Créer un site internet

PENTEKOTE NITWIBUTSE ISĀNO DUFITANYE NK’INGINGO Z’UMUBIRI UMWE

Why is pentecost importantIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 104:26-34; Ezekieli 37:1-14; Ibyakozwe 2:1-21

Ndabasuhuje bene Data bakundwa kandi mbifurije umunsi mwiza wa Pentekote. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “Pentekote nitwibutse isāno dufitanye nk’ingingo z’umubiri umwe”. Turibanda ku murongo wa mbere w’igice cya kabiri mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa: Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima”.

Ku munsi wa mirongwitanu nyuma ya Pasika, abakristo twese twizihiza umunsi mukuru wa Pentekote. Uwo munsi mukuru wahozeho na  mbere y’ivuka rya Yesu. Wari umunsi w’umuganura cg amasarura; nta wari wemerewe kurya atari yatura Imana ku byo yejeje. Kuva mu kinyejana cya kabiri nyuma ya Yesu, umunsi mukuru wa Pentekote wongerewe ikindi gisobanuro. Bawuhimbazaga bibuka uburyo Mose yahawe amategeko ari ku musozi wa Sinayi, nyuma y’iminsi mirongwitanu  basohotse mu bucakara bw’Abanyegiputa.

Nyuma y’iminsi mirongo itanu Yesu azutse, ubwo Abayuda bahimbazaga umunsi mukuru wa Pentekote nk’uko byari bisanzwe, abigishwa ba Yesu bari bateraniye i Yerusalemu nabo bagize amahirwe yo guhimbaza Pentekote idasanzwe nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa: “Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.” (Ibyak 2:1-4) Mu gihe ku munsi mukuru wa Pentekote Abayuda baturaga Imana umuganura w’ibyo bejeje, kuri Pentekote y’abakirisitu ni Imana yahaye abigishwa umuganura wo ku by’ijuru, ariwo Mwuka Wera.

Ku bakirisitu, Pantekote ni umunsi mukuru twibukaho kuza k’Umwuka Wera. Ariko kandi umuntu yanavuga ko ku munsi wa Pentekote aribwo Itorero ryatangiye. Kuri Pentekote habaye ibitangaza byinshi, ariko igikomeye kubirusha ni uko buri wese yabashaga kumva ururimi rwa mugenzi we kandi badaturuka hamwe cg ngo bavuge ururimi rumwe. Uwo munsi gusobanya indimi kwa Babeli kwasimbuwe no kuvuga rumwe (Itang 11:1-9 ; Ibyak 2 :1-12). Kuva igihe cya Babeli, Imana yatatanije indimi z’abantu bituma imibanire yabo iba mibi. Bongeye guhura kuri Pentekote maze indimi zari zarasobanye zirasobanuka. Pentekote wabaye umwanya mwiza babandi bari baratataniye kure (Abapariti, Abamedi, abo mu Elamu, Mezopotamia, Yudeya, Kapadokiya, Ponto, Azia, Furujiya, Pamfiliya, Misiri, Libiya, Sirene, Roma…) bongeye baregerana baravugana, Umwuka Wera atuma bumvana nubwo indimi zabo zari zitandukanye.

Natwe abakristo b’iki gihe, kuri uyu munsi wa Pentekote, dukwiye kwibuka ko dukeneye kuba umwe, kuvuga rumwe no gushyira hamwe “kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.” (1 Abak 12:13) Mu matorero yacu dufite abantu benshi badahuje umutima, bafitanye amakimbirane n’inzika; abo rero ntabwo bashobora kuzura Umwuka Wera n’aho baba biyita abarokore. Ntabwo Umwuka Wera yamanukira abantu batareba hamwe; bafite imitima idahuye. Abana b’Imana bakwiye kwiyumvanamo, buri wese akumva ko ari urugingo rwa mugenzi we.

Mu guhuza umutima harimo imbaraga nyinshi. Kuva kera ubumwe nibwo bwabaye urufunguzo rw’imbaraga n’igikundiro by’abakristo. Ubwo abigishwa bari bageze mu bumwe bushyitse; batakimaranira imyanya y’ubuyobozi (Mar 9: 33-34; Mat 20:20-28), niho Umwuka Wera yasutswe. Yesu ubwe yivugiye ko iyo abantu bahuje umutima basenga, amanuka akabana nabo: “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” (Mat 18:19-20) Niba Abakristo twitana “Bene Data”, twagombye guhuza nk’abavandimwe.

Nyamara kubera ukuntu Satani azi neza imbaraga ziri mu gushyira hamwe kw’abakristo, agerageza kubatatanya, bagatangira kurwana hagati yabo aho gusenyera umugozi umwe. Iyo abantu basubiranyemo mu itorero baba bateye inkunga Satani; kuko mu mwanya wo gushyira hamnwe ngo barwanye umwanzi barwana hagati yabo. Nyamara iyaba abakristo bari basobanukiwe ko buri wese ari urugingo rw’umubiri umwe ari ryo Torero rya Kristo ntibajya bapfa ubusa. Ikibabaje kurushaho ni uko rimwe na rimwe dupfa n’ibyari bikwiye kuba biduhuza aho kudutanya. Urugero,  hari abantu barwana intambara z’uko ibyo bakora bitagaragara ngo bityo bahabwe agaciro gakomeye mu itorero; bakarwanira ko bajya imbere ngo bimenyekane ko nabo bavunikira itorero; ariko uwakubwira ko ingingo zitagaragara ku mubiri ari zo twese twapfa turamutse tuzibuze (ubwonko; umutima; etc).Ushobora kuba ukora cyane mu itorero ryawe ariko ntihagire ubimenya cg yanabimenya ntabihe agaciro; ariko humura nyir’Itorero arabizi kandi azabiguhembera. Si ngombwa rwose kurwanira kwigaragaza. None se byagenda gute ingingo zitagaragara zose ziramutse zifuje kujya ahagaragara (umutima, ubwonko...)? Nubwo mu maso y’abantu usuzuguritse, uri uw’agaciro gakomeye mu Itorero ry’Imana. Pawulo yaravuze ati: “ingingo z’umubiri zizwi ko ari iz’intege nke hanyuma y’izindi ni zo zo kutabura, kandi izo ku mubiri zizwi ko ari iz’icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa.” (1 Abak 12: 22-23) Twese dukwiye guhuza imbaraga mu kubaka Itorero rya Kristo kandi buri rugingo rugahabwa agaciro karwo.

Mu kurangiza ubu butumwa nongeye kubifuriza mwese Pentekote nziza kandi ndabasabira mwese ngo mube abakristo buzuye Umwuka Wera. Musenyeri Jered niwe ukunda kuvuga ati: “Umukrisito wuzuye Umwuka Wera agereranywa n'Umupira bakina uhaze wuzuye umwuka; uridunda, iyo uwukandagiye hejuru ugukubita hasi ndetse ukaba wakujya hejuru. Umupira udahaze uwukandagira uko ushaka, ntaho ujya kuko nta buzima”. Dusabe Imana itwuzuze Umwuka Wera; bityo Satani azaduhunga, ntabwo tuzakandagirwa n'imyuka ibonetse yose. Tureke gukomeza kuba nka ya magufa yumye umuhanuzi Ezekiel yeretswe (Ezek 37:1-14). Kuri uyu munsi wa Pentekote ndasabira buri wese ngo agire ubuzima bwuzuye muri Kristo Yesu. Ndasabira abakristo bo mu Rwanda gushyira hamwe. Ndasabira kandi abayobozi b’amatorero yacu gushyira hamwe n’abo bafatanyije mu buyobozi no guhuza n’intama baragiye. Ndasabira abizera bose bo mu madini atandukanye no mu moko atari amwe kwibuka ko twese turi Itorero rimwe Yesu yaguze amaraso.   

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 21/05/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment