Créer un site internet

SI BYIZA KO UMUNTU ABA WENYINE

IBICE BYO GUSOMA: Itangiriro 2:18-24 & Abefeso 5:22-31.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kuganira ku ijambo ryayo. Ubutumwa by’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “SI BYIZA KO UMUNTU ABA WENYINE ”. Muri iyi nyigisho turarebera hamwe impamvu zatumye Imana ishyiraho umubano w’abashakanye n’uburyo bwo kuwukomeza. Turashingira cyane cyane ku murongo wa 18 w’igice cya 2 mu Gitabo cy’Itangiriro, ugira uti: « Kandi Uwiteka Imana iravuga iti ‘Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.’» Muri uyu murongo, tubonamo impamvu ebyiri z’ingenzi zatumye Imana iremera Adamu umugore, ariwe Eva: kubera ko atari byiza ko umuntu aba wenyine (2), akaba akeneye umufasha umukwiriye (2).

Abahanga mu bumenyamuntu bemeranya n’Imana ko kuba wenyine atari byiza. Uko umugabo yaba ameze kose, akeneye umufasha kandi umukwiye. Tubona ko no mu gihe Adamu yari afite inyamaswa zitandukanye ndetse n’ibindi byose yari akeneye, yari akeneye umufasha umukwiye. Kubera imiterere itandukanye hagati y’abagabo n’abagore, bombi bagera kuri byinshi kurutaho iyo bafatanyije kuko buri wese yuzuza undi. Ibyo rero Imana yabibonye kare maze ishyiraho umubano w’umugabo n’umugore nk’inzira baboneramo ubwo bufatanye. Uwo mubano urihariye. Ubumwe bw’abashakanye burakomeye cyane kuko buruta ubumwe hagati y’umuntu n’undi usanzwe, hagati y’umugabo n’abavandimwe, kimwe no hagati y’umugore n’umubyeyi we. Mu Isezerano rya Kera n’Irishya, amasezerano hagati y’abashakanye agereranywa n’isezerano Imana yagiranye n’ubwoko bwayo. (Itang 2:24; Abef 5:25) Ni umubano usaba ko buri wese ashyira mu bikorwa mu buryo butanyura ku ruhande ibyo yiyemeje. Indi mpamvu ikomeza isezerano ry’abashakanye ni uko basezerana kubana ubudatandukana kugeza umwe apfuye. Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umubiri umwe.(Itang 2:24)

Kuba Imana yararemye Eva nk’umufasha wa Adamu, ntibishatse kuvuga ko umugore yaremewe kuba umukozi w’umugabo cg kuba munsi ye. Kugira ngo wumve neza agaciro k’ijambo “umufasha”; usome neza urasanga ahantu henshi muri Bibiliya Imana ubwayo yitwa “umufasha”. Urugero ni nko muri Zaburi ya 63:8 na 46:8 cyangwa muri Yohana 14:26 na 16:7 aho Mwuka wera nawe yitwa umufasha. Kuba Imana yararemeye Adamu Eva nk’umufasha, bishatse kuvuga ko Eva yari umuntu w’ingirakamaro cyane Adamu yari akeneye. Mbese umwunganizi mu mategeko ari munsi y’uwo yunganira? Oya! Bose bahuriza hamwe kugira ngo batsinde urubanza. Niko umugabo n’umugore bakwiye gufatanya kugira ngo bagere ku ntego y’urugo rwabo. Urugo rwiza rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, ni ahantu abagize umuryango bose bashobora kubonera ubusabane bwimbitse bwabuza umuntu kuba wenyine. Ikibabaje ariko ni uko imiryango myinshi itabayeho mu busabane bwifuzwaga n’Imana ijya gushyiraho umubano w’abashakanye. Twabonye ko Imana yashyizeho umuryango nk’igisubizo cy’ikibazo cyo kuba wenyine. Ariko se kuba umuntu atari wenyine bivuze iki ? Kuba umuntu atari wenyine birenze kuba abana n’uwo bashakanye. Bisaba ko umugabo n’umugore we barenga kuba inshuti magara, bakaba umwe, bagahuza umutima, bagasangira amarangamutima yabo, bagasangira ibyo batekereza ndetse n’ibyo banyuramo bya buri munsi. Ntabwo bihagije kuba umugabo n’umugore babana mu nzu kugira ngo wemeze ko babana umubano w’abashyingiranywe. Umugabo n’umugore bakwiye kugira umwanya wihariye wo kuganira no gusangira ibyo biyumvamo bitandukanye kugira ngo hatagira umwe muri bo wisanga ari wenyine kandi abana na mugenzi we. Kuba umwe mu bashakanye yumva ari wenyine ni kimwe mu ntandaro zo gusenyuka kw’ingo nyinshi.

Niyo mpamvu mu gusoza iyi nyigisho ngira ngo twitekerezeho. Imana yashyizeho umubano w’umugabo n’umugore kugira ngo umuntu ye kuba wenyine. Nyamara muri iyi minsi imiryango myinshi iri gusenyuka, abagore n’abagabo bagatandukana; rimwe na rimwe n’abadatandukanye ku mugaragaro ugasanga babana mu nzu imwe ariko mu by’ukuri buri wese aba ukwe kwa wenyine. Dukeneye gusaba Imana ngo itabare imiryango yacu. Tekereza ku muryango wawe nange ntekereze ku wanjye: ese ubona harimo ubusabane bwimbitse bwabuza abawugize kumva bari bonyine? Dufate akanya nonaha dusenge dusabe Imana gutuma ingo zacu ziba ahantu ho kuruhuka n’ubusabane.

Ikindi kandi nk’uko Yesu yabivuze, inzu yubatse ku rutare n’iyubatse ku mucanga ziba zitandukanye. Nibyo kubaka ku mucanga birihuta kurusha kubaka ku rutare, ariko izo nzu ntizishobora gukomera kimwe. Icyita rusange kuri izo nzu zombi ni uko imvura igwa, imivu igatemba, imiyaga igahuha, bikazikubitaho zose; ari ku yubatse ku rutare no ku yubatse ku mucanga zose bizigeraho. Satani asura ingo zose ndetse no kwa Pasiteri agerayo kandi ntiwamenya icyo ategeraho, ndetse iyo aje mu rugo yiha karibu kandi akicara aho ashatse. Nyamara niba Pasiteri yarubatse ku rutare, imiyaga n’imiraba ntibizapfa gusenya urugo rwe. Abantu bubaka ku mucanga usanga bubakira ku mibereho y’imiryango bakomokamo, uburanga, inseko n’ibindi. Ariko Yesu avuga ko abumva amagambo ye bakayitondera ari bo bazaba bubatse ku rutare. Ushaka kubaka urugo rwiza kandi rukomeye yubakire kuri Yesu.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • 1 vote. Average rating: 1 / 5.

Add a comment