Créer un site internet

TURASHAKA KUREBA YESU!

Zaccheus jesus 01IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 51:1-13; Yeremiya 31: 31-34; Yohana 12:20-33

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “TURASHAKA KUREBA YESU!”. Turashingira cyane cyane ku murongo wa 20 n’uwa 21 y’igice cya 12 cy’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Yohana, ahagira hati: « Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati ‘Mutware, turashaka kureba Yesu.’»

Guhera kera, abantu bagiye bumva inkuru za Yesu bakifuza kumureba. Hari abamushakaga ngo abakemurire ibibazo bitandukanye byo mu buzima busanzwe, nk’uburwayi, inzara, ...; abandi babaga bakeneye ko ababohora ingoyi z’abadayimoni; hari n’abashakaga kumubona bagamije gusa kwimara amatsiko; ariko hari n’abandi nka Herode bifuje kumubona ngo bamwice (Mat 2:16). No muri iyi minsi abantu bashaka Yesu bifuza ko agira icyo akora mu buzima bwabo.

Iyo usomye inkuru z’abantu bagiye bashakisha kubona Yesu, usanga abenshi baragiye bahura n’inzitizi zitandukanye. Zakayo yifuje kureba Yesu; ariko kuko yari afite ikibazo cy’ubugufi kandi abantu ari benshi, ntiyashoboraga kumubona bimworoheye. Ibi byatumye afata icyemezo cyo kurira igiti kugira ngo abashe kumureba. Yesu abonye umuhati wa Zakayo, yashatse kumwiyereka by’ukuri maze aramubwira ati : Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” (Luka 19:5) Abagiriki nabo ngo baje gusenga mu minsi mikuru, begera Filipo bati rwose natwe turashaka kureba Yesu; dore aho twumviye amateka ye. Nyamara aba Bagiriki nabo ntibyari kuborohera kubona Yesu kuko yari yinjiye mu rusengero, kandi ntibashoboraga kwinjira ngo bagere aho yari ari, kuko mu rusengero habaga umwanya w’abagore n’umwanya w’abanyamahanga. Aba Bagiriki bari abanyamahanga bayobotse idini y’Abayuda, bari baje i Yerusalemu gusenga mu minsi mikuru. Niyo mpamvu bifashishije Filipo na Andereya ngo babageze kuri Yesu.

Kureba Yesu cyagombye kuba icyifuzo cya buri wese. Utarahura na we akeneye kumwibonera ubwe aho gukomeza kuvuga uwo yumvanye abandi. Ariko uwamubonye nawe ntibyamubuza kwifuza ko yongera kumwiyereka bundi bushya. Nyamara nk’uko twabibonye, hari inzitizi zitandukanye zishobora kubuza abantu kubona Yesu. Inzitizi ya mbere ari nayo ikomeye kuruta izindi ni “abantu”.  Hari abagira ishyaka n’inyota byo kureba Yesu ariko bakazitirwa n’abo babana mu buzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe usanga abavuga ko ari abizera aribo bashyira ibisitaza mu nzira y’abandi. Abo bayobya abo bakabaye bageza kuri Yesu. Zakayo yahuye nabo, Abagiriki bahuye nabo; Barutimayo yahuye nabo; etc. Mbese wowe nta bantu ujya ubera inzitizi ukababuza guhura na Yesu?

Kugira ngo ubashe kurenga inzitizi zikubuza kureba Yesu, bigusaba kumushakana umwete. Imana yaravuze iti: “Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona. » (Imig 8 :17) Kugira ngo Zakayo abone Yesu byamusabye kwemera yiyambura icyubahiro, arakundura, atanga imbere abantu bose; ntibyarangirira aho yurira igiti-kandi yari umuntu ukomeye. Nikodemo byamusabye kurara agenda ijoro kugira ngo abone Yesu. (Yoh 3:2) Abagereki nabo ngo basabye Filipo na Andereya kubahuza na Yesu “binginga”. Imvugo bakoresheje babwira Filipo bati “mutware” igaragaza gutakamba gukomeye.

Mbese muri iki gihe haracyari abantu bumva bafite inzara n’inyota yo kubona Yesu? Bagira iyo nyota gute bataramwumvise? “Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?” (Abar 10:14) Hakenewe abantu bagira ishyaka ryo gufasha abandi kureba Yesu. Mu gusenga kwacu, dukwiye guhora twingingira abantu bose bataragira amahirwe yo kubona Yesu kugira ngo nabo abiyereke. Yesu yapfiriye bose, kandi ufite ishyaka ryo kumureba wese aramubona kuko ari umugwaneza woroheje mu mutima, ntagire umuntu n’umwe yirukana. Yemeye kuva aho yari ari mu mwanya w’icyubahiro wahariwe Abayuda gusa, asanga Abagereki b’abanyamahanga. Ubwo Yesu yumvaga kwinginga kw’abo Bagiriki, yagize umunezero maze aravuga ati, “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu abambirwe abatuye isi yose, maze n’abanyamahanga babone agakiza.

Igihe bazaga kureba Yesu, abo Bagiriki bari bahagarariye amahanga, amoko, ndetse n’abantu batuye isi yose. Kuba Yesu yaremeye kubakira, yashakaga kwerekana ko umusaraba we uzahuza abantu bo mu bihugu byose, ababayeho n’abazabaho mu bihe byose; nk’uko byanditswe ngo: “Kandi benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bicarane na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru.” (Mat 8:11). Ubutumwa bw’Abagiriki, bwashushanyaga uguhurizwa hamwe kw’Abayahudi n’abatari Abayahudi. Imana ishimwe ko abanyamahanga nabo bazumva ijwi ry’impanda y’Uwiteka kandi bakarisobanukirwa, nk’uko bariya Bagereki bumvise ijwi ry’Imana kandi bagasobanukirwa ko ryari iribahamiriza ko Yesu bashakaga kureba ari Umwana w’Imana koko-mu gihe abandi   bavugaga bati ni inkuba, abandi bati ni umumarayika uvuganye na we. Dusabe Imana kugira ngo tujye tubasha gutandukanya ijwi ryayo n’ayandi majwi.

Yesu ni mwiza, nawe uharanire kumureba; nushaka ube waramubonye ariko yongere akwiyereke bundi bushya. Iyo umuntu ahuye na Yesu hari byinshi bihinduka. Icyakora nitwe ubwacu akwiye guhindura mbere y’ibyo dusaba ko ahindura. Mu gihe duhuye na Yesu nta kindi twagombye kumusaba mbere y’agakiza kuko ari we wenyine kabonerwamo (Ibyak 4:12). Mbere yo guhura na Yesu, Zakayo yari afite byose usibye agakiza. Amaze guhura nawe, yemeye gusiga byose yakira agakiza ka Yesu. Ndagusabira nawe ngo ugire icyifuzo cyiza cyo kubona Yesu. None se wamaze guhura nawe? Niba waramubonye se wamweretse n’abandi? Hari benshi baremerewe n’imitwaro badashobora kwitura batarahura na Yesu. Tugire ishyaka ryo kubamushyikiriza. Imana idushoboze!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment