TUJYE TUZIRIRIZA IMINSI MIKURU TUDAFITE UMUSEMBURO WA KERA

IGICE CYO GUSOMA: 1 ABAKORINTO 5:6-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ku cyumweru gishize twijihije Pasika-Nizere ko yabagendekeye neza! Birashoboka ko Pasika yaba yarakubereye umwanya mwiza wo kwinezeza, gucuruza cyane, gusabana n’abandi, n’ibindi. Ibyo ni byiza ntacyo bitwaye! Ariko se nk’umukristo Pasika yagusigiye iki mu bugingo bwawe? Pasika yagombye kutubera umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku bukristo bwacu; tukivugurura tugahinduka bashya, tukazukana na Kristo. Mu ijambo ry’Imana twasomye, twabonye uburyo Pawulo yahuguye Abakorinto kutizihiza iminsi mikuru by’umuhango gusa; nta mpinduka bizana mu bugingo bwabo. Yarababwiye ati: “Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.” (1 Abakor 5:7-8)

Itorero ry'i Korinto Pawulo yandikiye, ryari riri mu bihe bibi-ryaracitsemo ibice, abantu bakora ibidakwiriye mu rusengero, barabaswe n’ubusambanyi bukabije, kwishyira hejuru, n'ibindi. Pawulo amaze kubyumva byamuteye kubandikira urwandiko rwo kubahugura ngo bongere bitekerezeho. Mu bibazo bikomeye byari mu itorero ry’i Korinto twavuga: amacakubiri ( 1 Abakor 1-1 Abakor 4); Ubusambanyi (1 Abakor 5-1 Abakor 7); Impaka k’ubyo kurya (1 Abakor 8-1 Abakor 10); Impaka kuri gahunda igomba gukurikizwa mu materaniro (1 Abakor 11-1 Abakor 14); Impaka ku byerekeye umuzuko (1 Abakor 15); n’ibindi. Uyu munsi turibanda ku kibazo cy’ubusambanyi bwari bwaradutse mu Itorero ry’i Korinto.

Korinto wari umujyi w’ubucuruzi kandi wuzuye ibyaha by’ubusambanyi no gusenga ibigirwamana. Ubusambanyi bwakorerwaga i Korinto bwari bukabije ku buryo Pawulo avuga ko bwakorwaga mu buryo “butaboneka no mu bapagani.” (1 Abakor 5:1) Abantu ntibatinyaga gusambana n’abo bafitanye amasano ya bugufi, abandi bakajya kuryamana n’indaya zabaga mu nsengero z’ibigirwamana (1 Abakor 6:16-18). Kubera ubwibone bwabo, nubwo Abakorinto bakoraga ibyo byaha, ntibyababuzaga kwihimbaza no guhimbaza iminsi mikuru itandukanye harimo na Pasika, aho kubabazwa n’ibyaha byabo. (1Abakor 5:8 ; 1 Abak 5: 2) Uku gusubira mu byaha bahozemo kera bakiri abapagani, Pawulo abigereranya no gusubira k’“umusemburo wa kera” (1 Abakor 5: 7), naho kwimenyaho ibyaha ariko bagakomeza kwihimbaza aho guca bugufi ngo bihane, abyita “kwirata kubi”. (1 Abakor 5: 6)

Kwitwa umukristo ariko ukagumana umusemburo wa kera ni akaga. Imisemburo ufite niyo ituma uba uwo uri we. Twese turi abantu, ariko imisemburo niyo ituma umwe aba umugabo undi akaba umugore. Imigati n’amandazi byose bikoze mu ifarini, ariko imisemburo niyo ibitandukanya. Abakristo n’abapagani bose ni abantu, ariko umusemburo wa gipagani utandukanye n’umusemburo wa gikristo. Muri rusange rero umusemburo uhindura imiterere kamere y’ikintu cg umuntu. Muri Bibiliya, hari igihe ijambo “umusemburo” rikoreshwa rishushanya icyaha, kononekara, cyangwa ikintu kibi cyangiza kigomba kwirindwa. Uwiteka abwiriza Abisirayeli ibya Pasika, yabategetse ko bazajya bamara iminsi irindwi barya imitsima itasembuwe kandi ubirenzeho akicwa. (Kuva 12:15) Imana yabwiye Abisirayeli ko ntawe uzajya atura ituro ry’ifu ryavuganywe n’umusemburo. (Abal 2:11) Imigati idasembuwe ni yo gusa yashoboraga gushushanya umubiri wa Yesu utagira icyaha. (Abah 7:26) Yesu nawe hari imisemburo yavuze ko igomba kwirindwa: umusemburo w’Abafarisayo, uw’Abasadukayo (Mat 16:6); n’umusemburo w’Abaherode (Mar 8:15). Mu gice twasomye uyu munsi, Pawulo yasabye Abakorinto kwirinda “umusemburo wa kera” ariwo gomwa n’ibibi, bakagira imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya. (1 Abak 5:5-8)

Biragaragara ko Pawulo yakoresheje ijambo “umusemburo” kugira ngo avuge ku cyaha cy’ubusambanyi cyari cyarokamye Abakorinto. Nk’uko “agasemburo gake gatubura irobe ryose”, niko icyo cyaha cyadutse ku bantu bake, kiza gukwira mu itorero ryose ry’i Korinto. (1 Abakor 5:6) Kugira ngo iryo kwirakwira rihagarare, Pawulo yatanze inama ko abo cyagaragayeho bagombaga gucibwa mu itorero. Abivuga muri aya magambo: “(...) byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe; (...) namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo. Dufite ububasha bw’Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we kugira ngo uwo muntu muhe Satani (...). (1 Abak 5: 2-5) Nk’uko igitubura gikwira mu ifu, niko iyo icyaha kigundiriwe ntikihanwe; bigafatwa nk’aho kitabaye, cyangiza ubugingo bw’umuntu ku giti cye kitaretse n’ubw’abakristo bagenzi be.

Nk’uko ibyaha by’ubusambanyi, uburyarya, no kudaca bugufi byari byarakwiriye mu itorero ry’i Korinto, niko byinjiriye Itorero rya Kristo muri iki gihe. Gusimbuza kubaha Imana imihango n’ibitekerezo by’abantu bigejeje Itorero rya Kristo ku manga! Ubutinganyi bwinjiye mu matorero; kandi aho kugira ngo ababukora bace bugufi basabe Imana imbabazi baravuga bati “ni uburenganzira bwacu”! Ubwo se itorero ry’uyu munsi ritandukaniye he n’iry’i Korinto? Mbese ntihari hakwiye gufatwa ingamba zituma agasemburo gake kadasembura irobe ryose? Bavandimwe, niba ubukristu bwacu burangwa no kuziririza iminsi mikuru n’imihango y’idini gusa, turi Abafarisayo mu gihe cyacu, kandi uyu munsi Yesu aratubwira ati “Mwa ndyarya mwe….”! Ubukristo budahindura abantu ngo bagire imitima mishya, ni ubukristo bupfuye! (Ezek 36:26) Dukwiye kwemera guhindurwa n’Ijambo ry’Imana. Reka ibi bihe bya Pasika bitume tugirwa bashya mu mitima yacu. Tuzibukire umusemburo wa cyera duhinduke bashya; tuzukane na Kristo.

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 16/04/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment