TWE GUSINZIRA NK’ABANDI; TUBE MASO TWIRINDE IBISINDISHA!

IGICE CYO GUSOMA: 1 ABATESALONIKE 5:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “TWE GUSINZIRA NK’ABANDI, TUBE MASO, TWIRINDE IBISINDISHA”, bukaba bushingiye ku murongo wa 4-6 mu gice twavuze haruguru.

Tekereza igihe umurinzi yaba akeka ko hari umujura uteganya kwiba aho arinda. Uwo murinzi abangura amatwi kugira ngo yumve ko hari igikomye kigaragaza ko wa mujura aje. Akomeza gutega amatwi, kandi ntasinzire. Uko ni ko bimeze ku Bakristo. Dukwiye kuba maso kuko twaburiwe ko kugaruka kwa Kristo kwegereje kandi akaba azaza nk’umujura. (Mat 24:43) Icyakora birababaje ko muri iki gihe, hari abantu benshi birengagiza ibimenyetso bigaragara Kristo yatanze kugira ngo biburire abantu ibyerekeye kugaruka kwe. Abangaba bafiye icyaha cyo kwirengagiza, Pawulo abita “abana b’ijoro n’ab’umwijima”. Abivuga muri aya magambo: “Ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima, ngo uwo munsi uzabatungure nk’umujura: kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima. Nuko rero twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso twirinde ibisindisha.” (1Abates 5:4-6)

Inyigisho za Pawulo kuri iyi ngingo ni ingirakamaro cyane ku itorero ryo muri iki gihe cyacu by’umwihariko; kuko turi mu bihe bikomeye by’iminsi y’imperuka (2 Tim 3:1-5). Iki si cyo gihe cyo kudohoka, ahubwo ni igihe cyo gukomeza ibyo dufite (Ibyah 3:11). Si igihe cyo gusinzira no gutwarwa n’ibisindisha; ni igihe cyo kuba maso. Si igihe cyo gukora ibikorwa by’umwijima; ni igihe cyo kubera abandi umucyo. Mu ijambo twasomye muri 1 Abates 5:6, Pawulo aratubwira ati: “Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha”. Hari abantu badasinziriye ibitotsi bisanzwe; ahubwo basinzirijwe n’ibisindisha by’isi-basinziriye ibitotsi byo mu buryo bw’umwuka. Ibi bitotsi bigira ingaruka mbi nyinshi. Ijambo ry’Imana riravuga ngo umuntu naho yaba umunyamaboko, iyo asinziriye ntabe maso, abajura baramutera bakamuboha amaguru n’amaboko bakamunyaga intwaro ze zose (Mat 12:29)

Ubusanzwe abantu basinziriye ntacyo baba bakora. Ibinyuranye n’ibyo, abantu basinziriye mu buryo bw’umwuka bashobora kuba bahugiye mu bintu byinshi. Bashobora kuba bahugijwe n’imihangayiko y’ubuzima bwa buri munsi, gushaka ibinezeza, icyubahiro cyangwa ubutunzi. Ibyo bintu byose ni ibisindisha! Iyo uvuze ibisindisha abantu benshi bumva inzoga, ari nayo Bibiliya igarukaho kenshi. (1 Tim 3:8; Tito 2:2-3; Imig 23:29-35; Abar 12:1; Hoseya 4:11; Abef 5:18; Imig 23:21, 31, 32; Imig 23:20; Abagal 5:19-21). Ariko hari ibindi bisindisha! Muby’ukuri hari abantu benshi baretse inzoga ariko bakomeza kuba abasinzi. Benshi basindishijwe n’amagambo, inyigisho ziyobya, ubusambanyi; n’ibindi. Ibi bisindisha Satani abinyuramo akarangaza abantu benshi nyuma yo kwigarurira ibitekerezo byabo. Ikibabaje ariko, ni uko bamwe mu bakristo nabo bajijishijwe n’ibirangaza bya Satani.

Bimwe mu bizakwereka ko umuntu asinziriye mu buryo bw’umwuka ni nko kuba yajya mu rusengero igihe abandi bari gufashwa n’Ijambo ry’Imana we akumva ntacyo bimubwiye. Hari abakristo bajya mu materaniro ariko ugasanga igihe cyose barazerereza ibitekerezo. Abo baba bifuza ko iteraniro ryarangira vuba kugira ngo babone uko bajya gukurikirana ibinezeza. Abamaze kuba imbata usanga bashakashaka impamvu zo kwigumira mu rugo aho kujya mu materaniro. Hariho abantu benshi bitwa abakristo ariko badashobora kubana na Yesu n’isaha imwe; bakeneye kubona ibitangaza by’Imana ariko badasenga. Ikindi kizakwereka umuntu uri mu bitotsi ni ukuba yakumva ko nta Mana iriho izamubaza ibyo akora; kuba yatekereza ko Imana itamwitaho, bityo ko nawe atagomba gushishikazwa n’ibyayo. Abandi na none ni abatekereza ko kugira idini bihagije ngo umuntu abe ari umukristo. Abo bantu bose barasinziriye mu buryo bw’umwuka; bakeneye gukanguka. Pawulo yaravuze ngo: “abasinzira basinzira nijoro, n’abasinda bagasinda nijoro” (Abates 5:7). Nyamara abasinziriye mu buryo bw’umwuka bo basinzira kandi bagasinda amanywa n’ijoro. Gusinzira mu buryo bw’umwuka no kudasenga bishobora kugeza umukristo ahantu habi cyane ku buryo ashobora no kugwa burundu (Ibyak 20:9).

Usibye ibitotsi n’ibisindisha, na none Intumwa Pawulo aduhamagarira kwitandukanya n’umwijima. Aduhugurira “kutagenda nk’uko abapagani bagenda,” ahubwo “tukagenda nk’abana b’umucyo”. ( Abef 4:17; 5:⁠8). Hagati y’umucyo n’umwijima hari itandukaniro rigaragara. Umucyo wo mu buryo bw’umwuka ukomoka ku Mana; kandi umwijima wo mu buryo bw’umwuka ukomoka kuri Satani;  “imana y’iki gihe.” Uwo “yahumiye imitima y’abatizera, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana, utabatambikira” (2 Abakor 4:4). Ababa mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka baba bari mu rujijo. Mu mwijima w’icuraburindi, ntibishoboka ko umuntu yagira ikintu icyo ari cyo cyose abona. Biba byoroshye ko umuntu ayoba cyangwa akaba mu rujijo. Mu buryo nk’ubwo, abari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka nta bushishozi bagira kandi ntibatinda kuba mu rujijo mu buryo bw’umwuka. Bashobora gutakaza ubushobozi bwo gutandukanya ukuri n’ikinyoma; icyiza n’ikibi. Umuhanuzi Yesaya yavuze ku bantu nk’abo, ubwo yandikaga ati “bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi; umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima; ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira”! (Yes 5:20) Nk’abemera Kristo, duhamagarirwa kuba abana b’urumuri. Ibyo bidusaba kubanza guhinduka ubwacu; tukitandukanya n’ingeso z’umwijima.

Muvandimwe, ubu ni cyo gihe cyo kureba neza niba nta bintu byabaye ibisindisha mu mibereho yawe. Ugomba kwibaza iki kibazo: “Ndashaka ko Umwami ansanga nkora ibyo nkora, mvuga nk’ibyo mvuga ; cyangwa ntekereza ibyo ntekereza muri iyi minsi?” Uko imyaka ufite yaba ingana kose, zirikana amagambo ya Yesu agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho” (Mat 24:42).  Pawulo yatanze umuburo avuga ko “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro.” Mu kwerekeza ku bantu basindishijwe n’ibinezeza by’isi, yagize ati “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura.’” Iyo niyo mpamvu Pawulo na none atubwira ati: “twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha” ( 1 Abates 5: 6). Njyewe nawe dukwiye kwisuzuma tukareba ko tutagenda dusinziriye cyangwa ko tutari abasinzi nyamara twarihannye inzoga. Imana idutabare!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 03/12/2023
Arch. SEHORANA Joseph

Last edited: 05/12/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment