Créer un site internet

TUZAMENYA DUTE IJAMBO UWITEKA ATAVUZE?

ProphetesIBICE BYO GUSOMA: Zabuli ya 111; Gutegeka 18: 15-21; Mariko 1:21-28.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo kigira kiti: “TUZAMENYA DUTE IJAMBO UWITEKA ATAVUZE?” Turashingira cyane cyane ku murongo wa makumyabiri n’umwe w’igice cya cumi n’umunani cyo mu Gutegeka kwa kabiri. 

Ijambo ry’Imana riduhugurira kudasuzugura ubuhanuzi. Intumwa Pawulo aragira ati: « Ntimukazimye Umwuka w’Imana. Kandi ntimugahinyure ibihanurwa.» (1 Abates 5:19-20) Nyamara ku rundi ruhande, Yesu-Kristo yavuze ko mu bihe bya nyuma hazaduka abahanuzi benshi b’ibinyoma kandi bazayobya benshi ari nabyo turi kubona muri iyi minsi. Yagize ati: «Abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. » (Mat 24:11) Yohana nawe abishimangira agira ati: « Bakundwa ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu Isi » (1 Yoh 4:1).

Biragaragara ko abahanuzi b’ibinyoma babayeho kuva kera. Mu gihe cy’umwami Ahabu, abahanuzi 400 barahagurutse bahanura ibinyoma! (1Abami 22:6; 34-37). Mu gihe cy’umuhanuzi Ezekiyeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma bajya mu bwoko bw’Imana babuhanurira ibinyoma bibabaza Imana, nuko ihagurutsa umuhanuzi Ezekiyeli ngo agende abwire abo bahanuzi ko bazabona ishyano, aribwo yavugaga aya magambo: «Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe. Babonye iyerekwa ry’ubusa n’ubupfumu bw’ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora. Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwavuze ibitagira umumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’» (Ezek 13:1-10) Ntibitangaje rero ko mu gihe nk’iki kibi cy’ubuhenebere bwo mu minsi y’imperuka, abantu bahaguruka bakavuga ko Imana yabatumye nyamara atari ukuri. Uba uri muri bisi umuhanuzi akakwegera ati: « ndabona urupfu imbere yawe »; nyamara nta muntu numwe wavutse udafite urupfu imbere ye! Undi araza ati Imana yakuntumyeho ariko urampa amafaranga.

Ntabwo hariho abahanuzi b’ibinyoma gusa; hari n’abahanuzi bazima! Ibyo rero bituma habaho ikibazo cyo kumenya uko twatandukanya abahanuzi b’ukuri n’abahanuzi b’ibinyoma. Nubwo bigoranye kubatandukanya, hari ibimenyetso byagucira amarenga ko uhuye n’umuhanuzi w’ibinyoma. Abahanuzi b’ibinyoma usanga akenshi bahanurira abantu bifite kuko bahanurira kubona ingemu (Ezek 22: 25; Mika 3: 5-6). Ibyo biratwibutsa ibya Simoni umukonikoni washatse impano y’Umwuka Wera kugira ngo narambika ibiganza ku bantu bagakira ajye yibonera indamu. (Ibyak 8:18-20). Bahanurira abantu ubukire, kujya mu bihugu by’i Burayi, kuzamurwa mu ntera n’ibindi bijyanye n’imigisha; gutunga no gutunganirwa. Bakora nk’abapfumu (Ezek 13:6), kandi bakora nkaho bafite ububasha bwo gukora icyo bashatse, uko bashatse, mu gihe bashakiye! Bibwira ko bakoresha Imana nkuko watsa amatara, ukanda rikaka wakongera rikazima.

Usibye ibyo maze kuvuga haruguru, hari ibintu simusiga bizatuma ushobora gutandukanya umuhanuzi w’ibinyoma (uvuga ibye) n’uwukuri (watumwe n’Imana). Ikintu cya mbere kigaragaza ko Imana yavuze ni uko ibyo yavuze bisohora. Imana ntibeshya, ntiyibeshya, ntinabeshywa! (Kub 23:19-20; Yes 55:11; Hab 2:3) Niyo mpamvu Bibiliya igira iti: Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.” (Guteg.18: 22)

Icya kabiri cyadufasha gutahura abahanuzi b’ibinyoma ni impano yo kurobanura imyuka. (1 Kor. 12:10) Mu gihe Intumwa Pawulo yari mu rugendo rw’ivugabutumwa, yigeze guhura n’umukobwa wari ufite dayimoni, ariko ku buryo utakeka. Uwo mukobwa yamaze iminsi yogeza Pawulo n’abo bari kumwe, avuga ko ari abakozi b’Imana isumba byose. Nyamara kuko Pawulo yari afite impano yo kurobanura imyuka, yaje gutahura ko dayimoni ariyo yari iri gukoresha uwo mukobwa, ayitegeka kumuvamo mu izina rya Yesu Kristo maze ako kanya arakira (Ibyak 16:16-18). Hari igihe umuntu atangira guhanura ukabona undi arahagurutse aramucecekesheje kugira ngo abantu bataza gutahana ubuhanuzi bupfuye. Impano nk’izi zirakenewe, kuko aho ziri abadayimoni badapfa kuhavogera; zimeze nka bya byuma bita “radars” bibasha gutanga amakuru igihe ikirere cyavogewe n’indege z’umwanzi. Icya gatatu kidufasha gutahura umuhanuzi w’ibinyoma ni imbuto yera. Bibiliya igira iti: “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo.” (Mat 7:15-16) Ntidukwiriye kubakira gusa ku byo tubwirwa n’abitwa abakozi b’Imana abo ari bo bose. Tugomba no kwigira imbere tukamenya byinshi byerekeranye n’imibereho yabo. Iyo umuntu afite imbuto z’Umwuka (Gal 5:22) ni ikimenyetso cy’uko afite umushyikirano wa bugufi n’Imana, bityo bikaba byadutera kudashidikanya ko Imana yamuhishurira ku bihishwe byayo (Amosi3:7).

Igipimo cya kane kitubwira niba ubuhanuzi ubu n’ubu ari ukuri cg ari ikinyoma ni uko tubugereranya n’ubuhanuzi bw’umwimerere bwo mu Ijambo Ry’imana. Bibiliya igira iti: “Dufite ijambo ryahanuwe, nta buhanuzi bwo mu byanditswe busobanurwa uko umuntu wese yishakiye…kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.” (2 Pet.1:19-21) Ijambo ry’Imana (Bibiliya) ni bwo buhanuzi butavangirwa, budakeneye gusuzumwa. Ubuhanuzi bwose bunyuranyije na Bibiliya bugomba kwamaganirwa kure, aba ari ubuyobe (heresy). Kugira ngo dushobore kugenzura ukuri k’ubuhanuzi twifashishije Bibiliya, birumvikana ko dukeneye kuyiga tukayisobanukirwa. Dukwiriye kumera nk’Abakristo b’i Beroya. Pawulo yamaraga kubigisha, bakongera bakajya gusuzuma niba ibyo ababwiye ari ukuri (Ibyak.17:11). Umuntu ufite Ijambo ry’Imana ntapfa gutembanwa n’imiyaga n’imiraba y’ubuhanuzi bw’ibinyoma (Mat.7:24-25, Heb.2:1).

Birababaje ko muri iki gihe usanga abantu badafite umwanya wo gusoma Ibyanditswe Byera. Usanga baryoherwa no kumva ubuhanuzi bw’ibinyoma kurusha uko banezezwa no kumva ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Umuvugabutumwa ukunda kubwira abantu ukuri kw’Ijambo ry’Imana baramuhunga; ariko ubabwira ko bakira indwara, bakurwaho imyaku, bahabwa abagore cyangwa abagabo, batuburirwa ibyo bafite; uwo bamukurikira ari benshi kuko avuga ibijyanye n’irari ryabo. Umuntu yavuga ko abantu basigaye bashaka gukira kurusha gukizwa. Kuko bazi ko abantu benshi bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, abahanuzi b’ibinyoma nabo bahanura ibyo abantu bashaka kumva; bakavuga ibyo waje ushaka kumva, ugataha uvuga ngo wafashijwe. Burya uba wifashije ntabwo uba wafashijwe, kuko waje ushaka kumva ko ubonye akazi, kandi akaba aribyo wumvishije, waje ushaka kumva ko ukize, kandi akaba ari byo wumvishe. Reka nsoze mvuga ngo ntawe ukwiye gupfa guhakana ubuhanuzi gutyo gusa (gupinga), ariko kandi twe kwihutira kwemera, ahubwo tubanze tugenzure ko Imana yavuze koko. Nitugira umwete wo kwegera Imana mu isengesho no mu Ijambo ryayo, Umwuka Wera azatuyobora mu kuri kose (Yoh 16:13). Erega “umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.” (1 Kor.2:15)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

 

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 29/01/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment