira ngo twiyambure ingeso zacu mbi. Mbatuye mwese indirimbo ya 105 mu Gushimisha.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 31/07/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment