Créer un site internet

TUGUMYE GUKORA IBYAHA NGO UBUNTU BUSAGE?

IGICE CYO GUSOMA: ABAROMA 6:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “TUGUMYE GUKORA IBYAHA NGO UBUNTU BUSAGE?” Bushingiye ku murongo wa 1-2  mu gice twavuze haruguru, ahagira hati:Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?

Urwandiko rwandikiwe Abaroma rudusobanurira neza ibijyanye n’umurimo ukomeye Yesu yakoze wo kutwunga n'Imana-Mbere twari twarahindutse icyaha kubwa kamere yacu tudakwiye guhinguka imbere yayo; twari abo gucirwaho iteka. (Abar 5:16) Mu gice cya gatatu cy’uru rwandiko, Pawulo atubwira ko abantu “bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.” (Abar 3:23-24) Igihe Pawulo yavugaga ngo “batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa” yashakaga kumvikanisha igitekerezo cyo kugirira umuntu neza nta nyiturano umusaba, nta n’iyo umutezeho.  Aha hantu (hamwe n’ahandi henshi havuga iby’agakiza twahawe kubw’ubuntu), iyo bamwe gukizwa byananiye bahageze bariruhutsa bati “Yesu yabirangirije i Gologota, twe nta kindi dusabwa”! Nyamara birengagiza nkana ko Pawulo yasobanuye neza ko ubuntu butaduha uburenganzira bwo gukora ibyaha: “Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho!” Ijambo ry’Imana rivuguruza iyi myumvire igusha abantu mu mutego ivuga ibyo kwizera kutagira imirimo no kuramira mu byaha ngo ni “ubuntu”.

Inyigisho z’ibinyoma zerekeye ubuntu ziteje akaga. Izo nyigisho zifasha abantu gupfa aho kubafasha kubona ubugingo buhoraho. Kubw’izo nyigisho, hari abana benshi b'abahungu n’abakobwa basubiye mu biyobyabwenge, mu nzoga, no mu busambanyi, ariko bagakomeza kuvuga ngo “turakijijwe”. Kuba muri rusange zakirwa neza n’abazumva, bituma birushaho kuba ngombwa ko abantu bose basobanukirwa neza n’icyo Ibyanditswe Byera byigisha kuri iyo ngingo. Itorero rya Yesu-Kristo rikwiriye gushishikarira kurwanya ikinyoma gikomeye kiryugarije ndetse kinugarije isi yose muri rusange. Icyo kinyoma niyo ntwaro ikomeye kurusha izindi Satani arimo gukoresha muri’iyi minsi ya nyuma kugira ngo arimbure abantu benshi bashoboka nk’uko umugambi we uri! (Mat 24:24)

Inyigisho z'ubuntu cyangwa se “Hypergrace” mu Cyongereza, mu Rwanda zadukanywe n'itsinda ry'abahoze basengera mu Itorero rimwe ntashatse kuvuga nyuma y’uko ribirukanye kubera ubuyobe bwabo. Izo nyigisho zirapfuye ndetse zikomeje kwangiza abatari bacye. Imyigishirize nk’iyo y’inzaduka iri gukwirakwira ndetse abantu bakayinezererwa kuko isa n’ibaha uburenganzira bwo kwivuruguta mu bijyanye n’irari ryabo. Kubwira umuntu ngo ikomereze mu byaha ariko ujye ujya gusenga biramworohera. Icyakora hari n’“abashumba” bazikwirakwiza ariko nabo ubwabo batazemera; bazikoresha gusa nk'iturufu yo kubafasha kubona abakristo benshi. Abo bigisha ko gukora icyaha atari ikibazo ku Mana ngo kuko “yatubabariye ibyaha byose byaba ibyo twakoze, ibyo dukora n’ibyo tuzakora”. Bavuga ko icyo abantu bakeneye gusa ari ukuvuga ko Yesu yabacunguye, ukaba wakiriye imbabazi z'iteka ryose. Urahura n’abantu bakakubwira ngo kubera ko Yesu yadupfiriye ku musaraba tugomba gukora ibyaha, si na ngombwa ko dusaba imbabazi, ngo amategeko ni ay’ababantu twebwe tugendera ku mundendezo wa Yesu. Bigisha ko abantu basaba Imana imbabazi z'ibyaha bakoze batazakandagira mu ijuru. Bavuga ko gusaba Imana imbabazi ari ugusubiza Yesu ku musaraba.

Izo nyigisho z’ibinyoma zitwa iz’ubuntu zinshingira ku gitekerezo kivuga ko “Imana itazacira imanza abantu ishingiye kubyo bakoze ahubwo izabacira Imanza Ishingiye kubyo bizeye”. Abazigisha bavuga ko icyo Imana izitaho mu gihe cyo gucira abantu imanza ari uko bazaba barizeye Yesu Kristo cyangwa bataramwizeye; icyo gusa. Bavuga ko iyo wizeye Yesu Kristo biba bihagije kuzaragwa ubwami bw’ijuru n’aho imyitwarire yawe yaba ari mibi. Bavuga ko gukora ibyaha k’umuntu wizeye Yesu Kristo ntacyo bibwiye Imana kuko Yesu yatanze igitambo cyabyo byose ku musaraba bityo Imana ikaba ntacyo ishobora kuba yamunshinja cyangwa yamuciraho urubanza. Ibyo bakunda kubisobanura bakoresheje interuro igira iti “Yesu yarangije byose ku musaraba”. Ibi ni ukudasobanukirwa n’Ijambo ry’Imana cyangwa kurigoreka nkana. Intumwa Yakobo aravuga ati: “Mbese bene Data, byavura iki, niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Wa muntu utagira imirimo we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari imfabusa? Umuntu atsindishirizwa n’imirimo, ntatsindishirizwa no kwizera gusa.” (Yak 2:14-26) Mu mirimo ijyana no kwizera harimo “kugira ingeso nziza; kumenya; kwirinda; kwihangana; kubaha Imana, gukunda bene Data, urukundo; n’iyindi.” (2 Pet 1:5-8) Kwifuza idini yorohereza abantu, idasaba umuhati, kwigomwa, kwiyanga ndetse no kwitandukanya n’iby’isi, nibyo byatumye habaho iyi myizerere yo kwizera gusa.

Ukuri ni uko izo nyigisho z’ubuntu ari iz’ibinyoma. Kuvuga ko Imana itazaducira imanza ishingiye kubyo twakoze ahubwo izaducira imanza inshigiye ku kuba twarizeye Yesu Kristo cyangwa tutaramwizeye gusa ni ukubeshya! Nubwo bakoresha Bibiliya bigisha izo nyigisho, basobanura ibyanditswe uko bitari, ndetse bakagira ibyo birengagiza kuko biba bivuga ibitandukanye n’ibyo bashaka kumva-ntibaba bashaka kumva ibyo kwihana ibyaha kuko banezezwa no kugendera mu mirimo ya kamere! Nibyo koko ntiwaragwa ubwami bw’Imana utizeye Yesu-Kristo, ariko kwizera gusa ntibihagije! Uba ukwiriye gukora imirimo yo gukiranuka, ukarwanya ibyaha, iby’isi na Satani. Iyo turwanya ibyaha, tuba tugaragaza ko twishimira by’ukuri ubuntu butagereranywa Imana yatugiriye binyuze kuri Kristo. Ikindi kandi, abantu bagomba no kumenya ko agakiza twahawe na Yesu atari ako kudufasha kujya mu ijuru gusa ko kagomba no kudufasha kubaho neza mu isi. Hari ingorane twirinda duhunga ibyaha; nk’indwara zimwe na zimwe, gufungwa, n’ibindi. Icyatumye Yesu aza kuducungura ni ukugira ngo n’ibyo tubirenge.

Nimucyo he kugira umuntu n’umwe wibeshya ko ashobora kuba uwera mu gihe yica nkana amategeko y’Imana. Gukora icyaha ukizi bitandukanya umuntu n’Imana: “Ukora ibyaha wese ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.” (1Yoh 3:6) Twese tubangukirwa no gukora ibyaha, bitewe n’uko dukomoka kuri Adamu. Icyakora byaba ari ikosa rikomeye twitwaje ubuntu butagereranywa bw’Imana maze tugatekereza tuti “nubwo nakora ikintu kibi Imana ibona ko ari icyaha, ibyo ntibigomba kumpangayikisha; Uwiteka yarambabariye.” Pawulo yabwiye Abakristo ko bagombaga kwikuramo igitekerezo cy’uko bashobora gukomeza gukora ibyaha Imana ntibahane. (Abar 6:1-2) Ubuntu twagiriwe ntibuduhesha kwibera mu byaha. 

Yesu ntabwo yigeze yica Satani. Satani aracyakora kandi nta kindi kimugenza uretse kwica, kwiba no kurimbura. Inkuru zikubwira ko kwibera mu byaha nta kibazo kuko Yesu yarangije byose, zikomoka k’Umubi. Nagira ngo ngire inama ababa barizeye izo nyigisho z’ibinyoma kuzizibukira kuko zibaganisha ku kurimbuka. Nagira ngo kandi ngire inama abazigisha kuzizibukira kuko uretse kuba bo ubwabo zirimo kubaganisha ku kurimbuka barimo kuyobya benshi kandi amaraso y’abo bayobya Imana izayababaza. Nagira ngo nshishikarize abakristo bose kwirinda izo nyigisho z’ibinyoma ndetse bazirwanye mu buryo bwose bushoboka kuko nitutabikora zizarimbuza benshi. Kwiga neza ijambo ry'Imana no gusenga ubudasiba bizadufasha gutsinda ibyo binyoma! Yesu adushoboze!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 25/06/2023    
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • 1 vote. Average rating: 5 / 5.

Add a comment