UBUBASHA BW’IGIHE

IBICE BYO GUSOMA: UMUBWIRIZA 3:1-15; ZABURI YA 90

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira k’ububasha bw’igihe. Turibanda ku magambo ari mu gitabwo cy’Umubwiriza, ku murongo wa mbere, agira ati “Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.”

Igihe kigira ububasha bukomeye: ni umwarimu uruta abandi; kinjira kidakomanze; gitaha kidasezeye; ntigitsindwa; gitegeka umutware akacyumvira; gituma wubahwa ariko cyabishaka ugasuzugurwa; kiguhindura inzobe wari igikara, kikaguhindura igikara wari inzobe; igihe gikemura ibibazo cyangwa kikabiteza. Igihe ni igihangage kandi gifite agaciro gakomeye k’umuntu; ku buryo Abongereza bavuze ngo “Time is Money”; bishatse kuvuga ngo “igihe ni amafaranga”. Buri wese yifuza kubaho igihe kirekire. Kuva kera, abantu ntibiyumvisha ukuntu ubuzima ari uguhora ugoka ukora imirimo inyuranye gusa, hanyuma nyuma y’igihe gito ugapfa. Icyakora ni uko biri nta kundi; Uwiteka aratanga kandi akisubiza, kandi Imana igenga ibihe by’umuntu. (Zab 139:16) Aho niho umuntu atandukaniye n’Imana; ni uw’akanya gato.

Uko ikintu cyose kigira igihe cyacyo; n’umuntu afite igihe cye. Salomo yaravuze ati: “Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikūri.) (Umubw  3:2) Abahinzi bazi ko buri gihingwa kigira igihe gitererwa. None se byagenda bite umuhinzi yirengagije guterera imyaka ku gihe, maze akayitera igihe kitaragera cyangwa cyararenze? Uko niko bigenda ku muntu uvuga ati “nzihana ejo”! Iyo atunguwe n’urupfu biba birangiye! Igihe cyahise ntikigaruka. Igihe ntigishobora kubikwa nk’amafaranga cyangwa guhunikwa nk’imyaka. Igihe nta kundi twakigira atari ukugikoresha neza; twabishaka cyangwa tutabishaka. None se Mwene Data, mbese uzi ko ugomba gukoresha neza igihe cyawe ufite uyu munsi?

Umurongo wa 12 wa Zaburi ya 90 uravuga ngo: “Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.” Mose yavuze aya magambo nyuma yo kubona Abisirayeli babarirwa mu bihumbi mu bavuye muri Egiputa bapfa bagashira (Kub 32:9-13). Natwe twabonye benshi bagenda gutyo, urupfu rukabatwara. Koko rero, ubuzima bwacu bumara igihe gito cyane kigereranywa n’ibyatsi bimara umunsi umwe bikaraba. Igihe tubaho kimeze nk’umwuka usohoka mu kanwa kacu iyo dusuhuje umutima; kandi ikibabaje kurushaho imyaka yacu yose iba yuzuye imiruho n’umubabaro. (Yobu 14 :1) Ibi niko biri ku bantu bose-baba abakomeye cyangwa aboroheje; abakire cyangwa abakene-kuko ari nta muntu “wabasha gucungura mugenzi we na hato, cyangwa ngo ahe Imana incungu ye kugira ngo arame iteka.” (Zab 49:8-9) Twese iyo umwuka utuvuyemo turapfa, nyuma y’igihe gito tugahinduka umukungugu. (Itang 3:19) Ni ukuri umuntu wese, nubwo akomeye, ni umwuka gusa. (Zab 39:5-6) Ariko Imana ishimwe ko nyuma y’urupfu no kubora kw’imibiri, abizeye Yesu Kristo bazambikwa kudapfa babeho iteka ryose mu bugingo budashira (Yoh 3:16; Abar 6:23).

Nyuma y’ubuzima hari ubundi buzima. Yesu yaravuze ati: “Ninjye kuzuka n'ubugingo. Unyizera n'aho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho, unyizera ntazapfa iteka ryose.” (Yoh 11:25-26). Twagenewe gupfa rimwe gusa, hanyuma hakaza urubanza (Abah 9:27). K’umukiranusi, igihe cyo gupfa ni igihe cyo cyo kubaho. Gupfa ni igihe cyiza gisoza ikivi cyo kuri iyi si tukajya gutangira ubuzima bushya twahamagariwe. Niba hari ikintu cyiza dukwiye gusaba, ni ugupfa neza: gupfa nk’uko abakiranutsi bapfa; gupfira mu Mwami Yesu; gupfana ibyishimo. Nyuma y’urupfu, abakiranutsi bazinjira mu bugingo buhoraho, ariko abakiranirwa bazajya mu muriro utazima (Mat 25:46). Mu muriro utazima hagereranywa n'ikuzimu (Luka 8:31; Ibyah 9:1), cyangwa inyanja yaka umuriro n'amazuku; kandi abazaba yo bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose (Ibyah 20:10). Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo (Mat 13:42; Mariko 9:48).  

Tumaze kumenya ko ubuzima bwacu ari bugufi kandi ko nyuma yabwo hari urubanza, tuba dukwiye guhitamo gukoresha igihe cyacu neza, twitegurira aho tuzaba igihe tuzaba dutabarutse; kuko ikuzimu nta mirimo nta n’imigambi ibayo, haba no kumenya cyangwa ubwenge. (Umub 9:10) Dukwiye kwirinda kwaya igihe gito dufite mu isi dukora ibidafite umumaro. Igihe gito kandi cy’iminsi mibi tumara hano mu isi tugomba kugikoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro. Kugira ngo tubigereho, dukeneye ubwenge buva mu ijuru, budushoboza kumenya no kumva ko ibihe bikomeye n’urupfu biza bidutunguye. Ntituzi niba ejo tuzabaho. Salomo yaravuze ati: “Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n’inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy’amakuba, iyo baguwe gitumo.” (Umubw 9:12) Uko imyaka dufite yaba iri kose, ntituzi ibizaba ejo. Ibi benshi ntibabisobanukirwa; abandi nabo barabyirengagiza-uko ni ukubura ubwenge.

Niyo mpamvu, umuntu w’Imana Mose yasenze ati: “Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.” (Zab 90:12) Mose yasabaga ko Imana yigisha ubwoko bwayo ukuntu bagaragaza ubwenge mu gukoresha iminsi isigaye yo kubaho kwabo mu buryo bwemerwa nayo. Mose yasabye kubaho agendera mu mucyo w’ubwenge buva ku Mana, ngo ashobore gukoresha neza igihe cye ku buryo azagira iherezo ryiza. Ubwenge buva ku Mana butwigisha kwita ku iherezo ryacu, nk’uko byanditswe ngo : “Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye ku iherezo ryabo.” (Guteg 32:29) Umutima w'ubwenge Mose yasabye Imana, ni umushoboza kuba mu isi y'ibyaha, ariko agakomeza gukizwa no kwera imbuto, kandi agakomeza gushyira imbere intego nyamukuru y’ubuzima bwe ariyo yo kuzahabwa ubugingo buhoraho.

Wowe na njye dukwiye gusubiramo iri sengesho: "Mana nyigisha kubara iminsi yanjye neza, gusuzuma neza ibyihutirwa, unyigishe gucunga igihe cyanjye". Dukeneye gukoresha igihe cyacu mu bwenge. Uyu munsi ntushukwe n’isura yawe, ubutunzi bwawe, ubumenyi bwawe, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose wumva wakwishingikirizaho ngo bitume udamarara, ahubwo ugire umwete wo gukora ibyiza ugifite uburyo, kuko iki gihe urimo kizasimburwa n’ikindi gihe! Reka mubyo duhirimbanamo byose, tujye twibuka ko ubuzima bwacu ari ubw’igihe gito; kandi ko nyuma yabwo hari ubundi. Dusabe Imana iduhe imitima y’ubwenge, tumenye ibyo dukwiriye gushyira imbere kurusha ibindi mu buzima bwacu.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 20/08/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 19/08/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • BIZIMANA Emmanuel
    • 1. BIZIMANA Emmanuel On 21/08/2023
    Nyakubahwa Archdeacon Imana ibahe umugisha cyane kubwiyi nyigisho y'ijambo ry'Imana ryuzuye ubuhanga.

Add a comment